
Abaturage barasaba gusobanurirwa serivise z'Irembo kugirango bajye babyikorera
Aug 14, 2024 - 08:26
Hari abaturage bavuga ko hakenewe ubukangurambaga bwisumbuyeho kugirango abantu bongererwe ubumenyi mu gusaba serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga cyane cyane abakenera serivise z’Irembo kuko ibyo byatuma babyikorera ku buryo bworoshye bigakuraho igiciro basabwaga ndetse bikagabanya igihe byabafataga bajya gushaka ababibakorera.
kwamamaza
Abaturage bakenera serivisi zitandukanye banyuze ku rubuga rutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga Irembo, baravuga ko bitewe no kugorwa n’umurongo uba uri ahatangirwa izo serivise z’Irembo cyangwa se igihe n’umwanya bibafata bakongererwa ubushobozi bakajya babyikorera kuko batarabisobanukirwa neza kandi ibyinshi mu byangombwa basabaho ari ibyangombwa bikenerwa umunsi k’umunsi.
Umwe ati "byaba ari byiza utiriwe ukora urugendo runaka cyangwa se ujye mu zindi nzira zidasobanutse, umuturage byamugabanyiriza guhora ari mu rugendo runaka rumutunguye cyangwa se kujya muzindi nzira kandi irembo hari ikintu ryamufasha".
Undi ati "umuntu abasha kubyikorera byagabanya urugendo rw'abantu bakoraga".
Basaba ko habaho ubukangurambaga kugirango abenshi bibagereho kuko bijyanye n’aho iterambere rigeze abantu benshi babyikorera.
Umwe ati "uko byagenda nk'irembo rifite gutanga ubukangurambaga bw'ibintu rukora abaturage benshi bakabimenya".
Undi ati "bahugura abantu, umuntu akaba afite ubumenyi bwo kubyikorera".
Ibyo nubundi ni ibigarukwaho mu gihe hari gahunda Irembo rigira ryo gukora ubukangurambaga bugamije kwereka abaturage zimwe muri serivise bashobora kwaka ku Irembo babyikoreye aho baba bari hose icyakora bakagaragaza ko hari aho butaragera.
Kuri ubu urubuga Irembo ruriho serivisi zitandukanye 100. Buri munsi mu Rwanda abasaba serivisi z’Irembo barenga ibihumbi makumyabiri (20,000).
Kuva urubuga Irembo rwatangira muri 2014, serivisi zimaze gusabirwa kuri urwo rubuga zirarenga miliyoni 20, ibigo bya Leta bikorana na Irembo bikaba birenga 20.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


