
U Burusiya bwafunze burundu WhatsApp, abayikoresha berekwa indi nzira
Feb 12, 2026 - 13:22
Guverinoma y’u Burusiya yemeje ko yafunze burundu urubuga rwa WhatsApp ku butaka bwayo, ivuga ko yanze kubahiriza amategeko agenga itumanaho n’umutekano w’amakuru. Ibi byatangajwe ku wa 12 Gashyantare (02) 2026 na Dmitri Peskov, umuvugizi wa Perezida w’Uburusiya, wasobanuye ko icyemezo cyafashwe n’inzego zibifitiye ububasha kandi cyatangiye gushyirwa mu bikorwa. Ibi bibaye mu gihe n'urubuga rwa Telegram rwafatiwe ibihano bikagira ingaruka ku mitangire ya serivisi zayo.
kwamamaza
Dmitri Peskov yavuze ko impamvu y'iri fungwa ari uko WhatsApp itubahirije ibisabwa n’amategeko y’igihugu, anasaba Abarusiya gukoresha urubuga rw’imbere mu gihugu rwitwa MAX, rwatangijwe mu 2025.
Iki cyemezo cyo gufunga WhatsApp gifashwe mu gihe urubuga rwa Telegram narwo rwari rumaze iminsi rukorwaho iperereza ndetse rushyirirwaho ibihano bijyanye no kutubahiriza amabwiriza ya Roskomnadzor, urwego rushinzwe kugenzura itumanaho. Telegram yahuye n’ibibazo by’imikorere no kugabanuka k’umuvuduko wa serivisi zayo, aho abarusiya batabashaga kohererezanya ubutumwa. Ni ibintu Peskov yavuze ko byamubabaje kubera ingaruka byagize ku barukoresha.
Icyakora ubuyobozi bw’u Burusiya buvuga ko izi ngamba zigamije kurinda umutekano w’igihugu no kubahiriza amategeko. Ni mu gihe abanenga babibona nko gukumira ubwisanzure mu itumanaho no kugabanya amahitamo y’abaturage ku mbuga bakoresha.
@RFI
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


