Ukraine: Imodoka za mbere za ONU zitwaye Ubutabazi zageze I Soledar.

Umuryango w’abibumbye watangaje ko imodoka za mbere z’ubutabazi, kur’uyu wa gatanu, zageze muri Soledar, iburasurazuba bwa Ukraine, kimwe mu bice byazahajwe n’igitero cy’Uburusiya.

kwamamaza

I Genève, Jens Laerke; Umuvugizi w’ibiro by’umuryango w’abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA),  yabwiye itangazamakuru ko “Iyi niyo Convoy [soma konvwaye] ya mbere ihuriweho n’ibikorwa by’ubutabazi yageze muri kariya karere.”

“ Iyi convoy igizwe n'amakamyo atatu atwaye amazi, ibiribwa n'ibindi kenerwa by'ibanze kimwe n'imiti ku bantu bagera kuri 800. Irimo gupakururwa.”

Icyakora avuga ko izo kamyo zatwaye ubutabazi ziri mu gice cya Soledar kigenzurwa n’ingabo za Ukraine.

Laerke  ati: “ imirwano iheruka kubera muri Soledar no hafi yayo yarahasenye bikomeye, bituma abantu baho bakeneye ubufasha bwihutirwa.”

Yongeyeho ko “Abakozi dukorana bari muri convoy bazaba biboneye ubwabo uko abaturage bameze ndetse n'ibihe barimo. Aka ni agace kagaragayemo imirwano nyayo, birumvikana ko hakenewe ubufasha muri iki gihe kandi bishoboka ko ejo hazaza hashobora kuba hazima.”

Laerke yavuze ko umuryango w’abibumbye uteganya kohereza izindi mfashamyo.

Mu cyumweru gishize, ingabo z’Uburusiya hamwe n’abacanshuro bo mu itsinda rya Wagner batangaje ko bigaruriye Soledar, umujyi ugezweho mu burasirazuba bwa Ukraine, uherereye hafi y’uwa Bakhmout, Abarusiya bakaba bamaze amezi menshi bagerageza kuwufata.

Icyakora ingabo za Ukraine ziracyirwanaho, ndetse mu minsi ishize ubwo uruhande rw’Uburusiya bwatangazaga ko bwahigaruriye, Ukraine yanyomoje ayo makuru, ivuga ko hari ibice ikigenzura kandi urugamba rukomeje.

Mu itangazo rya mu gitondo, ingabo za Ukraine zavuze ko mu masaha 24, ingabo zabo zasubije inyuma ibitero by’iz’Uburusiya mu turere  twinshi two muri Donetsk, harimo na Soledar.

Ryagiraga riti: "Soledar yibasiwe n'umuriro w'abanzi.” Mu yandi magambo, bashakaga kugaragaza ko umwanzi akomeje kuhacucira ibisasu.

Uyu munsi byinshi byarasenywe, aka gace gakungahaye ku mutungo kamere urimo umunyu  kari gatuwe n’ abaturage bagera ku 10 000 mbere y'intambara.

 Jan 20, 2023 - 15:04