Bacitse ku muco wo gutabara abakoze impanuka bitewe no kwanga gufatirwa n'inzego z'ubuvuzi

Hari bamwe mu banyarwanda bavuga ko bacitse ku muco wo gutabarana cyane cyane mu gihe habayeho impanuka kuko iyo ujyanye uwagize ikibazo kwa muganga batagufata nk’uwatabaraga ubuzima bw’uwo muntu ahubwo ko bagusaba gukurikirana buri kimwe kimureba ndetse byaba ngombwa ngo ukaba wanakurikiranwa mu nkiko.

kwamamaza

Bamwe mu batuye hirya no hino bavuga ko uretse gushungera iyo ahantu habaye impanuka, ngo hiyongeraho no kuba iyi minsi abantu batinya kuba bafata inshingano zo kujyana uwaba wakomeretse kwa muganga kuko bihita bikurikirwa no kumugiraho inshingano ndetse byaba ngombwa ukaba wanakurikiranwa n’inzego zibishinzwe, bakavuga ko ibyo ariyo ntandaro yo gucika ku muco wo gutabara abagize ibyo byago by’impanuka.

Ati "iyo umuntu agize impanuka abantu barahurura ariko ntibamuterura ngo bamushyire mu modoka cyangwa ngo banamutegere bamujyane kwa muganga iyo bamujyanye kwa muganga ikibazo kiravuka wowe umuzanye bigusaba ko unamutangira ubuhamya ukanamuvuza".  

Undi ati "hari igihe aba avuga ati ntagerayo bakamunshyiraho niba nanihigiraga nkamugumaho nkazajya gukomaho nkamwishyurira cyangwa namugezayo bagahita bambwira ngo nimugumeho". 

Kuri iyi ngingo umuvugizi w'ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi y'igihugu, SP Emmanuel Kayigi, avuga ko ibyo bitakabaye imbogamizi ariko ko umuntu akwiriye gutanga ubufasha uko bukenewe n’aho bukenewe yabona birenze ubushobozi bwe agahamagaza ubutabazi ku nzego zibishinzwe.

Ati "ubutabazi ubwo aribwo bwose bukwiye gushyigikirwa gutanga ubutabazi ni nacyo umuntu yakifuza byihuse kubera ko umuntu icyo aba ashaka ni ukuramira ubuzima bw'umuntu, hari ubutabazi ubona umuntu akomeretse gakeya ku buryo kumuvana ahongaho ukamugeza ku bitaro biri aho ntacyo byaba bitwaye ariko hari ibyo ubona ushobora kujyamo ukaba ugiye gukora ibintu muganga yakora utabasha, hari impanuka ibera ahantu kure ubona hataribugere ubutabazi vuba wahamagaye ntabwo wareka ngo umuntu ubure ubuzima ubureba, ntabwo wareka kujyana umuntu kwa muganga mu gihe ufite ubushobozi".         

Polisi y’u Rwanda ivuga ko iyo habayeho impanuka igakomerekeramo abantu, ubutabazi bw’ibanze bukorwa n’ababifitiye ubumenyi bujyanye no gufata neza imvune n’ibikomere. Ariko byose bigakorwa nyuma habanje guhamagarwa imbangukiragutabara.

Gusa abenshi bakemeza ko bikiri imbogamizi kuko hagaragaramo ubukererwe kugirango igere ahabereye impanuka bikaba byaviramo uwayikoze kuba yatakaza ubuzima bitunguranye.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), rigaragaza ko impanuka zo mu muhanda ziri ku mwanya wa munani mu kwica abantu benshi. Nibura abantu miliyoni 1,3 buri mwaka bapfa bazize impanuka.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Nov 10, 2024 - 11:34