Urubyiruko rurasabwa kubyaza umusaruro amahirwe rwahawe n’igihugu.

Ubuyobozi bukuru bw’ikigo gishinzwe gutanga inguzanyo ku mishinga mito n’iciriritse (BDF) buravuga ko urubyiruko rukwiye kurushaho gukorana cyane no kwiremamo ikizere rukabyaza umusaruro amahirwe igihugu cyaruhaye arimo arufasha kwiteza imbere. Ni nyuma y’aho urwo mu Karere ka Nyaruguru rukora imirimo yo gutunganya imihanda y’igitaka rushikirijwe imashini zifite agaciro gasaga miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda zizarufasha mu mirimo yarwo.

kwamamaza

Ubusanzwe iyo ugeze mu Karere ka Nyaruguru, ubona ko uretse iterambere ry’imihanda myinshi ya kaburimbo, n’iy’igitaka yarushijeho kuba myiza yoroshya imigenderanire.

Ibi bigirwamo uruhare n’urubyiruko ruyitunganya rufatanyije n’abaturage rwahaye akazi. Ruvuga ko rwiteze impinduka ku mibereho yabo bitewe nuko rubahemba amafaranga 1500 ku munsi.

Umwe mu baturage bahawe akazi, yagize ati: “ Njyewe ubundi naryaga mvuye mu gikarani nikoreye umuzigo nkabona igihumbi, ntanakibona ubwo nawe urabyumva mu rugo byabaga ari ibicika! Niteze ko bizampindurira ubuzima bwanjye bwa buri munsi mu rugo. Umugore n’abana bagomba kwishyurirwa mituweli ku gihe.”

Undi ati: “ntaraza hano byarandushyaga kuko nkanjye w’umukecuru najyaga guhinga bakampa amafaranga 700. Ariko ubu ubwo nabonye akazi, nagura imvaruganda n’imbuto ngahinga ndetse ngashakamo icyo abana barya.”

Urubyiruko rutunganya iyi mihanda ruvuga ko imikorere yarwo igiye kurushaho kuba myiza, ikaroha, nyuma y’uko ruhawe imashini za miliyoni zisaga 9 z’amafaranga y’u Rwanda, zizajya zitsindagira imihanda, nk’uko Eric TURATSINZE abivuga.

Yagize ati: “…imashini zari zikenewe cyane kuko ziradufasha kunoza imirimo twahawe.”

Mugenzi we, SHYAKA Alexis yunze murye, ati: “ izi mashini zizakemura ibibazo byinshi twagiraga. Twajyaga tugira ibibazo bya machine zitsindagira muri ino mihanda dukoramo gusana muri gahunda ihoraho, ariko zizadufasha cyane. twakoreshaga imashini dukodesha ku isaha ibihumbi 60! Iki ni igisubizo gikomeye.”

Ubwo yashyikirizaga uru rubyiruko izo mashini, Vincent MUNYESHYAKA; Umuyobozi mukuru bw’ikigo gishinzwe gutanga inguzanyo ku mishinga mito n’iciriritse, yavuze ko gahunda iteza imbere urubyiruko ihuriweho n’inzego nyinshi, ariko bo batanga inkunga y’ibikoresho n’inguzanyo ku nyungu nto inakubiyemo inkunga ya 25%.

Yasabye urubyiruko kurushaho kubegera, rukabyaza umusaruro amahirwe igihugu cyaruhaye.

Ati: “BDF, icyo twe dukora ni uko dutanga ibikoresho harimo izi mashini n’ibindi bikoresho bito nk’ibitiyo, ingorofani…. Ni inguzanyo tubaha ku rwunguko rutoya kuko bishyura 12% kandi bashobora kwishyura mu myaka itatu, irimo n’inkunga ingana na 25%. Ndetse banahawe n’amafaranga yo gukoresha ya mbere.”

“ izo ni serivise zose tugira ngo urubyiruko rwitabire. Izindi nyungu zigomba kuvamo ni izo guhanga umurimo ku rubyiruko ndetse no guha akazi abaturage. N’ubundi ni umutungo wabo, icya mbere bagomba kuwufata neza kugira ngo bawubyaze umusaruro kuko uwo musaruro niwo utuma bishyura cya gice cy’inguzanyo.”

“ …nibakomeze birememo icyizere kandi bakomeze bakore cyane kuko nibo bagomba kubaka igihugu.”

Kugeza ubu, gahunda yo gutunganya imihanda y’igitaka bikozwe na kompanyi z’urubyiruko rw’abanyarwanda iri gukorerwa mu turere 27 mu Rwanda harimo n’aka ka Nyaruguru.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Mar 31, 2023 - 13:32