
Amaso yaheze mu kirere kuri gahunda yo kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo.
Sep 13, 2024 - 08:08
Abatuye n’abagenda mu mujyi wa Kigali baravuga ko bategereje ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwishyura urugendo hashingiwe ku bilometero umugenzi yakoze amaso agahera mu kirere.
kwamamaza
Ubusanzwe, uteze imodoka yo muri gare ya Kabuga agasigara ahazwi nka Sonatube, yishyura igiciro kimwe n’ukomeza ajya mu mujyi wa Kigali rwagati, ibyo benshi mu batuye n’abakorera ingendo muri uyu mujyi ukaba n’umurwa mukuru w’u Rwanda bafata nk’uburiganya.
Nyamara ngo ubwo hatangazwaga ko bagiye kujya bishyura bigendanye n’ibilometero bakoze, bumvaga baruhutse uwo mutwaro, nyamara ngo bategereje ko iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa amaso ahera mu kirere.
Umwe ati "nabonye bisa nk'ibitangira nko kuri moto bihita bihagarara ariko nubundi umuntu aracyakoresha amafaranga menshi adahuye narwo, byashyirwamo imbaraga bikihutishwa kuko byaratinze nkurikije igihe byavugiwe ubu ni ibintu byari kuba byararangiye pe".
Undi ati "turifuza ko byashyirwamo imbaraga kugirango abantu bagenda buri munsi boroherwe, hari ukuntu umuntu aba yateguye amafaranga agomba kumujyana no kumugarura ugasanga arahombye kubera ingendo yakoze".
Undi nawe ati "hari igihe umuntu ashobora kugenda inshuro nyinshi ku munsi, mu mibare uba urimo utanga amafaranga menshi, hagiyemo imbaraga byarushaho kuba byiza umuntu akajya yishyura amafaranga y'urugendo yakoreshejwe".
Ku ruhande rw’umujyi wa Kigali, ufite iyi gahunda mu nshingano nk’uburyo bwo kunoza ingendo zo mu buryo bwa rusange, Emma Claudine Ntirenganya Umuvugizi w’uyu mujyi, avuga ko bakiri gusuzuma ikoranabuhanga rizifashishwa, gusa nta cyizere cy’igihe gifatika iyi gahunda izatangirira.
Ati "ikoranabuhanga niryo rikirimo gusuzumwa kugirango rikorwe neza yaba umugenzi ntiyamburwe ariko zaba n'imodoka zitwara abagenzi nazo ntizamburwe, nibimara kurangira bizashyirwa mu bikorwa, nta gihe dufite, ni ibintu aba tekinisiye baba bakora hanyuma bakaza bakagerageza hakagira ibisubirwamo bakongera gukosora kugirango bimere neza, ntabwo dufite igihe ariko icy'ingenzi nuko biri mu byakabaye byihuta bigashyirwa mu bikorwa vuba bishoboka, n'irimara kurangira kandi ryizewe rizashyirwa mu bikorwa, tugomba gukora ibintu bitanga umusaruro, ntabwo twabyibagiwe tubirimo nibikunda tuzahita tubamenyesha".
Gahunda y’uko umugenzi azajya yishyura amafaranga ahwanye n’ibilometero yakoze, bitandukanye n'ugiye gukora urugendo rwose, yatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, mu rwego rwo korohereza abakoresha imodoka rusange, ni nyuma y’uko leta ikuyeho nkunganire yatangaga mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange.
Inkuru ya INGABIRE Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


