Amakuru yaranze umwaka wa 2025 muri Politike n’ububanyi n’amahanga

Uyu mwaka wa 2025 muri Politiki n’ububanyi n’amahanga waranzwe n’uko u Rwanda rwagiye ruvugwa mu mwuka mubi hagati yarwo na Repubulika ya Demokalasi ya Congo, aho by’umwihariko ubwo AFC/M23 yari imaze gufata umujyi wa Goma na Bukavu byahinduye isura, ndetse ni ikibazo kitasize n’u Burundi kuko nacyo cyagiye gikimbirana kenshi n’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

kwamamaza

Abarundi n’Abanyekongo baba bakanakorera mu Rwanda bavuze ko bo babayeho neza mu Rwanda

Ku itariki ya 12/03/2025 twabagejejeho inkuru ivuga ko, mu gihe havugwa ikibazo cy’umutekano mucye mu karere no kutabana neza hagati y’ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi, na Repubulika ya demokarasi ya Congo. Abarundi n’abanyekongo baba bakanakorera mu Rwanda bavuze ko bo babayeho neza ndetse babanye n’abanyarwanda nk’abavandimwe babo bitandukanye n’ibyo bumva ko abanyarwanda baba muri ibyo bihugu bo batorohewe.

Abanyarwanda bakorana n’abanyamahanga by’umwihariko Abarundi n’Abanyekongo nabo bavuze ko babana kivandimwe ndetse ntakibazo na kimwe bagirana kuko badahuje igihugu.

Umwuka mubi uri hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Congo uterwa n’uko leta ya Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 nubwo u Rwanda rudasiba kubihakana ndetse u Rwanda rugashinja Congo gufatanya n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda ikaba itanasiba kuvuga ko ifite umugambi wo guhirika ubugetsi buriho mu Rwanda.

Abaturage b’u Rwanda n’u Burundi basabye ko ibiganiro bizahura umubano w’ibihugu byombi byakihutishwa.

Ku itariki ya 17/03/2025 mu gihe havugwaga ibiganiro byo kuzahura umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi, abaturage b’ibi bihugu byombi basabye ko byakwihutishwa bakongera kugira ubuhahirane n’imigenderanire.

Mu ijambo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo yasuraga abaturage b’umujyi wa Kigali, yagarutse ku mibanire y’u Rwanda, u Burundi na RD Congo, yemeje ko ari umubano utameze neza, gusa na none ko harimo igihugu kimwe bari mu nzira y’ibiganiro ndetse ko biganisha aheza.

Yagize ati “Abadukoroneje u Rwanda, u Burundi ndetse na Congo barabanje bashyira hamwe ibyo bihugu byombi bindi ndetse ngo nabyo birwanye u Rwanda ariko ibyo biragenda bijya iruhande, sinshaka kubitindaho turagenda dushaka kubana neza na bamwe muri abo 2 mvuze”.  

Ibi byabaye nk’ibikurura intekerezo za benshi, maze bashingiye ku byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe, wavuze ko hari ibiganiro biganisha ku kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi, bemeza ko iki ari nacyo gihugu Perezida Kagame yagarukagaho.

Ibi ndetse byatumye bamwe mu Barundi n’abanyarwanda basaba ko ibi byihutishwa bakongera kugenderanirana.

Aya makuru yageze kandi i Burundi, abaho bavuze ko kongera kubana neza n’u Rwanda byasubiza iterambere ryabo mu buryo.

Ibi biganiro biramutse bigenze neza byashyira akadomo ku mubano mubi hagati y’u Burundi n'u Rwanda wari umaze imyaka utari mwiza, ukanarushaho kuzamba ubwo u Burundi bwoherezaga ingabo zabwo ku butumire bwa leta ya DRC gufatanya n'ingabo za FARDC mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda yatangaje ko Zahabu y’u Rwanda itakigurishwa mu bihugu by’i Burayi cyane

Tariki 27/03/2025 Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Sebahizi Prudence, yagarutse  ku ngamba u Rwanda rwafashe mu gushaka isoko ry'amabuye y'agaciro, yavuze ko  urebye mu mibare Zahabu y’u Rwanda itagurishwa mu bihugu by’i Burayi cyane, ngo ahubwo usanga iyatunganyijwe nyinshi ijya mu bihugu by'Abarabu.

Ibi yabitangarije abagize ihuriro nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ubwo yabagezagaho Politiki n’ingamba z’igihugu mu guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane n’amahanga.

Yagize ati “uyu munsi u Rwanda ruri mu bihugu bike by’Afurika byatangiye gahunda yo gutunganya ibikomoka ku mabuye y’agaciro mbere yuko byoherezwa hanze, iyo tubikora biriya bihugu byari bisanzwe bikura amabuye y’agaciro bakajya kuyakoresha mu nganda zabo bo barahomba ntabwo babyishimira, ntabwo byadutangaza bafashe icyo cyemezo.

“Ubu ingamba ziriho zahabu yacu ntabwo ijya Iburayi usanga zahabu yacu inyinshi ijya mu bihugu by’Abarabu, ingamba ni ugusha amasoko atandukanye ku buryo abanyaburayi bafashe gahunda yo kutwima isoko twaba dufite ahandi tubijyana ariko biranashoboka ko twabikoresha twebwe ahubwo tukajya tubacuruzaho ibiva muri ayo mabuye y’agaciro”.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Sebahizi Prudence, yanasobanuye imvano y'ishyirwaho ry'umusoro ku nyungu, TVA, ndetse yizeza ko ibiciro bitaziyongera ku isoko.

Abarwanyi bahoze mu mutwe wa FDLR barimo Gakwerere baratahutse bagaruka mu Rwanda

Tariki 29/03/2025 mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, Abarwanyi bahoze mu mutwe w’itwaza intwaro wa FDLR ukorera mu mashyamba ya RDC, 47 baratahutse bagaruka mu Rwanda, bavuze ko bahisemo kugaruka mu gihugu cyababyaye nyuma yo kubona ko kukigarukamo bari kurwana bidashoboka.

Abarimo Cop. Cyuzuzo na Ajida chef Pierre Celestin bahoze mu mitwe y’itwaza intwaro iba mu mashyamba ya RDC, FDLR ,n’iyindi itandukanye irimo iyageragezaga ubushotoranyi no guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bavuze ko ngo mu mahame bari bakomeyeho nuko bari kuzagaruka mu gihugu cy’u Rwanda barwana baje gufata igihugu, ariko ngo aba bahisemo gutahuka nyuma yo kubona ko ibyo barwanira bidashoboka.

Abagera kuri 47 basubijwe mu buzima busanzwe nyuma yo kunyuzwa mu kigo cya Mutobo gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, aba banahamagariye bagenzi babo basigaye mu mashyamba ya Congo gutahuka mu gihugu cyabo.

Aba basubijwe mu buzima busanzwe harimo abagabo 44 n’abagore 3, Perezida wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare Mme Nyirahabineza Valerie yabasabye kuzibukira ibikorwa by’ivangura n’amacakubiri babagamo, bagafatanya n’abandi kubaka igihugu bamwe basize bagize uruhare ku gusenya umutekano wacyo.

Aha mu kigo cya Mutobo bahamaze amezi atatu bigishwa ibirimo n’ubumenyi ngiro bizabafasha kwisanga ku isoko ry’umurimo ryo mu Rwanda.

Uwari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Dr. Patrice Mugenzi nawe yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe mu bibateza imbere n’igihugu muri rusange.

Ntagihe gishize abarimo abayobozi bakomeye bo mu mutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda barimo Bri. Gen. Gakwerere wari mubarwanyi bakomeye ba FDLR wafashwe n’umutwe wa AFC/M23 yohererezwa mu Rwanda.

Perezida Kagame yasabye abanyarwanda n’Abanyafurika guhaguruka bakarwanya agasuzuguro k’abanyamahanga

Tariki 07/04/2025 isi yose yifatanyije n’u Rwanda mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr. Jean Damascene Bizimana Ministiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) icyo gihe yavuze ko Isi igomba kuzirikana uruhare rw’amahanga muri Jenoside, by’umwihariko Ababiligi.

Ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Paul Kagame yongeye gusaba abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange guhaguruka bakarwanya agasuzuguro k’abanyamahanga babafata nabi ndetse yongera guhumuriza abanyarwanda ko nta kibi cyakongera kubabaho kirenze icyabaye.

Yagize ati “impungenge mfite si ubuhangange abo bantu bafite n’uburyo batujugunyaho ibyo babonye byose ahubwo mfite impungenge z’uko byamara ibinyejana, ni ikibazo cy’abanyarwanda n’Abanyafurika bicara bakumva ntakibazo kirimo gufatwa gutyo, nibyo byonyine bintera impungenge, ni ryari abanyarwanda, ni ryari abanyafurika bazanga gufatwa nabi gutyo? Kubwirwa ko ntagaciro bafite, kubwirwa ko kubaho ubuzima bwabo ari impuhwe bagiriwe, ni igisebo kwemera ibyo niyo byaba akanya gato ntuba ukwiye kubyemera, uba ukwiye guhaguruka ukabirwanya”.  

Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi basinye amasezerano y’amahoro yiswe “Amasezerano ya Washington”.

Ku itariki 04/12/2025, muri leta zunze ubumwe za Amerika, Perezida wa Repoubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokalasi ya Congo basinye amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi yiswe “Amasezerano ya Washington”.

Mu muhango wo gusinya aya masezerano, Perezida Kagame yabwiye abari bateraniye aho ko, amakimbirane y’u Rwanda na RD Congo amaze imyaka irenga 30 kandi hagiye hasinywa amasezerano atandukanye ariko ashimira ko aya nayo abayeho ndetse yavuze ko natubahirizwa nk’uko byagiye biba mu bihe byashize bizaba bireba abayasinye bitaza bireba Perezida Trump wabahuje.

Yagize ati “aya makimbirane amaze imyaka igera kuri 30, twagiye tugira abahuza benshi ndetse n’izindi ngamba zigamije gukemura ibibazo ariko nta nazimwe zigeze zibasha kubigeraho, Perezida Trump agerageje kuzana uburyo bushya kandi bugaragaza ko butanga icyizere, bwafashije abantu kugira ibyo bemeranya ndetse ni uburyo butarimo no kubogama ku ruhande urwo arirwo rwose, iyi nzira yakoresheje yatanze icyerekezo kandi intambwe ijya imbere yanashimangiye ko umusaruro mwiza w’amahoro ari iterambere n’ishoramari harimo n’ishoramari rituruka muri Amarika”.

“Ubushake bwa Trump kandi bwakwirakwiye mu itsinda bafatanya mu mirimo ya buri munsi, ndashimira byumwihariko umunyamabanga wa Leta Marco Rubio ndetse na Massad Boulos umuhate bagize iki gikorwa kigashoboka ndetse n’abandi bagiye bafatanya kugirango bibashe kugerwaho, uyu munsi ntabwo twakabaye turi hano iyo bitaza kuba kubwabo n’umuhate wabo”.

Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko  amahanga akwiye gusaba u Burundi gucyura ingabo zabwo zirenga ibihumbi 20 

Tariki ya 10/12/2025 Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko amahanga adakwiye guhirikira ku Rwanda uruhare mu bibazo by'umutekano muke byugarije DRC, ahubwo akwiye gusaba u Burundi gucyura ingabo zabwo zirenga ibihumbi 20 ziri muri iki gihugu ndetse n’ingabo za Congo zigahagarika ibitero byo mu kirere zikomeje kugaba ku baturage. 

Yagize ati “ nibabanze basabe ingabo z’abarundi zirenga ibihumbi 20 ziri hariya zibasira abanyamulenge zikabagota zikabicisha inzara, niba ayo mahanga ashaka amahoro nasabe izo ngabo z’Abarundi hanyuma anasabe n’ingabo za Congo kureka ibyo bitero byo mu kirere kuko aribyo bituma umutwe wa AFC/M23 usubiza”.

Tariki 11/12/2025 mu muhango wo kwakira indahiro z'abayobozi bakuru bashya, wabereye mu cyumba cy’inteko rusange y’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, hari kuwa kane, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yibukije abarahiye n’abandi bayobozi ko badakwiye kujenjeka mu gushyira mu bikorwa inshingano zabo bijyanye n’amikoro y’igihugu.

Yagize ati “nk’igihugu cyacu bitewe n’aho tuva, aho tujya, ibibazo byumwihariko igihugu cyacu gifite bishaka ko dukora ndetse bidasanzwe, tugakoresha ubushobozi bwose tuba dufite, ubumenyi ubwenge ariko byose bikajyana n’ubushake umuntu akwiye kuba afite kugirango duhangane n’ibyo bibazo”.

Muri uyu muhango kandi, Perezida Kagame yanagarutse ku birego bya Leta ya RDC n’iy’u Burundi, bishinja u Rwanda ibirego bifitanye isano n’intambara zikomeje kuba mu burasirazuba bwa RDC, avuga ko u Rwanda rutazakomeza kwihanganira kwikorera imitwaro yarwo n’iy’abandi.

Yagize ati “biracyari urujya n’uruza ntabwo birasobonuka ariko biracyakomeza, ariko imijugujugu, ibintu byose bivuga ko u Rwanda bagiye kurufata bakarusibanganya ntibigira umubare…….Ntabwo nsinzira mpamagara telephone, hano bukira ahandi bukaba buracyeye ngakomeza kukibazo buri muntu wese azi, ariko njye nkagirango turi munzira ishaka gukemura ibibazo”.

“Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu, icyaremye u Rwanda nicyo cyaremye isi yose, ariko hejuru ya byose turashaka amahoro, tuzayaharanira kandi ushaka amahoro yitegura n’ibindi bitari amahoro, buri muntu wese afite umugabane we w’ibibazo agomba gusubiza….. ntitukabazwe umugabane w’abandi ibyo bagomba gusubiza”.

Ni nyuma y’uko ihuriro AFC/M23, ritangaje ko ariryo riri kugenzura umujyi wa Uvira ryigaruriye muri uku kwa 12 mu mwaka wa 2025, uyu mujyi wiyongereye kuri Goma na Bukavu iri huriro rigiye kumara umwaka rigenzura. Gusa byaje kuba ngombwa ko ku busabe bwa Leta zunze ubumwe za Amerika umutwe wa AFC/M23 waje kuva mu mujyi wa Uvira ariko usiga ibibazo bitandukanye birimo ko abaturage bagiye bigaragambya basaba ko uyu mutwe wagaruka kuko ngo aribwo bari barinzwe neza.

 Dec 27, 2025 - 09:21