
Asaga miliyari 6.4 Frw agiye gushorwa mu buhinzi n’ubworozi
Jan 9, 2026 - 17:37
Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yatangaje ko igiye gushora nibura miliyari 6.406,5 Frw mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu myaka ine iri imbere ( kugeza 2029). Ni mu rwego rwo kongera umusaruro mu gihe kiri imbere, kwihaza mu biribwa, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda barenga 70% batunzwe n’uru rwego.
kwamamaza
Ubuhinzi n’ubworozi bikomeje kugaragara nk’inkingi ya mwamba y’ubukungu bw’u Rwanda, cyane ko imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko ku mwaka uru rwego rwagize uruhare hafi 25% mu musaruro mbumbe w’Igihugu.
MINAGRI igaragaza ko ishoramari riteganyijwe rizafasha kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, bikongera umutekano w’ibiribwa ndetse n’ingano y'amadovize aturutse ku byoherezwa mu mahanga.
Mu rwego rw’ubuhinzi, intego nyamukuru ni ukuzamura igipimo cyo kwihaza mu biribwa kikava kuri 79,6% mu 2024 kikagera kuri 100% mu 2029. Ibi bijyana n’intego y’igihugu yo kongera ibyoherezwa mu mahanga ku mpuzandengo ya 13% buri mwaka, aho umusaruro wabyo uteganyijwe kwikuba kabiri ukagera kuri miliyari 7,3 z’Amadolari ya Amerika mu 2029.
Ni mu gihe gahunda y'igihugu ya NST2 iteganya ko nibura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi uziyongera ku kigero cya 50%.
MINAGRI yerekana ko kugira ngo ibyo bigerweho, hasabwa gushora arenga miliyari 6.406,5 Frw mu rwego rwo gushyira imbaraga mu nkingi zitandukanye zifasha ubuhinzi n’ubworozi gutera imbere kugera mu 2029.
Inkingi ya mbere ni ijyanye no kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi, hakubakwa uburyo ubuhinzi bushobora guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Biteganyijwe ko ibyo byagerwaho binyuze mu guteza imbere ibihingwa bigezweho kandi byongera umusaruro. Ni ibikorwa byitezweho gukoresha arenga 37,9% by’amafaranga ateganyijwe.
Ni mu gihe hakomeje ibikorwa byo kwagura uburyo bwo kuhira ku buso bunini n’ubuto mu bishanga n’imusozi mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, aherutse kubwira Inteko Ishinga Amategeko ko umusaruro mbumbe ku muturage wazamutse uva ku madolari 754 mu 2017 ugera kuri 1.040 mu 2024, ahanini bitewe n’uruhare rw’ubuhinzi n’ubworozi n’izindi nzego z’ubukungu. Avuga ko ibyo byatumye Guverinoma ikomeza kongera ingengo y’imari igenera uru rwego rufite uruhare runini mu mibereho y’abaturage.
MINAGRI igaragaza ko ishoramari riteganyijwe rizashyirwa mu zindi nkingi zirimo guteza imbere gukoresha imbuto n’ifumbire bigezweho, guteza imbere ubworozi bugezweho no kongera umusaruro wabwo, ndetse no guteza imbere imiyoborere y’amasoko n’imicungire y’umusaruro.
Hateganyijwe kandi muri aya mafaranga, hazakorwa iahoramari mu bikorwaremezo bifasha kugabanya igihombo cy’umusaruro wangirika, aho intego ari ukukigabanya kikava kuri 13,8% kikagera munsi ya 5% mu 2029.
Ibyo bizagerwaho binyuze mu kongera ubwanikiro, ubuhunikiro, ibyumba bikonjesha n’imashini zumisha imyaka.
By’umwihariko, Guverinoma izashora imari ikomeye mu kubakira ubushobozi abari mu ruhererekane rw’ibiribwa binyuze mu bushakashatsi, ikoranabuhanga n’ihuzabikorwa, hagamijwe ko umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi uba mwinshi, ufite ireme kandi ugera ku isoko ku gihe, bityo ugire uruhare rufatika mu iterambere rirambye ry’igihugu.
@Igihe
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


