Barasaba ko insengero zafunzwe kubera urusaku zakomorerwa.

Abaturage baravuga ko babangamirwa no gusanga insengero bateraniramo zafunzwe kubera urusaku. Basaba inzego bireba kubikurikirana bagakomorerwa. Nimugihe umuvugizi wa Police y’u Rwanda avuga ko ibikorwa bifungwa kubera urusaku, babanza kuburira ba nyirabyo.

kwamamaza

Nubwo bimwe mu bikorwa bishobora gutuma haba urusaku, bigateza umutekano muke, hari abatishimiye ifungwa ry’insengero. Ubusanzwe abayobozi b’amadini n’amatorero basobanuriwe ko hari amategeko n’amabwiriza arimo  kugabanya urusaku mu nsengero no mu tubari, ndetse n’ahandi hakorerwa ibikorwa by’imyidagaduriro, mu nama yabahuje na Minisitiri w’umutekano mu gihugu kuwa 17 Nzeri (09) 2014.

Icyo gihe abayobozi b’amadini n’amatorero basabwe kubigira ibyabo, aho guhanwa.

Mu kiganiro bamwe mu baturage bagiranye n’Isango Star,  bavuga ko ibyo byajya bikorwa ariko bikoranwa ubushishozi

Umwe yagize ati: “Nakwinjira mu nzu , ati ese ubundi abo bantu barabyinira he? Nti ndinjira nkumva bavugira epfo, naba ndi hanze nkumva baravugira hirya, ntabwo nzi ahantu bari! Kuvuga ngo batubwire, ‘musenge mu rugero’. Gufunga ntabwo ari...nibaze mwumvikane.”

Undi ati: “rero numva abayobozi bacu babikorana ubushishozi, yaba ubuyobozi bwite bwa Leta, kuko nabo ni abakilisitu basengera ahantu hatandukanye. Ariko kumva ko urusengero cyangwa abantu bari gusenga babangamiye abantu, numva ari ikintu cyagombye kurebenwa ubushishozi bukomeye cyane.”

“ narinje gusenga, nagiye muri Karabaye nsanga harafunze, njya I Nyamirambo nsanga harafunze, ngeze hano naho nsanga harafunze.”

“ Nkanjye utuye hano, ndumva mbabaye cyane kubwo gufunga urusengero. Niba ari abaturage batanze icyo kibazo….”

“Nageze hano muri Nibature, si saa kumi n’igice, abantu bakiryamye! Njyewe nageze aha hepfo, urusaku rw’indirimbo zo mu kabare zimena umutwe!”

Ku ngingo yo gufunga bimwe mu bikorwa birimo insengero, utubari  ndetse n’ibisope cyangwa indirimbo zitwa iza Karahanyuze,  inzego z’umutekano zivugako ibyo biba babanje kwihanangirizwa, nk’uko bivugwa n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera.

Yagize ati: “babikora babizi ko bitemewe, kuva mu mwaka w’2014 kugeza uyu munsi barabizi ko bitemewe. Ariko nyine ngira ngo nkuko tubibona abantu bakenera kwibutswa, bagakenera kwigishwa, n’ababirengaho amategeko n’amabwiriza bakabihanirwa.”

“izo nsengero cyangwa utubari dufungwa muri iyi minsi, naho igenzura rikorwa bikagaragara ko zitubahiriza ibyo bintu byo kuba bagabanya urusaku ku buryo bibangamira abandi baturage.”

“turabikorana n’inzego zibishinzwe zirimo iz’umujyi wa Kigali, iz’inzego zibanze …nkuko turi gukorana kugira ngo ababikora bahanwe, bafatirwe ibyemezo.”

“muri ibyo bintu byose bifungwa, utubari ducuranga za Karaoke cyangwa ducuranga imiziki ibangamiye abaturage, natwo turafungwa. Kandi aho hantu hose, haba izo nsengero n’utubare bagungirwa ari uko babanje guhabwa impapuro zibaha gasopo cyangwa se zibabwira ko ibyo bakora bitemewe.”

Mu kugaragaza urugero ntarengwa mu rwego rwo kwirinda urusaku ku bo mu nsengero cyangwa utubari, CP Kabera avuga ko “ni urusaku rudasohoka aho rukorerwa kugira ngo rusange abari hanze, rugomba kuba ruri aho rukorerwa. Niba ucuranga, ugacurangira mu nzu rugomba kutarenga inzu ngo rube rwabuza amahwemo, cyangwa amahoro abari hanze.”

Ubusanzwe abibumbiye mu madini n’amatorero bafite uburenganzira bwo gusenga n’ubwisanzure bwo kwemera Imana nk’uko itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ribyemera. Ibi kandi byiyongeraho ko no mu nshingano za Polisi y’u Rwanda n’inzego za Leta harimo kubahiriza amategeko no kugarura ituze, bikaba bivuga ko gusenga bitagomba kubangamira amategeko n’ituze rya rubanda.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingingo ya 600 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda n’ingingo ya 37 n’iya 108 z’itegeko ngenga rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda.

@ Kayitesi Emilienne/Isango Star-Kigali.

 Jun 28, 2023 - 12:45