Musanze-Busogo: Abaturage basabwe kuganira kubituma bakimbirana.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Busogo burasaba aba baturage kujya babanza kwicara bakaganira ku bisubizo by’ibituma bakimbirana kuko bakwiye kubana mu mahoro kugirango batere imbere. Ni nyuma yayo imiryango ibana mu makimibirane yo mu murenge wa Busogo, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, bigishijwe amasomo y’imbonezamubano bakavuga ko biteguye kubana neza.

kwamamaza

Imiryango yahuguwe yemeza ko ibana mu makimbirane, ikavuga ko akenshi  ubusinzi no kutamenya, amakimbirane ashingiye ku mutungo n’ibindi aribyo bitera ubwumvikane buke hagati yabo.

Umugore umwe yagize ati: “Iwacu twari dufite amakimbirane kuko umugabo yakoreraga amafaranga akumva ko yayagenga wenyine.”

Umugabo umwe ati: “ndiheba, mba ukwanjye nawe aba nk’ukwe kandi tuba mu nzu imwe. Nkaho gukorera amafaranga buri wese akayashyira ku ruhande rwe , noneho byaba no guhaha bikaba ibintu byo guterateranya…”

Undi ati: “ simbahahire  ahubwo nkajya kwisomera agasururu cyangwa akagwa….”

Nyuma yo guhabwa inyigisho ku bufatanye n’impuzamiryango Profames Twese hamwe, aba baturage bavuga ko bakuyemo inyigisho zibabera inzira yo gukosora ibyabateraga amakimbirane mu miryango.

Umwe ati: “Ni ukuyajugunya , ayo makimbirane agacika….”

Undi ati: “tugomba kumvikana tugashyira hamwe, niba mbonye amafaranga nkavuga nti dore ngaya, n’umugore akayazana tugashyira hamwe nicyo mbonye cyaba cyiza. Tukarera abana uko bikwiriye, mbese tukaniyubaha.”

NDUHUYE Flex; umukozi w’impuzamiryango Profames Twese hamwe, avuga ko uretse kuba basanganwe inshingano zo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, kwimakaza umuco w’amahoro n’iterambere ry’umuryango, banahisemo guhugurira imiryango kubana neza kuko iyo ibamenye mu makimbirane bituma iterambere ryayo ridindira, kandi ari naryo terambere ry’umuryango.

Yagize ati: “…iterambere ry’umuryango niryo twakwita urufatiro rw’iterambere ry’igihugu, rero nta muntu ushobora gutera imbere agifite amakimbirane  mu muryango, iwe mu rugo. Iyo habayeho amakimbirane, habaho gatanya. Icyo gihe ingaruka ziba ku muryango ku rwego rw’ubukungu, ku rwego rusanzwe, ndetse bikagira n’ingaruka ku myigire y’abana.”

NDAYAMBAJE Kalima Augustin; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo, yasabye iyi minyango kujya ibanza kwicarana bagashakira hamwe igisubizo cy’ibyo batumvikanaho mbere yuko bigera ku rwego rwo gushamirana.

Yagize ati: “Nta miryango itagira ibyo itumvikana, bivuze ko amakimbirane baba bayafite ahubwo bitandukanira mu buryo bwo kuyakemura. Uburyo bwo kuyakemura rero ni uburyo bw’ibiganiro. Rero nashishikariza imiryango kuganira bakumva ko icyo umwe yumva undi atacyumva, igikwiriye kubaho atari uko babaho mu ntonganya n’ibindi, ahubwo bakwiye kubana baganira bagashakira hamwe igisubizo cy’ibyo batumvikanaho, cyane ko kiba gihari kandi kigomba gukemuka.”

Muri rusange amakimbirane mu miryango mwinshi yagiye yihembera akageza ku rwego rw’uko bamwe biyambura ubuzima, abandi bagahitamo guta imiryango bakajya kure yabo kubera guhunga intonganya.

Ku ikubitiro, zimwe mu mpamvu zibitera zirimo kuba hari abahura bagahita bashakana bataramemya, ababana mu buryo butemewe n’amategeko  ndetse n’ibindi …  byose bikagira ingaruka ku bana babakomokaho.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- Busogo - Musanze.

 Apr 19, 2023 - 12:05