Ukraine yisubije uduce 20 mu masaha 24 gusa, irashinja Uburusiya guteza ibura ry’umuriro n’amazi.

Ingabo za Ukraine zatangaje ko zisubije uduce turenga 20 mu masaha 24, mu bitero bigamije kwisubiza ahafashwe n’ingabo z’Uburusiya. Nimugihe Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine ashinja Uburusiya guteza ibura ry’amashanyarazi bigatuma abantu bo mu burasirazuba bw’igihugu cye babura ubushyuhe, mu rwego rwo kwihimura kur’ibyo bitero byihuse byo kubwigaranzura.

kwamamaza

Ingabo za Ukraine zikomeje ibitero bwo kwigaranzura igisirikari cy’Uburusiya, aho kur’uyu wa mbere, ku ya 12 Nzeri (9), zatangaje ko mu masaha 24 gusa zigaruriye uduce turenga 20 twagenzurwaga n’ingabo z’Uburusiya.

 Kubera ibi bitero, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko Uburusiya bufite intego yo gutuma abantu batagira urumuri n’ubushyuhe mu rwego rwo guteza ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu burasirazuba bwose bwa Ukraine, mu kwihimura ku gitero cyayo cyo kubwigaranzura.

Amakuru avuga ko abantu babarirwa muri za miliyoni babuze umuriro mu turere two mu burasirazuba twa Kharkiv na Donetsk. Icyakora Mayor w’umujyi wa Kharkiv yavuze ko umuriro ubu wasubijweho

Iri bura ry’amashanyarazi ryabayeho nyuma y’aho Ukraine ivuze ko yisubije ubutaka buri kuri kilometero kare (km²) zirenga 3 000 mu gitero cyihuse cyo mu burasirazuba cyo kwigaranzura Uburusiya.

Ihor Terekhov; Umuyobozi w’umujyi wa Kharkiv, yavuze ko ibitero by’Uburusiya ku bikorwaremezo bya gisivile byasize igice kinini cy’uyu mujyi nta muriro cyangwa amazi gifite.

Yabyise igerageza ribi cyane kandi ritagize icyo ryitayeho ryo kwihorera [kwihimura] ku bikorwa cya vuba igisirikare cya Ukraine kimaze kugeraho.

Nimugihe ku mugoroba wo ku cyumweru, hari ibisasu bibiri bya misilebyumvikanye mur’uyu mujyi.

Mayor Terekhov na guverineri w’ako karere basabye ko habaho ituze, bavuga ko inzego zikora ibikorwa by’ubutabazi bwihuse zirimo gusana ibyangiritse no kuzimya inkongi.

 Sep 12, 2022 - 12:26