Australia: Camera z’umutekano zo mu Bushinwa zakuwe mu biro by’abategetsi.

Ibikoresho by’umutekano byo mu bwoko bwa Camera zakorewe mu Bushinwa byakuwe mu biro by’abanyapolitiki bo muri Australia. Ibi byatangajwe kur’uyu wa mbere, nyuma y’iminsi mike minisiteri y’ingabo ibitangaje ndetse isaba nabo mu zindi nzego kubikora ku mpamvu z’umutekano.

kwamamaza

Nibura Camera zibarirwa muri 913 nizo zashyizwe mu byubako 250 za Guverinoma ya Australia, harimo na Minisiteri y’ingabo, nk’uko  amakuru yatangajwe mu cyumweru gishize abivuga.

Mu cyumweru gishize, Richard Marles; Minisitiri w’ingabo wa Australia, yabwiye igitangazamakuru cyitwa ABC, ko ibyo bikoresho byose bizavanwa mu biro byose bya minisiteri ayoboye kugira ngo ibyabo bitekane.

Abakozi ba Ministeri y’igenamigambi bemeje ko camera 65  zo mur’ubwo bwoko arizo zashyizwe mu biro bikorerwamo n’abanyapolitike.

Iyi minisiteri yavuze ko yasimbuje gahoro gahoro izo camera kuburyo izigera kuri 40 zigikeneye guzimbuzwa ariko muri Mata (04) zose zizaba zarakowemo.

Australia ifashe iki cyemezo mugihe ibikorwa nk’ibi byatangijwe muri Amerika no mu Bwongereza, ndetse hafatwa zibuza  ibigo bya leta gushyira ahantu hihariye camera zakorewe n’Ubushinwa.

Ibihugu byombi byagaragaje impungenge zishingiye ku kuba hari amabanga akomeye ashobora kumeneka mu gihe amasosiyete y’Abashinwa zikora izo camera zahatirwa gutanga ayo makuru y’ibanga ku nzego z’ubutasi z’Ubushinwa.

Camera zivugwa zakozwe n’amasosiyete ya ‘Hikvision’ na ‘Dahua’, zombi zashyizwe ku rutonde rwirabura rwo muri Amerika [blacklist]. Nk’uko Minisiteri y’ubucuruzi yo muri Amerika ibitangaza, ayo masosiyete yombi yagize uruhare mu kugenzura rubanda rugufi rrwo mu bwoko rw’aba- ouïghoure  bo mu ntara ya Xinjiang iherereye mu majyaruguru ashyira Iburengerazuba bw’Ubushinwa.

 Mu Ugushyingo (11) 2022, leta ya Washington yabujije kwinjiza mu gihugu ibikoresho by’izi sosiyete, mu rwego rwo kwirinda ko byagira ingaruka ku mutekano w’igihugu.

Icyakora sosoyete ya Hikvision yahakanye ibyo ishinjwa, maze abwira AFP ko ibicuruzwa byayo byubahiriza amategeko n'amabwiriza yose akoreshwa muri Australia ndetse n’amabwiriza yihariye mu rwego rwo kubungabunga umutekano.

Iki cyemezo cy’ubwirinzi cya Australia, cyatumye Ubushinwa  bushinja Canberra gukoresha nabi ububasha bw’igihugu kugira ngo ivangure kandi ikandamize amasosiyetey’ubucuruzi y’Abashinwa.

 Feb 14, 2023 - 11:52