
Barashima urwego bagezeho mu micire y'imanza ariko hari aho bakizitiwe
Dec 22, 2024 - 09:13
Mu gihe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asaba abacamanza gushyira imbaraga mu mikirize y’imanza, bamwe mu bacamanza baravuga ko hakiri bimwe bikibazitiye mu micire y’imanza, ibyo bavuga ko nabyo hakwiye gushyirwamo imbaraga.
kwamamaza
Icyumweru kirashize Hon. Domitilla Mukantaganzwa arahiriye inshingano zo kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga. Kuri uyu wa gatanu, yagiranye inama yeguye n’abacamanza mu nkiko n’ingereko zazo hirya no hino mu gihugu. Arasaba abacamanza kurushaho kunoza umurimo wabo.
Ati "abacamanza maze guhura nabo ni abacamanza bo mu rukiko rukuru n'abacamanza bo mu rukiko rukuru rwa gisirikare, icyo tubasaba ndetse na bagenzi bacu bo mu zindi nkiko ni ukuburanisha bubahiriza amategeko bakandika imanza neza kandi bakajya bita ku mirongo iba yaratanzwe n'inkiko nkuru kugirango ibibazo bimwe bijye bihabwa ibisubizo bimwe".
Nubwo bemera ko hari intambwe yatewe mu bucamanza ndetse bakaba biteguye gukora neza umurimo wabo biruseho, bamwe mu bacamanza mu Rwanda bavuga ko bagifite inzitizi. Urugero batanga ni ubushobozi buke bwo gusesengura imanza kuri bamwe.
Rukundakuvuga Francois Regis Perezida w'urukiko rw'ubujurire ati "hari ikibazo kijyanye n'imyandikire y'imanza nubwo ari umurimo uhoraho wo kubigisha uko bigomba gukorwa hari igihe usanga harimo amakosa hakabaho n'ibibazo babonye hari igihe bidasesengurwa uko bikwiye cyangwa se bimwe ntibinasesengurwe, ingaruka ni nyinshi iyo urubanza rutaciwe uko rugomba gucibwa nukuvuga hari ingingo zimwe zatanzwe n'ababuranyi zitasesenguwe zibura igisubizo kandi aricyo kiba cyazanye umuburanyi imbere y'umucamanza".
Habarurema Jean Pierre Perezida w'urukiko rukuru nawe ati "imicire y'imanza turi kwerekeramo muri iki gihe ni imicire y'imanza mu buryo aho umucamanza aca urubanza ashingiye ku itegeko ariko kandi akanashingira no kumirongo y'imanza zaciwe cyane cyane imanza zaciwe n'inkiko nkuru, urukiko rw'ikirenga, urukiko rw'ubujurire, urukiko rukuru, hari igihe abantu baba bamenyereye guca imanza bagendeye ku micire y'imanza aho imanza zicibwa hashingiwe ku itegeko no ku mirongo yagiye yisubiramo inshuro nyinshi".
Hon. Mukantanganzwa Domitille, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yagiranye inama n’abacamanza b’Urukiko rukuru, abacamanza b’urukiko rukuru rwa gisirikare, ab’urukiko rw’ikirenga, abaperezida b’inkiko zirimo urw’ubujurire n’abandi, barebera hamwe ibibazo bikigaragara mu micire y’imanza mu rwego rwo gutanga ubutabera bunoze.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


