Bacibwa amafaranga y’umurengera iyo bifuje gusana ibyangijwe ahaciwe amasite yo kubakamo!

Abaturage baravuga ko bacibwa amafaranga y’umurengera igihe bifuje kuvugurura no gusana ibyangiritse ahacibwa amasite yo kubakwamo ahagenewe kubakwa imidugudu y’icyitegerererezo mu duce dutandukanye. Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyubakire n’imiturire (RHA) buvuga ko igiciro cyo kubaka no kuvugururura mu masite atandukanye kigenwa n’ubuyobozi bw’akarere bitewe n’ibikorwa remezo bigenewe gushyirwa aho hantu.

kwamamaza

Mujawimana Anathalie utuye mu karere ka Kamonyi ko mu majyepfo y’u Rwanda avuga ko yagize iki kibazo ahari gucibwa imihanda mishya muri sites ya Nyagasozi iherereye mu murenge wa Gacurabwenge, ahateganyijwe kubakwa umudugudu w’ikitegererezo.

Uyu mubyeyi avuga ko yagize ibyago inzu ye igasenyuka ariko kugirango ayivugurure agacibwa intege no kuba yarasabwe gutanga amafaranga ibihumbi 250 kandi ko arenze ubushobozi bwe.

Mu kiganiro n’umunyamakuru w’Isango Star, yashimangiye ko iki kibazo agisangiye n’abandi batandukanye bo hirya no hino.

 Ati: “Nagiye gusana nuko barambuza kugira ngo mbanze ntange amafaranga …. Nagiraga ngo nsambure inzu yanjye nuko nongere nyisakare. Hariho n’iyari yaguye ndetse n’indi naviraga ngo mvugurure hejuru ku gisenge.”

Kuko amafaranga yari menshi naretse kuyisana, ndabyihorera. Ni menshi kuko nta bushobozi mfite bwo kuyatanga. Bibaye ngombwa batureka tukajya tuvugurura tukayabamo ari meza.”

Ngirabantu Pierre Celestin; uhagarariye komite Nyobozi y’abaturage muri iyo site ya Nyagasozi [muri kamonyi] ari naho Mujawimana atuye,avuga ko icyo giciro abaturage basabwa kiba cyaremejwe na komite ya Njyanama y’akarere.

Ati:“Ayo mafaranga rero yashyizweho n’amabwiriza y’inama njyanama y’akarere ari uko agiye gusaba serivise zaba ari ugutura cyangwa igihe agurishije umuntu agiye kumuha ihererekanya ry’ubutaka.”

Noël Nsanzineza; umuyobozi w'agateganyo w'ikigo gishinzwe imyubakire n’ imiturire (RHA), avuga ko iki giciro kigenwa n’ubuyobozi bw’Akarere hagendewe ku bikorwa remezo biteganywa kuhashyirwa.

Ati: “Ni amafaranga ateganwa n’itegeko ku muntu usaba icyagombwa cyo kubaka cyangwa cyo gusana. Ariko noneho hirya no hino, ahantu hatandukanye, hari aho uturere dushyiraho umushinga wo gukora site yo guturamo (physique plan)… barangiza bakanongeraho ko bashyiramo ibyo bikorwaremezo nk’imihanda no kuhageza amazi.”

Yongeraho ko“ Iyo ikoze, uwo mushinga wo kushyiriramo, bumvikana ko abaturage bazashaka kuhubaka ko hari amafaranga bazishyura ajyanye n’ibyo bikorwaremezo biba byaragiyemo. Hari aho usanga baca ibihumbi 200, hari aho baca 300 000Frw, 250 000Frw…biterwa na site n’ibyo bumvikanye ariko icyo giciro gishyirwaho n’Akarere ntabwo ari ibintu biri mu itegeko.”

 Icyakora Gatabazi JMV; Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, yaburiye abayobozi bo mu nzego z’ibanze, abasaba gutanga servise nziza ku baturage cyane cyane izirebana n’ubutaka, kuko ari zo nshingano batorewe.

 Minisitiri Gatabazi, ati: “ ibi byose byagiye bigaragara mur’iyi midugudu y’icyitegererezo idakora! Ibyangobwa by’ubutaka abaturage basabye batabona, harabura iki?! ibyo byangombwa by’abaturage biboneke kuko nibyo Bizana morale. Ibintu bijyanye n’ibyangombwa by’imyubakire, niba urugi rwahirimye, ubundi umuntu ajya gushyiraho urugi akajya gusaba uburenganzira bwo gushyiraho urugi gute? Wowe urugi ruvuye ku nzu yawe uri mayor, wajya gusaba uburenganzira bwo kurushyiraho? Ibati rigiye gutyo, wandika usaba uburenganzira gute? Imvura izakunyagira utegereje kubona icyangombwa cya Mayor?!”

“ Abantu bakomeza ibintu noneho muri uko kubikomeza gutyo niho havamo ruswa. Wa muturage ibati ryagiye agiye kubanza kwandika, imvura iramunyagira, mwicare murebe niba ari n’amategeko agorana akosorwe.

 Iteka rya minisitiri n° 06 ryo ku wa 08/06/2015 rishyiraho amabwiriza akubiyemo ibyiciro by’inyubako, ibisabwa n’uburyo bukurikizwa mu gusaba no gutanga impushya zo kubaka. Iryo tegeko kandi ninaryo rikubiyemo n’ingingo z’ibisabwa mu kuvugurura.

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Oct 31, 2022 - 11:50