
Ambassade y'Ubufaransa mu Rwanda yasabwe kwita ku miryango y'abari abakozi bayo bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 18, 2024 - 10:10
Abari abakozi ba Ambasade yUbufaransa mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, barashimira intambwe yatewe n'iyi ambasade mu kwibuka no guha icyubahiro abayikoreraga bishwe muri Jenosie yakorewe Abatutsi. Basabye iyi ambasade kwita ku mibereho yabo mu miryango ifite ababo bayikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Antoine Anfré, Ambasaderi wUbufaransa mu Rwanda, avuga ko binyuze muri gahunda zayo zitanga amahirwe, bajya barebwaho byihariye mu kubafasha.
kwamamaza
Muri 2010, nibwo Ubufaransa bwatunganyije urutonde rwamazina yabayikoreye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rushyirwa aho ambasade ikorera. Kuva icyo gihe, abakozi biyi Ambasade, abayikoreraga ndetse nabo mu miryango yabahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bagira umunsi bahahurira bakazirikana ndetse bagaha icyubahiro abari kuri urwo rutonde ruriho amazina 17 yabahoze ari abakozi ba Ambasade yUbufaransa mu Rwanda.
Kur'iyi nshuro ya 30 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Antoine Anfré, Ambasaderi wUbufaransa mu Rwanda, avuga ko ari ibyagaciro guha icyubahiro abari abakozi babo.
Yagize ati:" ni iby'agaciro guha icyubahiro aba 17 ndetse n'abandi tutarabasha kumanya, batakaje ubuzima mu 1994. Ndetse rwose nanavuga ko tutarengeye abari abakozi bacu."
Ku rundi ruhande abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahoze bakorera iyi ambasade ndetse nabo mu miryango yabo bashima intambwe yo kwibuka yatewe na Ambasade. Gusa basaba no guhabwa umwanya bakitabwaho.
Ambasaderi Antoine Anfré, avuga ko biteguye gufatanya na leta yu Rwanda muri gahunda ziteza abaturage muri rusange.
Yagize ati:"nta byinshi rwose twakoreye iyo miryango nakwita ubufasha. Gusa ntanze urugero, hari umuhungu wa Venuste Rukeratabaro ubu wanahawe ubwenegihugu. Rero niba ari ibigendanye n'ababa mu Rwanda, rwose nta bufasha bw'umwihariko. Icyakora mu gihr haboneka amahirwe runaka, cyane ko aboneka cyane, aba bazajya batekerezwaho."
Ibi byagarutsweho mugihe Leta yu Rwanda ikomeje gusaba ibihugu byamahanga birimo nUbufaransa gutanga abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babyihishemo kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.
@Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


