Amarushanwa yagaragajwe nk'inzira urubyiruko rwanyuramo mu guhanga imishinga itanga imirimo

Urubyiruko rwabashije kwitabira amarushanwa atandukanye ategurwa na minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, bemeza ko aya marushanwa ari imwe mu nzira urubyiruko rwanyuramo mu guhanga imishinga itanga imirimo ndetse no kubona ubushobozi bwo kuyishyira mu bikorwa. Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi ivuga ko ubu ari uburyo bwo gushyira mu bikorwa gahunda ya leta yo kongera imirimo ihangwa buri mwaka.

kwamamaza

Biri mu ntego za leta yu Rwanda kuzamura umubare w'imirimo ihangwa buri mwaka hagamijwe kurwanya ubushomeri. Minisiteri y'urubyiruko ibinyujije mu marushanwa ya Youth Konnect, iha amahirwe urubyiruko yo kumurika imishinga ibyara inyungu nimirimo ku bandi.

Dr. UTUMATWISHIMA Jean Nepo Abdallah; minisitiri w'urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi, avuga ko urubyiruko rukwiye kuba maso rukabyaza umusaruro aya mahirwe kuko ari nabo benshi.

Ati:" ku rubyiruko kuko aritwe benshi, byumvikana ko imirimo myinshi izajya ku rubyiruko. Ariko kugira ngo umujeune ubone umurimo bisaba kwitegura. Ni uguhora muntu ari maso, twatanga amahirwe tukavuga ngo Youth Konnect Awards, ntihagire umuntu ucika intege, ugashyiramo application yawe. Twavuga ngo Aguka, ugashyiramo application yawe. Twavuga ngo ni Hanga hubs Rusizi, Musanze, Nyagatare...jyayo, jya kureba ko ibikorerwayo urebe ko wakurayo igitekerezo."

"nakumenyesha ko gahunda yacu ni uko tuzakomeza gushaka ubushobozi bwose bushoboka u rubyiruko rw' u Rwanda nuko rukabona akazi, kandi keza. Ibyo twita decent jobs."

Ababashije kwitabira aya amarushanwa bakanatsinda bemeza ko bibafasha kwagura ibikorwa byabo ndetse bakanaha abanda imirimo.

Umwe ati:" serivise yanjye ntabwo yahazaga abakiliya banjye bitewe nuko ubushobozi bwari bukiri hasi. Ariko ubu bigiye gukemuka, kandi ndizera ko n'urubyiruko rugiye kubigiriramo umugisha kuko bakozi bariyongera."

Undi ati:" icya mbere bituma umuntu ahanga imirimo kugira ngo arebe ko yazagira amahirwe yo gutwara ibihembo nk'ibi ngibi. Ubuyobozi bwacu ni bwiza buradutekerereza kandi iyo bubona turi mu mugambi mwiza uradufasha. Rero k'abajeune tugomba gutekereza kure, ugatekereza ibintu byagura impact kuri wowe no ku bandi. Nturebe wowe gusa kuko iyo byageze ku bandi nibyo biramba."

Minisitiri w'urubyiruko n'iterambere ry’ubuhanzi, Dr. UTUMATWISHIMA Jean Nepo Abdallah, avuga ko mu myaka 13 ishize hategurwa aya marushanwa byatanze umusaruro ufatika kuko havutse ba rwiyemezamirimo bashya ndetse n'abandi bakomeye babaye mpuzamahanga.

Ati:" Youth Konnect Awards ni umwe mu mishinga ikomeye ya Leta y'u Rwanda yakoze mu bijyanye no guteza imbere uguhanga imirimo ariko ri urubyiruko rubyikoreye. Ubu ni inshuro ya 13 dutanga ibi bihembo. Ni umwe mu mishinga wagaragaje yuko iyo umujeune bamuhaye amafaranga, kandi yarasanzwe yikorera umushinga we, akoresha make nuko baakamwongerera kubera ko umushinga we ari mwiza, aragenda akawongera ."

"muri iyi myaka 13 ishize, hagaragaye ko iyo abajeune bahawe amafaranga abibyaza umusaruro . Benshi mu bayahawe kuva era bamaze gutera intambwe ndetse babaye ba rwiyemezamirimo bakomeye, ndetse batangiye gucuruza ibicuruzwa byabo hanze."

Gahunda ya leta y'u Rwanda yo kwihutisha iterambere NST2 ikubiyemo ko nibura buri mwaka hazajya hahangwa imirimo 250 buri mwaka. Kugira ngo iyi ntego igerweho, byitezweko amarushanwa nk'aya afasha urubyiruko guhanga imishinga ibyara imirimo kuri benshi izabigiramo uruhare kandi rufatika.

@Yassini TUYISHIMIRE/Isango Star -Kigali.

 Feb 21, 2025 - 12:30