Amerika: Minisitiri w’ingabo yajyanywe mu bitaro by’indembe

Lloyd Austin; Minisitiri w’ingabo muri Amerika[ Panyagon], yajyanywe kuvurirwa mu bitaro by’indambe kugira ngo yitabweho n’abaganga. Lloyd yagiye guhabwa ubuvuzi bukomeye mu rwego rwo kumufasha kwita ku kibazo cyihutirwa afite mu ruhago [Vessie] nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ingabo y’Amerika ku mugoroba wo ku cyumweru,ku ya 11 Gashyantare(02), mu itangazo rigenewe itangazamakuru.

kwamamaza

Iryo tangazo rivuga ko“Kuri uyu mugoroba, nyuma y’ibizamini bitandukanye n’isuzuma, umunyamabanga yajyanywe mu ishami ryita ku barwayi b’indembe mu kigo cy’ubuvuzi cya gisirikare cya Walter Reed kugira ngo yitabweho kandi akurikiranirwe hafi.”

Lloyd Austin asanzwe ari kuvurwa kanseri ya Prostate ndetse yabazwe inshuro zigera muri ebyiri. Icyo gihe yatangiye kwivuza mu ibanga rikomeye, inzego zitandukanye zitotombera ko bitigeze bimenyeshwa ubuyobozi bukuru, harimo na White House.

Ubu yagiye kuvurirwa mu bitaro bya gisilikari bya Walter Reed  biherereye Washngton kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihuse.

Umuvugizi wa Ministeri y’ingabo ya Amerika, Pat Ryder, avuga ko ko Minisitiri Llyord akomeje guhabwa ubuvuzi ndetse ko White House na Kongere y’Amerika babimenyeshejwe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku ya 1 Gashyantare (02), umunyamabanga muri minisiteri y’Ingabo, Pantagone, w’imyaka 70 y’amavuko, yari yasabye imbabazi kubwo kugira ibanga kuri kanseri arwaye, cyane ko byakuruye impaka mu gihugu bamwe basaba ko yasimbuza kuko inshingano ze ziremeye.

 Feb 12, 2024 - 13:19