Amerika n’Ubushinwa batangiye ibiganiro biganisha mu kunoza umubano.

Amerika yohereje intumwa mu Bushinwa kugira ngo baganire mu buryo bugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi ndetse nuko ikibazo gishingiye kuri Taiwan cyakemuka. Ibi byatangajwe na Leta ya Beijing , kur’uyu wa mbere, ivuga ko btitabiwe n’impuguke mu bya politiki bo ku ruhande rw’ Amerika, Ubushinwa na Taiwan. Beijing ivuga ko uru ruzinduko rw’izi ntumwa rutegura urwa Antony Blinken; ukuriye dipolomasi y’Amerika ruteganyijwe umwaka utaha.

kwamamaza

Ni ibiganiro byitabiriwe na Daniel Kritenbrink; umudipolomate ukomeye  w’Amerika muri Aziya y’Iburasirazuba, Laura Rosenberger; Umuyobozi mukuru w’akanama gashinzwe umutekano mu Bushinwa ndetse na Taiwan, Xie Feng; Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa.

Ibi biganiro byatangiye ku cyumweru, byakomereje kur’uyu wa mbere mu ntara ya Hebei yo mu majyaruguru y’iki gihugu.

Izi ntumwa za Amerika zagiye mu Bushinwa nyuma y’uko ba Perezida b’ibihugu byombi, Joe Biden na Mugenzi we Xi Jinping biyemeje kuzahura umubano w’ibihugu byombi, ubwo mu kwezi gushize bahuriraga mu nama yabereye I Bali muri Indonesia.

Wang Wenbin ; umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, yatangaje ko impande zombi zahuriye muri Hebei zikaganira byimbitse ku ishyirwa mu bikorwa ry’ubwumvikane abakuru b’ibi bihugu bagiranye mur’iyo nama.

Wang yavuze ko baganiriye kuri Taiwan; ikirwa rukumbi gishyize imbere demokarasi yigenga ariko Ubushinwa bukavuga ko ari ubutaka bwayo, ari nayo ntandaro yo guterana amagambo kwabaye hagati ya Beijing na Washington.

 Wang yagize ati: “Xie, Kritenbrink na Rosenberger baganiye ku gushimangira ubufatanye mu nzego zose kandi bemera kongera imbaraga mu itumanaho hagato yabo."

 Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yavuze ko mu cyumweru gishize yavuze ko uru ruzinduko rutegura urw’umunyamabanga wa Leta, Blinken, uzasura Ubushinwa mu ntangiriro z’umwaka utaha w’ 2023, aho ruzaba rubaye uruzinduko rwa mbere rw’umudipolomate ukomeye w’Amerika mu myaka ine.

Umubano wa Amerika n'Ubushinwa umaze imyaka wifashe nabi ndetse hagiye hazamo ibibazo byinshi birimo ibishingiye ku burenganzira bwa muntu, ikoranabuhanga ndetse n’ibindi.

Mu nama yabereye i Bali, Xi na Biden baganiriye ku bibazo bitandukanye birimo iby’akazaza h’ikirwa cya Taiwan, imbogamizi Amerika yashize ku bicuruzwa by’ikoranabuhanga byakorewe mu Bushinwa ndetse ndetse n’ingamba za Beijing zo kwagura ibikorwa byayo ku isi.

Nyuma y’uko guhura, Biden yahise atangaza ko nta ntambara nshya y'ubutita ikwiye kubaho, mu gihe Xi yabwiye Biden ko ibihugu byombi bikwiye gusangira inyungu nyinshi kandi rusange".

 Dec 12, 2022 - 12:52