
Antonio Guterres yasabye isi kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994
Apr 7, 2026 - 10:34
Umunyamabanga Mukuru w' Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yasabye amahanga kwigira ku makosa yakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo gukumira ko ibyaha nk’ibi byazasubira kuba. Ibi yabitangaje mu gihe abanyarwanda n'Isi batangiye icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
kwamamaza
Mu butumwa bwe yatanze ku munsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Guterres yunamiye abazize Jenoside, akabaha icyubahiro bambuwe ndetse anashimira abarokotse banze guheranwa n’agahinda, bagatangira urugendo rwo kwiyubaka.
Yagaragaje ko umuryango mpuzamahanga wagize uburangare bukomeye, wanze kwita ku mpuruza zatanzwe ngo ufate ingamba.
Yagize ati:" Turashimira abarokotse, ubudaheranwa bagize bwagaragaje imbaraga za muntu. Kandi turibuka duciye bugufi kandi mu kimwaro, uko umuryango mpuzamahanga wanze kwita ku mpuruza ngo ufate ingamba zihuse zirokora ubuzima.”
Guterres yavuze ko kwibuka abazize jenoside byonyine bidahagije, asaba isi kwigira ku burangare bwabayeho mbere no mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, bagafata ingamba zikomeye zo gukumira Jenoside n’ibindi byaha ndengakamere, binyuze mu kurwanya urwango, imvugo zibiba amacakubiri n’ikorwa ry’urugomo.
Yagize ati:"Tugomba kwigira ku makosa yakozwe mu gihe cyashize, tukarinda ubuzima, turwanya urwango, amagambo arwenyegeza n’akangurira abantu gukora urugomo, dushyira imbaraga mu mibanire y’abantu kugira ngo dukomeze ukwiyubaka, tunakomeza inzego zafasha mu gukumira ubwicanyi ndengakamere."
Kugeza ubu, ibihugu 153 byamaze gushyira umukono ku masezerano yo gukumira Jenoside. Guterres yasabye ibihugu bitarayashyira umukono kuri ayo masezerano kubikora bidatinze no kuyashyira mu bikorwa, kugira ngo amateka nk’ayabaye mu Rwanda atazasubira ukundi.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


