Amashuli makuru na za Kaminuza arasabwa kujyana abayigamo mu itorero.

Bamwe mu biga mu mashuli makuru na za kaminuza zo mu Rwanda baravuga ko zajya zifasha abazigamo bagatozwa, bakajya mu itorero ry’igihugu, kuko babona byabafasha kugira indagagaciro zinoze. Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yemeza ko bimwe mu bigo bibikora ndetse ko ibitabikora byareberaho kugirango abazasohoka bajyane ubumenyi buvanze n’ubutore biranga abanyarwada.

kwamamaza

Hari bimwe mu bigo by’amashuri y’aba amakuru na za kaminuza zifasha abaje kuzigamo cyangwa abasoje bagakora andi masomo abinjiza mu itorero ry’igihugu, aho abo banyeshuri basohokamo bafite byinshi mu bumenyi ndetse n’indagaciro birangwa koko umunyarwanda watojwe.Gusa si hose!  Kuko hari n’andi mashuri atabikora.

Gusa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ivuga ko ibigo byose by’amashuri, ibibikora byakabibereye urugero. Gasana Pascal; umukozi w’iyi Minisiteri ushinzwe guhuza ibikorwa by’itorero, yagize ati: itorero rifite akamaro cyane no mu mashuli yandi. Amashuli yose yakiganye uyu muco kubera yuko umuntu yakagiye kwiga mu ishuli ryiza, akiga, akarangiza ariko agataha hari ibintu bya ngombwa batamwigishije. Umunyeshuli bamwigisha imibare, Economy, History…n’ibindi , akaba umuhanga akabitsinda, ariko hari ibyo ataha atabyigishijwe.”

“ariko ishuli ryiza naryo ritarangiza byose ni itorero. Nta shuli ryiza ryaruta itorero. Ariko byakabaye byiza ishuli ryose ryaba kaminuza cyangwa irikuru rigira umwanya wihariye ukitwa itorero, abana bakamenya icyerekezo n’icyo bategerejweho bataratangira ikintu icyo aricyo cyose."

"Ndetse bakabyumba neza kuko icyagaragaye ni uko muri Kaminuza, ntabwo bihagaze neza, bituma abana bose bari mu murongo: ni ukuvuga ngo bafashe icyumweru 1, 2 …bakoze itorero none batashye bafite imihigo ijyanye n’ibyo bazesa haba hagati mu nzira zo kurangiza ishuli cyangwa se nyuma yo kurangiza ishuli kugira ngo ribe imbago zizatuma batabasha gutana.”

“ ibyo bakora byose, itorero ribafasha kugira ngo bamenye indangagaciro.”  

Ku ruhande rw’abanyeshuli  biga muri kaminuza y’ubuhinzi n’ubworozi, RICA , rihererye mu karere ka Bugesera, mu ntara y’ Iburasirazuba, nk’ikigo abaje kucyigamo babanza bagahabwa amasomo abinjiza mu itorero ry’igihugu ry’intamburuzwa,  bashimangira ko n’ibindi bigo by’amashuli na za kaminuza bigira uwo muco .

Umwe ati: “hari igihe ushobora kugira ubwenge bwinshi ariko mu gihe nta muco ufite, byose bikagupfira ubusa.”

Undi yunze murye, ati: “ ni byiza kandi turabishishikariza n’ibindi bigo. Ni ukuli bakue babanza itorero. Ntabwo ari ukuvuga ko ari uko turi abanyeshuli bake , 84 , izindi kaminuza zifite 2 000, nabo bose babasha gukora iyo ntambwe idasobanya, babasha gukora ibintu byose banyujijwe mu ndangagaciro. Ahubwo turasaba n’ibindi bigo, nabo bazafate iya mbere bajye babanza gutoreza abana hamwe, mu itorero kugira za ndangagaciro. N’abandi bagenzi bacu bakeneye kuba bahabwa urwo rubuga.”

“ uzakurikirane urubyiruko, ntanubwo bazi ngo itorero ni iki! rero njyewe numva ko mu mashuli yose hakabaye habaho niba ari orientation ariko ikaba iri kumwe n’itorero, kuko itorero ni ikintu cyiza, umuntu utararigeramo ntabwo yabimenya. Ariko umuntu wageze mu itorero yumva ko ari umunyarwanda kuko usobanukirwa igihugu cyawe, ukumva ko ugomba kugikorera ukagira aho ukivana naho ukigeza.”

Mu itorero ry’igihugu, urubyiruko rwigishwa amasomo atandukanye arwubakamo indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, kurangwa n’umuco w’ubutore, kuba Intagamburuzwa mu bibazo bahura nabyo mu buzima, gukunda u Rwanda no kurukorera ndetse no  gusobanukirwa amateka n’icyerekezo cy’Igihugu hagamijwe kurufasha kumva uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Sep 11, 2023 - 20:10