
Bamwe mu bagore bavuga ko bishimira urugendo rw’umugore mu bijyanye n’imibereho iganisha ku bukungu
Mar 26, 2024 - 08:47
Mu gihe habura iminsi mike hagasozwa ukwezi kwa 3 kwahariwe umugore hari bamwe mu bagore bavuga ko bishimira urugendo rw’umugore mu bijyanye n’imibereho iganisha ku bukungu ugereranyije na mbere y’imyaka 30 ishize, bavuga ko uyu munsi usanga hari uburinganire bw’umugabo n’umugore mu bijyanye n’imirimo y’amaboko ndetse n’indi mirimo y’iterambere itandukanye.
kwamamaza
Hashize imyaka 30 u Rwanda rwibohoye gusa hari bamwe mu bemeza ko nyuma y’iyo myaka yose bashimira urugendo n’intambwe umugore amaze gutera mu bijyanye no gukora imirimo ibyara inyungu ku muryango we no mu gihugu muri rusange.
Umwe ati "umugore yicaraga mu rugo umugabo akaruhahira, akaba ari wa mugore utabasha kwigurira igitenge, atabasha gufasha umugabo muri buri kimwe cyose ariko ubungubu barafatanya".
Nzabonimpa Venant ukuriye inama nyobozi y’umuryango utari uwa Leta uteza imbere ihame ry'uburinganire bw'ibitsina byombi (RWAMREC) avuga ko nubwo byari bimeze bityo ariko byasabye abantu guhindura imyumvire, imyitwarire n’umuco kugirango ibyo bibe bifite aho bigeze.
Ati "mbere y'imyaka 30 ishize wasangaga abagore ari bakeya mu kazi ariko cyane cyane ukabasanga mu mirimo iciriritse, urugendo rwo guhindura imyumvire kugirango umuntu ashobore kuba yakora ibikorwa bimwongerera amafaranga mu rugo cyangwa se ashobore no kuba yahabwa agaciro agomba guhabwa mu rugo, ni ibintu bikomeye cyane bisaba guhindura imyumvire, bigahindura imyitwarire bigahindura n'umuco, ni ibintu bitoroshye bigasaba kwigisha no guhozaho".
Ukwezi kwa 3 ni ukwezi kwahariwe umugore aho hirya no hino mu gihugu ndetse n’isi yose hakorwa ibikorwa bitandukanye bigamije kuwubahiriza.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira ati “gushora imari mu bagore, kwihutisha iterambere”, igamije gusobanura akamaro k’ingamba zo kugabanya ubusumbane. Mu rwanda hazirikanwa urwo rugendo rwose kuva imyaka 30 ishize rwibohoye.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


