
Barasaba ko uwataye cyangwa uwahinduje indangamuntu yajya asubizwa nimero yarasanganywe
Jul 7, 2025 - 12:50
Bamwe mu baturage barasaba ikigo cy'igihugu gishinzwe indangamuntu kujya gisubiza umuntu numero asanganywe mu gihe habayeho gutakara kwayo cyangwa indi mpamvu ituma umuntu akenera kuyihinduza.
kwamamaza
Ni kenshi bibaho ko umuntu ashobora gutakaza ibyangombwa birimo n'indangamuntu, cyangwa akaba yakenera guhindura izina cyangwa ifoto. Ibi byose bibayeho umuntu agasaba indi ndangamuntu, bijyana no kuba numero yayo ihinduka. Abaturage basaba ko ikigo cy'igihugu gishinzwe indangamuntu cyajya kireka guhindura numero kuko bishobora gutuma hari service babura.
Umuturage umwe yabwiye Isango Star ko " Ikibazo cy'irangamuntu nahuye nacyo, niba badukorera andi mafoto cyangwa bakadufotora bundi bushya, ariko aho kugira ngo bayihindure ( numero) bayinsubiza. Ariko wenda ikintu bahindura ni amataliki kuko urabona nk'umwana ufashe irangamuntu ejo bundi, ugasanga ni iyo ku ya mbere z'ukwa mbere."
Undi nawe ati:" Ni ikibazo gikomeye cyane! Ugomba kugumana ya yindi wari ufite kuko niyo izwi mu gihe cyose uba uyimaranye, niyo iba igomba gukomeza igakora. Baba bagomba guhindura rero, bagasubizaho ya nimero yaws akaba ari yo ukomeza gukoresha."
Yongeraho ko " Hari igihe ushobora kugira nk'ikibazo runaka gisaba indangamuntu, wayitanga bakabona hahandi bajyaga babona ya yindi ya mbere bakabona ntabwo ari yo."
Hari abavuga ko bishobora gutuma batabona serivise.
Umwe ati:" Ushobora nko kujya muri banki guhembwa bikaba ngombwa ko bakwima serivise."
Annette Umugwaneza ushinzwe itumanaho mu kigo cy'igihugu gishinzwe indangamuntu -NIDA avuga ko ubu system bakoresha ariyo igena numero y'indangamuntu.
Ati:" Imibare y'indangamuntu y'umuntu, iriya yose usibye iriya itatu ya nyuma niyo ihinduka. Ni uko system y'Indangamuntu uyu munsi dukoresha yubatse. Yubatse ko iyo hagize igihinduka, imibare itatu ya nyuma ihinduka."
Ariko yizeza ko mu gihe hazaba hatangiye gukoreshwa indangamuntu- koranabuhanga, umuntu azakomeza kugira numero imwe gusa.
Ati:" Ariko icyo nababwira ni uko dufite umushinga w'indi ndangamuntu nshashya- Indangamuntu-koranabuhanga (digital ID) irimo gutegurwa, aho uzasanga ko indangamuntu itazahinduka. Ibyo ni mu rwego rwo gukomeza kugendana n'ikoranabuhanga ririho uyu munsi."
System y'igihugu y'indangamuntu- koranabuhanga (SDID) izaba ihurijwemo amakuru ajyanye n'ibiranga umuntu. Yitezweho ko izafasha mu gutunga no guhabwa service zihuse kuko amakuru bwite y'umuntu azaba yahurijwe hamwe.
@Vestine UMURERWA/ Isango Star-Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


