Kigali - Mageragere: Amaso yaheze mu kirere ku ikorwa rya ruhurura iri kubashyira mu manegeka

Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Mageragere, hari abaturage bavuga ko bahangayikishijwe na ruhurura iri kubashyira mu manegeka bakaba batangiye gusabwa kwimuka nyamara bariyambaje ubuyobozi mbere yuko iyi ruhurura yangirika bikabije bukinumira.

kwamamaza

Abatewe impugenge na ruhurura, ni abo mu kagari ka Nyarufunzo muri uyu murenge wa Mageragere. Aba baravuga ko kugeza ubu hari imiryango ibiri imaze kwimurwa n’iyangirika ry’iyi ruhurura ikomeje gutenguka isatira ingo zabo.

Aba baturage bavuga bagerageje kenshi kwitabaza ubuyobozi ntibugire icyo bubafasha bakaba basaba gutabarwa amazi atararenga inkombe.

Umwe ati "iyi ruhurura iduteye inkeke, iyi ruhurura abayobozi benshi bayigezeho ariko ntikorwa, yatengutse ahantu hose, hari ikiraro imodoka zambukaga zigenda tukagenderanira na Nyamirambo na Kicukiro ariko kugeza uyu munsi na moto ntizibasha kugera aha hantu, nkurikije igihe iyi ruhurura yavugiwe yakabaye yarakozwe n'abantu bakabaye kuba barimutse, turasaba ko iyi ruhurura yakorwa kuko iramutse ikozwe abasigaye bagira agahenge".   

Undi ati "abantu barazaga bati iyi ruhurura igiye kubakwa mu zambere, buri wese yarategereje yarahebye, ikibazo kiba gihari kinakomeye baraza bati vamo ugende nta mikoro aba afite bati uri mu manegeka".   

Ntirenganya Emma Claudine, umuvugizi w’umujyi wa Kigali asaba abasigaye bashobora kugirwaho ingaruka kwihutisha ibyangombwa basabwe kugirango bahabwe ingurane bityo imirimo yo kubaka iyi ruhurura itangire.

Ati "nibyo koko mu murenge wa Mageragere muri Nyarufunzo hari ruhurura umujyi wa Kigali ushaka kubaka, abantu hari ibyangombwa basabwa ibyo byangombwa basabwa ababizanye byuzuye nibo bahawe igenagaciro ry'imitungo yabo noneho abatarabizana byuzuye abongabo nibo tukirimo kubwirango nimubibangutse kubera ko uko batinda kubibangutsa niko n'imirimo itinda gutangira, kugeza ubungubu iyo twasanze ishobora kuzagirwaho ingaruka ikaba igomba guhabwa ingurane ni imitungo 114".             

Ni mu gihe leta y’u Rwanda ikomeje kugenda ibungabunga ndetse itunganya yaba imihanda, ibiraro ndetse na ruhurura hirya no hino mu gihugu.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 Dec 5, 2024 - 09:15