Barashima gahunda ya leta yo guhanga imirimo mishya yabahinduye imibereho.

Abaturage baravuga ko gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guhanga imirimo ingana na 1 500 000 mu myaka 7 uhereye mu 2017 yabagiriye umumaro kuko babonye imirimo, bagize imibereho myiza mu miryango yabo.

kwamamaza

Hashize imyaka itandatu leta y’u Rwanda itangije gahunda yari igamije guhanga imirimo nibura 200 000 buri mwaka: kuva mu 2017 kugeza 2024.  Abatuye mu turere tw’icyaro bavuga ko iyi gahunda yabafashije kubona imirimo mishya, baritunga hamwe n’imiryango yabo.

Ibi byagizwemo uruhare n’ibigo bimwe bya Leta, n’iby’abikorera byateye inkunga ba rwiyemezamirimo bato, nabo bahanga imirimo ndetse bayitanga ku bandi baturage; nk’uko aba b’i Nyaruguru babivuga.

Umwe yagize ati: “byaduhaye akazi cyane! mbere twari dufite uukene ariko buri kugenda bugabanuka buke buke kuko naguze akarima [isambu], nubatse inzu, kurihira abana ku ishuli…”

Undi yagize ati: “ kuba BDF yaratanze amafaranga nuko Boss wacu agakora umushinga, byaramfashije cyane kuko n’ubusanzwe hari ubwo habaga igihe kwambara inkweto bingoye. Ariko nageze nzana umugore, inkwano ndayibona ndakwa, ubu ntunze umuryango kandi ntangira mituweli ku gihe…”

Muri Nyaruguru hari imishinga migari y’ubuhinzi bw’urutoki, ubuhinzi bw’ibigori, ubworozi bw’amatungo magufi n’amaremare, iy’ubukorikori nk’ubwo gukora inkweto n’imipira yo gukina bikozwe mu ruhu, iy’ububaji, inganda nto zitunganya umusaruro, n’iyo gutsindangira imihanda.

Vincent Munyeshyaka; Umuyobozi mukuru w’ikigega BDF Leta inyuzamo amwe mu mafaranga afasha abaturage guhanga imirimo, avuga ko bitanga umusaruro w’impinduka nziza mu mibereho y’abanyarwanda bari hagati ya 10 000 na 12 000 buri mwaka.

Yagize ati: “harimo icyizere cyinshi kuko bigaragara y’uko byahinduye ubuzima bwabo. Izi porogaramu zinyura muri BDF zigira impinduka nziza mu buryo bubiri. Icya mbere ,tuba dufashije muri gahunda yo kurwanya ubukene mu banyarwanda. Ariko ikindi cya kabiri, harimo imirimo.”

“Iyo ugiye kureba usanga ku mwaka nibura dufasha imishinga mito n’iciriritse cyangwa abantu ku giti cyabo bari hagati y’ibihumbi 10 na 12. Turagira ngo rero tubakangurire bakomeze bagane BDF, ari inguzanyo twebwe twabaha, tuzibahe ariko no kubafasha kubona inguzanyo mu bindi bigo by’imari nabyo turi tayali kubafasha.”

Uretse abo mu karere ka Nyaruguru bahawe ubushobozi bwo guhanga imirimo nabo bakayiha abandi, no mu tundi turere hari imishinga migari yahaye abaturage imirimo; nk’iyo kubaka inganda z’amashanyarazi n’indi isaga 942 324 ingana na 88% by’imirimo yakabaye yarahanzwe mu myaka 6 ishize.

Icyakora hari icyizere ko intego ya leta izagerwaho guhanga imirimo bikwiyongera bikagabanya ubushomeri mu basaga 21%  bari mu Rwanda kugeza ubu, na 33% b’urubyiruko rudafite imirimo, bigizwemo uruhare na Milyari 15 z’amafarangay Rwanda ziri muri BDF yateganyirijwe gutera inkunga imishinga y’abaturage ngo bahange imirimo mishya ibyara inyungu.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Apr 13, 2023 - 14:06