
Hari abakorerwa akarengane n'abayobozi bakabura aho baregera ngo barenganurwe
Oct 15, 2024 - 10:15
Hari abaturage bavuga ko hari igihe barenganywa na bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye bikarangira babuze aho barega ngo barenganurwe kuko ngo kenshi usanga uwo urega ari nawe uregera bagahitamo kwiyakira.
kwamamaza
Iyo uganira n’abaturage mu bice bitandukanye ntihabura abakubwira agahinda baterwa no kuba hari akarengane bakorerwa na bamwe mu bayobozi nyamara baba baratorewe kubaha serivisi babagomba.
Umwe ati "ubuyobozi burenganya abaturage, nigeze kujya kwaka icyangombwa nataye irangamuntu kugirango nkibone ngo nintange inyubako, ngo nintange mituweli ubwo se ibyo birahura?"
Undi nawe ati "ahanini abayobozi bakunda guhita bafata abantu bagahita babohereza mu kigo cy'igikondo bakajya kubafunga, iyo wafashwe gutyo ubwo uba wafashwe nta kuvugango barakurenganura.
Nyamara ngo bitewe n’uko uwakurenganyije aba ari umuyobozi ngo ntahandi waregera kuko hari igihe usanga uwo urega ari nawe uregera, ibituma abakorerwa akarengane bahitamo kwiyakira babuze amahitamo.
Nubwo biri uku Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu isaba ko umuturage wakorewe akarengane kuba yagana urwego rwisumbuyeho akarenganurwa kuko nta muturage ukwiye serivisi mbi.
Joseph Curio Havugimana, umuvugizi wa MINALOC ati "iyo utanyuzwe na serivise uhawe ujya ku rwego rwisumbuye, niba wasabye kukagari ushobora kwitabaza umurenge mu gihe akagari katakwakiriye neza niba umurenge utagufashije ushobora kubaza kukarere, ku bijyanye n'ibyakarengane nubundi ushobora kwitabaza urwego rwisumbuye ariko iyo hajemo ibintu bisa n'icyaha bisaba ko bikemurwa mu buryo bw'icyaha, guhutaza umuturage ibyo bintu biba ari icyaha, impungenge twamara abaturage nuko bakwiye kwizera inzego zihari, inzego zashyiriweho kugirango zibafashe".
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kandi ivuga ko n’umuyobozi wakoza icyaha agira uburyo akurikiranwa n’amategeko bityo ntawe ukwiye kwitwaza umwanya arimo ngo akore ibitemewe.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


