Iyo ubasuye urarana n’umugore/umugabo w’urwo rugo! Menya byinshi ku bwoko bwa himba

Abaturage bo mu bwoko bwa himba babarizwa mu Majyaruguru y’igihugu cys Namibia bafite amateka atangaje, aho abagore bo muri ubu bwoko bakaraba rimwe mu buzima bwabo. Mu muco wabo kandi harimo ko iyo ubasuye nk’umushyitsi wakirizwa kurarana n’umugabo cyangwa umugore wo muri urwo rugo.

kwamamaza

Himba ni ubwoko bw’abantu batuye mu Majyaruguru ya Namibia mu ntara yitwa Kunene. Abaturage bagize ubu bwoko bagera ku bihumbi 50. Himba bisobanuye abantu basabiriza.

Mu myaka y’1980, batewe n’amapfa nuko 90% by’amatungo harimo amashyo y’inka, imikumbi y’ihene bari batunze birapfa. Babonye inzara ibarembeje batangira kujya bahungira mu gihugu bya Angola ndetse n’ibindi bice bihaturiye, nuko bahakura iri zina ry’abantu basabiriza bitewe nuko bagendaga basaba ibyo kurya, banasaba ubundi bufasha butandukanye.

Gusa nyuma baje kugaruka mu gihugu cyabo cya Namibia imaze kubona ubwigenge mu mwaka w’1990, nuko bakomeza kwiberaho ubuzima bwabo gakondo.

Bimwe mu bitangaje biranga ubuzima bwabo buri munsi bw’aba Himba: Abagore bo mu bwoko bwa Himba ntibajya boga gusa boga inshuro imwe rukumbi mu buzima bwabo, nabwo iyo bagiye gushyingirwa.

Ubundi ubusanzwe bafata amabuye asa umutuku bakayasya barangiza bakayavanga n’amavuta y’inka akaba aribyo bisiga rimwe ku munsi, ibi ngo bikabarinda ubukana bw’izuba.

Uburyo baba batukura kandi kuribo ngo bifite igisobanuro gikomeye kuko bihuriza hamwe ibara ry’ubutaka ndetse n’iry’amaraso nk’ikimenyetso cy’ubuzima.

Mu rwego rwo kwisukura nanone no kugira impumuro nziza, bafata bimwe mu bimera bihumura birimo nk’indabo bakabitwika, bakunama hejuru y’umwotsi wabyo kugira ngo bahumure.

Gusa abagabo bo bemerewe gukaraba

Muri ubu bwoko bwa Himba, usanga abagore n’abakobwa nibo bakora imirimo myinshi harimo kuvoma, gutashya, guteka, kuboha imyambaro n’indi mirimbo bambara; mu gihe kandi ahenshi bizwi ko abagabo aribo bakama, muba Himba gukama ni inshingano z’abagore. Akazi k’abagabo n’abahungu ko ahanini ni ukuragira.

Ikindi kintu gitangaje mu muco w’aba Himba ni uburyo imisatsi y’abagore bayiboha cyangwa se bayisuka bakoresheje ibumba rivanze n’ifu iva muri ya mabuye basya bisiga.

Umwana w’umukobwa mbere yuko agera mu gihe cy’ubwangavu aba afite ibisuko bibiri gusa, nyuma yuko ageze mu iki gihe nibwo bamusuka ibindi byinshi nk’iby’abantu bakuru.

Umukobwa kandi iyo ageze muri iki gihe cy’ubwangavu, yambara ikamba ku mutwe rikozwe mu ruhu rw’inka cyangwa rw’ihene kugira ngo bigaragare ko yakuze.

Abasore bo baba bafite igisuko kimwe iyo batarashaka; iyo bamaze gushaka, imisatsi bayifungira inyuma.

Abana b’abahungu iyo babakata [ ibyo abenshi bita gusiramura] ntibaba bemerewe gutaka cyangwa kurira, ahubwo bagomba guceceka. Ibi ngo bikaba bigaragaza ko azavamo umugabo nyawe.

Umukobwa iyo avutse, Se ahita yemeza umugabo uzamushaka, agashyingirwa afite hagati y’imyaka 14 na 17 nubwo bitemewe n’amategeko ya Namibia yanakunze guhakana ko bidakorwa. Gusa mu bwoko bwa Himba ho bivugwa ko ukiri umuco wabo.

Abahimba iyo ubasuye bakwakiriza igitsina

Iyo usuye ubwoko bw’abahima, nk’umushyitsi urarana n’umugabo cyangwa umugore wo mur’urwo rugo. Usanga bakora byinshi bitandukanye mu rwego rwo kukwereka ko bakubashye nk ‘umushyitsi’.

 Iyo umushyitsi akomanze umugabo akora imigenzo yitwa ‘Okujepisa Omukazendu’ mu rwego rwo kumwereka ko amwishimiye.

Iyo migenzo nta yindi ni ukuguha umugore we ukamurarana. Icyo gihe umugabo arara mu kindi cyumba yaba nta kindi cyumba gihari nuko akarara hanze.

Iyo migenzo ituma babana neza hagati yabo kuko ibarinda ishyari ahubwo imibanire yabo ikaba nta makemwa.

Umugore ntabwo afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo cyangwa gufata umwanzuro. Kubaha icyo umugabo ategetse biza ku mwanya wa mbere.

Umugore afite amahitamo yo kwemera kwiha uwo mushyitsi cyangwa kutamwiha ariko ategetswe kwemera ko barara mu buriri bumwe.

Umugore afite uburenganzira bwo kwimukira mugenzi w’ umugore wabasuye akaba ariwe urarana n’ umugabo we, gusa Ikinyamakuru Afrikmag dukesha iyi nkuru, kivuga ko bibaho gake cyane.

Agahugu umuco, akandi uwako. Nta muco uruta undi, gusa buri muco ugira ibyiza byawo. Abagabo cyangwa abagore mwifuza gusura Abahimba cyangwa Abazimba muri Nambia mukareba uko babakira amahitamo ni ayanyu.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Dec 18, 2023 - 12:54