
Barasabwa kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurwanya indwara zitandura
Nov 16, 2024 - 09:12
Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara ya diabete nk’imwe mu ndwara zitandura, Ubuyobozi bw’ikigo cy’ubuzima RBC, burasaba inzego z’ibanze by’umwihariko umujyi wa Kigali kugira uruhare mu bukanguramba bushishikariza abaturage kwirinda izi ndwara.
kwamamaza
Diabete, Umuvuduko w’amaraso, Umubyibuho ukabije, Umutima ni zimwe mu ndwara zitandura kandi zica abantu benshi ku isi buri mwaka nkuko bigaragazwa na raporo zitandukanye z’umuryango wabibumye wita ku buzima OMS.
Mu Rwanda umujyi wa Kigali niwo uza ku isonga mu kugira indwara zitandura, Emma Claudine Ntirenganya, umuvugizi w’umujyi wa Kigali, avuga ko ugiye gushyira imbaraga mu gushishikariza abaturage kwirinda ndetse no kurwanya indwara zitandura.
Ati "muri gahunda duteganya za buri munsi dufite gahunda y'igiti cyanjye kuko ibiti biyungurura umwuka duhumeka bikaba byaturinda zimwe muri izo ndwara, kuba twashyira ingengo y'imari mu bikorwa bishobora kurwanya ziriya ndwara ni ibintu bigira inyungu ku gihe kirekire nubwo tutashoboraga guhita tubibona ako kanya".
Uwinkindi Francois, Umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zitandura muri RBC, avuga ko umujyi wa Kigali ufite umubare munini w’indwara zitandura bityo agasaba inzego z’ibanze kugira uruhare mu bukangurambaga.
Ati "indwara zitandura ni ikibazo turi kubona kizamuka mu Rwanda ndetse no ku isi hose, abantu benshi bakorera mu biro bari mu mujyi wa Kigali, gukorera mu biro ntubone umwanya wo gukora siporo ihagije byongera bya byago byo kurwara izo ndwara zitandura, ntabwo twenda kuva mu mujyi ariko ni gute twawubamo neza tugahindura bya bindi tubayeho byongera ibyago ahubwo dushyireho ingamba nzima duhindure imibereho yacu kugirango tubashe kurwanya izi ndwara kandi mu buryo buhoraho".
Taliki 15 z’ukwa 11 hizihijwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya diabete ku isi hose nk'imwe mu ndwara zitandura. Ni umunsi wahuje ubuyobozi bw’ikigo cy’ubuzima ndetse n’inzego z’ibanze mu mujyi wa Kigali harebwa uruhare rwabo mu kurwanya indwara ya diabete ku nsanganyamatsiko igira iti ” Baho neza wirinda Diyabete”.
Mu Rwanda indwara ya diabete yibasira 2.9 by’abantu batuye igihugu nkuko ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima ibigaragaza.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


