Bahangayikishijwe no kuba ikibazo cy’ubujura gukomeje gufata intera.

Abaturage bakomeje kugaragaza ko ikibazo cy’ubujura kiri kurushaho gufata indi ntera. Basaba inzego z’Umutekano kwiga ingamba nshya zo guhangana nabwo, kuko abajura batagitinya kugendana ibikoresho bikomeretsa birimo intwaro gakondo. Ubuyobozi bwa polisi bwizeza abaturage ko iki kibazo bagihagurukiye ndetse nta mujura uzacika inzego z’umutekano igihe cyose ari mu Rwanda.

kwamamaza

Mur’iki gihe biragoye ko iminsi ibiri yashira hatumvikanye ikibazo cy’ubujura bukorwa mu buryo butandukanye, haba mu mujyi wa Kigali cyangwa mu bindi bice by’u Rwanda.

Ni ikibazo bamwe mu baturage bavuga ko kiri gukura aho kugabanuka, ndetse igiteye inkeke kurushaho n’uko ubujura busigaye bukoranwa urugomo rushingiye kubyo abiba bitwaza birimo n’intwaro gakondo, bityo bagasanga hakenewe ingamba nshya.

Umwe yagize ati : « ntabwo ubujura bugabanuka ariko buriyongera mu buryo butanoroshye. Ahubwo bwafashe indi ntera, nkanjye nihereyeho, nk’urugero, ejo bundi baje iwanjye bazana ijeki bajya mu idirishya batera ijeki nuko tubyuka dusanga badutwaye televiziyo.»

«  akenshi baba bafite ibyuma, tourne-vis, nk’ababa muri kano gace nibyo baba bafite, ariko hari n’utundi duce wumva ko bitwaza imihoro n’ibindi ! »

Undi yagize ati: « abajura babaye benshi, cyane cyane insoresore. Hano cosmos, nari mpahagaze ari nka saa tatu nuko haza abasore babiri barimo kwigendera, haje abandi basore bane bahita babaniga. Ba basore babiri umwe yarameze nk’umwana, undi ubona ko ari mukuru, baba barabanize babakuramo telefoni. Babirukaho n’imodoka y’umurenge ijya guca hirya, n’abanyerondo bamanuka mu muhanda w’igitaka wo hasi, nuko tugeze ku muhanda wundi ukurikira wo ku isoko dusanga ng’umwe muri abo bari bibwe bamujyanye kwa muganga bamaze kumutera tourne-vis. »

Mu kiganiro hifashishijwe Telefoni, CP John Bosco KABERA, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yabwiye Isango Star ko ingamba zo guhashya ubujura zihari, ndetse ko igikenewe ari uko abaturage batangira amakuru ku gihe.

Abwira abajura kurya bari menge, ati:« uburyo bwo kurwanya ibyaha birumvikana biri mu nshingano za polisi, uburyo bikorwa cyangwa uburyo tekiniki, polisi irabuzi kandi iri kubukoresha. Bityo rero abo baturage bagire icyizere ko bikorwa.»

« urambaza uti kubarwanya mubikora mute? turabafata. Abo bajura tubabwire y’uko nta n’impamvu zo kugira ngo ujye kwiba kuko icya mbere bibujijwe n’amategeko, iyo ubikora rero urabiryozwa. Iyo birengejeho ugafata n’ibikangisho, urumva ko birushaho kuremera. Icyo kindi rero kiraremeye cyane. »

« ndetse tunababwire ko aho bari, mugihe abaturage baduhaye amakuru mu buryo bwihuta, nta muntu wakoze icyo cyaha cy’ubujura, nta muntu wakoze ubwo bugizi bwa nabi uzaducika mugihe akiri mur’iki gihugu. »

Polisi y’u Rwanda igaragaza ko mu kwezi kwa gatatu, uyu mwaka, bakiriye ubutumwa bugera muri 30 ku rubuga rwa twitter butabaza ku bujura, gusa 11  muri bwo gusa nibo bemeye gutanga umwirondoro kugira ngo batange amakuru yimbitse.

Kuba abiba bifashisha ibikoresho bishobora gukomeretsa no kwambura ubuzima abibwa, ni ibisaba imbaraga ziruseho mu guhashya  iki cyaha kimunga ubukungu bwa bamwe ndetse n’ubw’igihugu.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/X11SgCtRT1I" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" allowfullscreen></iframe>

@ Gabriel Imaniriho/         Isango Star-Kigali.

 Apr 19, 2023 - 14:16