Barasaba kwegerezwa cotex zikoreshwa inshuro irenze imwe

Hari abagore n’abakobwa basaba kwegerezwa ibikoresho by’isuku bifashisha mu gihe cy’imihango bikoreshwa inshuro irenze imwe, ku buryo babibona hafi yabo kandi ku giciro gito. Abacuruzi bavuga ko ibi bikoresho by’isuku bigoye kubirangura kuko abantu bataritabira kubigura, uretse igihe cy’abanyeshuri gusa.

kwamamaza

Kugeza ubu hari bamwe mu bagore n’abakobwa bavuga ko nubwo hari ibikoresho bibafasha mu gihe cy’imihango inshuro irenze imwe, bumva bavuga ku maradio ariko batabibona ku isoko.

Umwe yavuze ko "narayiguze ariko ntabwo nari ku Gisenyi. Mbona imbera nziza ariko kugira ngo uyibone ino ntabwo byoroshye! Ni ukuzumva ku maradiokuko hari abatazizi ari ukuzumva gutyo gusa kuko ku masoko magufi ntabwo zihari. Numva zatwegera, umuntu yayishaka nkuko abona ziriya zisanzwe agahita ayibona."

Undi ati:" izo bamesa ntabwo ndazibona! Byadufasha kubera ko mugihe cyo kugura cotex, urayimesa, uagkoresha yayindi wameshe kagufasha. Birabangamye kuko ntabwo tubasha kuba twatera imbere kuko tugura zimwe zo kujugunya. Ariko ziriya zo kumesa zibonetse byaba byiza cyane."

Ku rundi ruhande, hari n'abavuga ko aribyo bwa mbere bazumvishe! Mugihe hsri abavuga ko gukoresha ibi bikoresho by'isuku mugihe cy'imihango byabafasha mu kuzigama kuko bikoreshwa inshuro irenze imwe.

Nubwo bimeze bituo ariko, abacuruzi bavuga ko ibi bikoresho bihari ku isoko nubwo usanga bitari henshi. Ariko abantu babagana bakabigura cyane mu gihe cy’abanyeshuri basubira ku ishuri. Bavuga ko bigiye byamamazwa cyane aribwo abantu babyitabira.

Betty MUHAWENIMANA, umwe mu babicuruza, yagize ati:" kwitabira baritabira ariko biterwa n'igihe. Niba muri rusange nta mafaranga, abantu baba bake. Ariko iyo amafaranga ahari cyangwa mobilization runaka baritabira. Ugereranyije, ku biciro ntabwo bikabije. Iba izisanzwe zigura bibiri cyangwa bitatu( ibihumbi), izi zikagura 6000, 5 000 ntekereza ko ntaho bihuriye."

Yongeraho ko "ntabwo ziri henshi, zigenda zigira nk'ahantu hashoboka 'centre' runaka abantu bahuriraho zigira umuntu ubahagarariye. Hakenewe kuzisensibiliza cyane, zikamenyekana biruseho."

Mu mwaka w' 2019, nibwo guverinoma y’u Rwanda yakuyeho imisoro nyongeragaciro TVA ku bikoresho by’isuku bikenerwa n’abagore n’abakobwa mu gihe cy’imihango, mu rwego rwo kuborohereza kubibona ndetse bikanabahendukira.

Uretse ibyo kandi, hari ibindi bikoresho bikorwa byakwifashishwa inshuro irenze imwe, bikorwa ariko ikibazo ntibigera ahantu hose.

@Vestine Umurerwa/Isango Star-Kigali

 Mar 13, 2025 - 17:47