
Babangamiwe no kutagira indangamuntu kubera ko batazi neza inkomoko y’aho baturuka
Mar 15, 2024 - 08:34
Hari bamwe mu rubyiruko babarizwa hirya no hino mu mujyi wa Kigali bavuga ko bafite imbogamizi zo kubona ibyangombwa birimo n’indangamuntu kubera ko batazi neza inkomoko y’aho baturuka ndetse bakaba batazi ababyeyi babo, ibyo bavuga ko bibabangamira kutabona n’izindi serivise zose zishobora guhabwa umunyarwanda ufite ibyangombwa.
kwamamaza
Bitewe n’amateka yabo, hari bamwe mu bana bakuze batabona ababyeyi babo kubw’impamvu zitandukanye ndetse bamwe banakurira mu miryango yabatoraguye irabarera ariko kugeza uyu munsi aho bakuriye baravuga ko bagowe no kubona indangamuntu n’ibindi byangombwa kuko ntaho banditse cyangwa babarizwa hahari.
Umwe ati "igihe cyo gufata indangamuntu cyarageze ndangije nsanga nta hantu nanditse bitewe n'ukuntu Mama na Papa bapfuye, nta numwe nzi".
Undi ati "nakuriye hano muri Biryogo, umubyeyi wanjye umwe yaturukaga i Burundi Papa we sinzi aho aturuka, ntabwo muzi, aho nakuriye niho nzi".
Nirere Madaleine Umuvunyi mukuru aravuga ko ibibazo nk’ibi bihari mu bana batandukanye ariko iki kibazo kikaba gikeneye ubuvugizi bwihariye.
Ati "hari ibibazo by'ibyangombwa by'abantu badafite amarangamuntu cyane cyane abantu bavuga ko bakuze bakisanga mu muhanda, batazi ababyeyi babo, batazi aho bavutse abandi bakaba harimo abatowe n'abagiraneza bakabarera ariko uyu munsi bakaba batarabona ibyangombwa, ni ikibazo gisa naho gikeneye ubuvugizi bwihariye cyane cyane ku bana bisanze nta babyeyi bafite ariko bakisanga mu gihugu".
Umuvunyi mukuru akomeza asaba ubuyobozi mu nzego z’ibanze gufasha bene abo bana kubona ibyangombwa kuko nabo ari abanyarwanda nk'abandi.
Ati "umwana uvukiye ku butaka bw'u Rwanda nta mubyeyi afite ahita aba umunyarwanda yakura agashakisha ubwenegihugu bwe, abayobozi b'inzego z'ibanze bafashe aba bana".
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko mu Rwanda hari abantu basaga 8000 batagira indangamuntu, Itegeko ngenga nomero 002/2021 ryo kuwa 16/07/2021 rigena ubwenegihugu nyarwanda mu ngingo yaryo ya 8 igaragaza impamvu 11 zishingirwaho hatangwa ubwenegihugu nyarwanda zirimo kuvukira ku butaka bw’u Rwanda, gushyingiranwa n’umunyarwanda, ishoramari cyangwa ibikorwa binini birambye n’ibindi.
Kuvukira ku butaka bw’u Rwanda nibyo biza ku isonga kuko bihurizwaho mu ngingo ya 8 n’iya 9 y’iri tegeko.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


