
Ambasade ya Sudan mu Rwanda yagaragaje uko umutekano uhagaze muri iki gihugu
Nov 14, 2024 - 08:39
Kuri uyu wa gatatu ambasade ya Sudan mu Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru hagamijwe kubabwira uko umutekano wa Sudan umeze muri iki gihe, aho hagaragajwe ko Sudan ifite umutekano muke kubera intambara iri kuhabera yatangijwe n’umutwe Rapid Support Forces (RSF) uhanganye n’ingabo z’igihugu ndetse n’abaturage ba Sudan.
kwamamaza
Ubwo yarari muri iki kiganiro Ambasaderi wa Sudan mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa yavuze uko umutekano uhagaze agaragaza bimwe mu bibazo abaturage bari guhura nabyo nyuma yo kuba RSF yarateganyaga coup d’etat yo gukuraho Perezida Abdel Fattah al-Burhan ariko ntibikunde, igamije gushaka guhindura Darfur igihugu cyigenga ndetse no gushaka kurinda ubukungu bwabo, bigatuma abaturage ba Sudan bisanga mu kaga barimo ubu.
Ati "Icya mbere ni uko ari ubwicanyi bw'abaturage benshi, imigambi y’ingabo za RSF ishingiye ku kwica abaturage b'inzirakarengane, nta mpamvu ifatika yo kubica, keretse gusa gukora ubwicanyi no kwihorera ku kintu kitariho. Icya kabiri, hari ibibanza byinshi bikomeye mu burengerazuba bwa Darfur byavumbuwe n’itangazamakuru mpuzamahanga bishyinguyemo benshi icyarimwe. Ibyo bibanza byashyiguwemo abantu basanzwe ari abaturage, atari abasirikare, kandi ibi ni ukwica amategeko mpuzamahanga agenga ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Abakoze ibi bagomba kubiryozwa".
"Icya gatatu ni ihohoterwa rikomeye rishingiye ku gitsina, aho twabonye ibyaha 500 by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku bakobwa bato n’abagore batari bake badafite uburyo bwo kwirindira umutekano. Barabasambanya, bakabica. Ubu hari raporo yizewe ivuga ko bamwe muri abo bagore bishwe n’agahinda nyuma yo gutwita bagahitamo kwiyahura, abandi barabyara ubu, kandi ibi byose bigamije guhindura imibereho y’abaturage mu karere".
"Icya kane, gikomeye ni uguhumanya amazi aturuka mu migezi cyangwa mu bundi buryo bwo kwica abantu. Abantu benshi barapfuye kubera kunywa amazi yanduye yarozwe na RSF. Ubwicanyi ntabwo ari ukurasa gusa, ahubwo bakoresha n'ubundi buryo butandukanye, bigaragaza ko ingamba z’ingabo za RSF ari uguhitana abaturage nta mpamvu ifatika. Byongeye kandi, hariho no gusahura no gusenya ibikorwa remezo. Muri iki gihe, ibitaro 300 byarasenywe, ibigo by’amashuri byose byarasenywe, ubushobozi bwacu bwo gutanga serivisi z’ubuvuzi bwaragabanutse bukaba bwarageze kuri 20% gusa, kandi abaturage ntibagifite uburyo bwo kubona serivisi z’ubuvuzi hose mu gihugu".
Aha kandi Ambasaderi wa Sudan mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa yasabye itangazamakuru kuvuga ukuri ku bibera muri Sudani.
Ati "nk’itangazamakuru ryo muri Afurika turabasaba kubwira abantu ibibera muri Sudani kugira ngo abaturage badakomeza kubabara, ndetse hagaruke amahoro n'umutekano mu gihugu cyabo. Iki ni ikibazo cy'Afurika, abarengana ni Abanyafurika kandi intandaro yabyo ni iya Afurika. Mushobora kugira uruhare mu gutanga ubufasha kugira ngo ikibazo cy’Abanyasudani gikemuke, intambara ihagarare, kandi ababigizemo uruhare babiryozwe".
Intambara ibera muri Sudan yatangiye tariki 15 ukwezi kwa 4 muri 2023, umutwe wa RSF urwanya ubutegetsi buriho muri iki gihugu ukaba wifashisha abacanshuro benshi baturuka mu bihugu nka Uganda, Sudan y’Epfo, Ethiopia, Nigeria, Chad n’ibindi bigugu. Ariko ikanaterwa inkunga n’ibihugu nka Kenya na Arabie Emirates.
Mu Rwanda hakaba habarurwa Abanyasudani barenga ibihumbi 4000 bari hirya no hino mu gihugu bakora bakaniga mu Rwanda.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


