
Abaturage barasaba ko gukuraho abayobozi bananiwe inshingano bitagarukira ku bakuru gusa
Jan 13, 2025 - 09:16
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagarageje ko impinduka zikunze kuba muri Guverinoma zidapfa kuba nta mpamvu ahubwo ko akenshi abeguzwa cyangwa bagakurwa mu myanya biba byatewe n’inshingano baba batujuje
kwamamaza
Aganira n’itangazamakuru Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagarutse ku gusimbuzwa kwa hato na hato gukunze kugaragara muri Guverinoma, aho yavuze ko bitabaho ku bw’impanuka cyangwa se bitateganyijwe ahubwo ko akenshi ibyo biba biri mu nyungu z’abaturage ndetse ko haba hari n'inshingano batujuje uko bagombaga kuzikora.
Ati "iyo nabonye ko hari ikigomba guhinduka ntawe mpa umwanya, niyo narara mushyizemo kubera ko nta kintu narimuziho cyangiza nkakibona umunsi ukurikiye nkuvanaho, kuko si wowe mbona mbere mu kazi ndabona igihugu n'inyungu zacyo mbere na mbere, ibyo kujya kuvuga ngo atababara, atarakara niyo wagenda ukicwa n'agahinda njye ntacyo bimbwiye niba nakemuye ikibazo cy'abaturage cyangwa ikibazo rusange ubundi twese duhuriraho kugirango ibintu bikorwe neza".
Bamwe mu baganiriye na Isango Star, bavuga ko uko gukuraho abayobozi bananiwe inshingano bitagarukira ku bayobozi bakuru gusa ahubwo ngo na za nzego zo hasi ziba zegereye abaturage cyane cyane ko iyo inshingano zidakozwe neza ingaruka za mbere zigera ku baturage.
Umwe ati "baba bakwiriye kuvaho hakajyaho abashoboye batanga serivise mu baturage, hasi niho bipfira cyane niho bagombye kuzajya bitaho cyane".
Undi ati "abayobozi bo mu nzego z'ibanze kuko nibo baba begereye abaturage nibo bagakwiriye kudufasha, iyo byamunaniye bagomba kumukuraho bagashyiraho undi ubifitiye ububasha".
Impamvu zikunze kugarukwaho na bamwe mu bayobozi begura cyangwa se bagasimbuzwa ni ukudashobora kuzuza inshingano zabo cyangwa se ku badashobora kujyana n’umuvuduko w’iterambere igihugu kiri kugenderaho.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


