
Amakuru yaranze umwaka wa 2025 mu bukungu.
Dec 29, 2025 - 10:03
Aya ni amwe mu makuru y’ingenzi mu bukungu mu mwaka wa 2025. Turibanda ku makuru arebana n’u Rwanda.
kwamamaza
Abaturage binubiye ibiciro byo guhererekanya amafaranga kuko bihanitse
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, Banki nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje ko umubare w’abaturarwanda bakoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana harimo na serivise za mobile money wiyongereye.
Isango Star yagiye kuganira n’abaturage, bayigaragariza kwinubira ibiciro byo guhererekanya amafaranga bagaragazaga ko bihanitse, basaba ko byagabanywa cyangwa bigakurwaho.
John Rwangombwa wari Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, yavuze ko iki kibazo cyari gifitiwe umuti.
Ku rundi ruhande, raporo ya FINSCOPE 2024 yagaragaje ko abafite konte za mobile money bakoresha biyongereye bava kuri miliyoni 4.3 banganaga na 60% muri 2020 bakagera kuri miliyoni 6.9 bangana na 77% muri 2024.

John Rwangombwa yagize ati “iyo turebye uko byagenze guhera 2022 byarazamutse cyane kandi birimo birakomeza kuzamuka buri mwaka tubona abakoresha iri koranabuhanga barimo bazamuka, kandi ingamba ziriho zo guhuza imiyoboro yose mu mwaka utaha, ibyo bizarushaho koroshya ndetse twizeye ko n’ibiciro bizamanuka kurushaho”.
Hatangijwe uburyo bwo korohereza abatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange
Muri uyu mwaka dusoza wa 2025, hatangijwe uburyo bwo korohereza abatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali.
Ni igikorwa abatuye n’abagenda muri uyu mujyi ukaba n’umurwa mukuru w’u Rwanda bishimiye bavuga ko ubusanzwe wasangaga mu modoka ijya mu cyerekezo kimwe, ugiye hafi n’ujya kure bose bishyura amafaranga y’urugendo angana.
Ariko kandi bagaragaje imbogamizi zirimo n’ikoranabuhanga rya zimwe mu modoka zitabashaga kugarurira abagenzi mu gihe bageze aho barangiriza urugendo.
Tukivuga ku birebana n’ubwikorezi, tariki ya 28 Ugushyingo 2025, Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, buzafasha abagenzi gukora ingendo zihuse, zizewe kandi zirengera ibidukikije, uburyo biteganyijwe ko buzagezwa no mu yindi mijyi.
Ni gahunda yahise itangirana n’ukwezi kwa 12, hagamijwe gutuma imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikoreshwa nk’uburyo bwizewe kandi bwita ku bidukikije.

Mu kurushaho kunoza serivisi yo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, bisi zikora zubahiriza ingengabihe yagenwe, gucunga urujya n’uruza mu buryo bugezweho, binyuze mu buryo bugezweho bwo gukurikirana imodoka ku gihe.
Iyi gahunda kandi igamije kurengera ibidukikije, aho ubu buryo buzafasha u Rwanda kugera ku ntego z’Umujyi utangiza ibidukikije nk’uko biteganyijwe muri gahunda y’lgihugu yo kwihutisha iterambere (NST2) n’icyerekezo 2050.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda, hashyizweho ikigo cya Leta cyitwa Ecofleet Solutions Ltd, kigamije gufasha mu kunoza ubwikorezi rusange, ndetse ku bufatanye bw’inzego zirimo Umujyi wa Kigali, Polisi y’igihugu n’ikigo gishinzwe Ubwikorezi, hashyizwe imbaraga mu gushyiraho ibikorwaremezo byihariye birimo ibisate by’imihanda byagenewe bisi n’izindi modoka zitwara abantu kuva ku 8 kuzamura ndetse n’ibinyabiziga ndakumirwa birimo imbangukiragutabara, ndetse hanashyirwaho itara ryihariye rigenga ibi binyabiziga.
Bamwe mu baturage bagaragaje ko batewe impungenge ko hoherezwa hanze ibiribwa ku bwinshi bagacura isoko ry’imbere
Nyuma y’uko ikigo cy’u Rwanda cy’ibarurishamibare kigaragaje ko ibyoherezwa mu mahanga bikomoka mu Rwanda byiyongereyeho 77,84% mu gihembwe cya gatatu cya 2024, ugereranyije n’igihembwe nk’icyo cya 2023, bamwe mu baturage bagaragarije Isango Star impungenge ko baba bohereza n’ibijyanye n’ibiribwa ku bwinshi bagacura isoko ry’imbere mu gihugu.
Teddy Kaberuka, Umusesenguzi mu by’ubukungu, yagaragaje ko ikibazo kinini kikiri ku musaruro udahagije, kuko ngo ubaye uhagije ibyoherezwa mu mahanga bikiyongera bitabyara ikibazo.
Yagize ati “bimwe byoherezwa nibyo wajya ku isoko ukabona ariko hari n’ibyoherezwa utajya ku isoko ngo ubone, kuba byiyongereye ntaho bihuriye no kuvuga ngo ibicuruzwa byabuze ku isoko ahubwo impamvu ushobora kuvuga ngo wagiye ku isoko ugasanga ibintu byabaye bike cyangwa se n’ibiciro byazamutse nuko umusaruro wabyo wagabanutse cyangwa utiyongereye ariko abawukeneye biyongereye, ibyo twohereza hanze hafi ya byose usanga ari byabindi byahingiwe koherezwa hanze, ibindi bicye bigenda ni imbuto n’imboga ariko urebye ibigenda usanga ari bicye cyane ugereranyije n’ibiri ku isoko kandi ibigenda ntabwo byagira ingaruka”.

Ikigo cy’Igihugu cy’ Ibarurishamibare, kigaragaza ko ibihugu byoherejwemo cyane ibiva mu Rwanda ari u Bushinwa, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ndetse bimwe mu byoherejwe akaba ari ibiribwa, amatungo, ibikoresho bidatunganyijwe, ibikoresho bitunganyije n’amavuta akomoka ku matungo n’ibimera.
Abagana gare mpuzamahanga ya Nyabugogo basabye ko yavuguruwa vuba
Abagana gare mpuzamahanga ya Nyabugogo bavuze ko imyaka ishize ari myinshi basezeranywa ko igiye kuvugururwa vuba bagaheba. Aba bumvikanye basaba ko ubu gahunda yo kuyivugurura ndetse no kuyagura yashyirwa mu bikorwa ikihutishwa.
Mu gusubiza ibi byifuzo, Emma Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, yavuze ko ari umushinga ubanza kwigwaho mbere yo gushyirwa mu bikorwa ariko ko ibikorwa byo kuvugura iyi gare byagombaga gutangira mu mpera z'uyu mwaka wa 2025.

Yagize ati “tugeze mu gihe dutegereje igishushanyo mbonera cyanyuma, twatangiye kuvugana na kompanyi zitwara abagenzi kugirango turebe mugihe gare izaba iri kuvugururwa abagenzi bazajya hehe ariko uko bimeze kose muri gahunda ihari nuko mu mpera z’uyu mwaka ibikorwa bigaragarira amaso bizaba byatangiye, gahunda yo kuyubaka ni imyaka ibiri”.
Kugeza ubu, umwaka ugiye gusiga gare ya Nyabugogo, mu bigaragara ibikorwa byo kuyivugurura bitaratangira.
Rwamagana: Abahinzi b’umuceri bagaragaje kubangamirwa no kutagira imbuga zo kuwanikaho
Mu karere ka Rwamagana, Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo bagaragaje kubangamirwa no kutagira imbuga zo kuwanikaho ku buryo izo bafite bahuriraho ari benshi, bamwe bakabura uko banika bikarangira umuceri wabo wangiritse.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwavuze ko ikibazo cy’imbuga zidahagije zo kwanikaho umuceri cyaganiriweho, abahinzi bagirwa inama yo kwifashisha za shitingi mu gihe hari hagishakishwa ubushobozi bwo kuzibubakira.
Inama y’Abaminisitiri yafashe icyemezo gishyiraho amategeko agenga imisoro n’amabwiriza ya Minisitiri
Inama y’Abaminisitiri yateranye taliki ya 10 Gashyantare, yafashe icyemezo gishyiraho amategeko agenga imisoro n’amabwiriza ya Minisitiri, yari agamije kugira uruhare mu kuzamura ubukungu.
Icyo gihe Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Yussuf Murangwa, yatangaje ko iki cyemezo cyari kimaze igihe gitegurwa kandi cyizafasha igihugu kugera ku ntego zacyo z’iterambere.

Yagize ati “impamvu twafashe iyi gahunda yo kongera imisoro ijyanye no gushaka ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda dufite y’iterambere ya NST2 y’imyaka 5, tumaze igihe tubitegura, tumaze hafi amezi arenga 8 tubitegura kubera ko iyo tumaze kumenya neza icyo dushaka kugeraho muri NST2 icyo gihe biba ari ngombwa ko tunateganya uburyo bwadufasha kubishyira mu bikorwa”.
Ni icyemezo cyashyigikiwe n’Impuguke mu bukungu Prof. Kabera Callixte.
Yagize ati “kuzamura imisoro biri muri ya gahunda y’u Rwanda yo kwigira ahubwo u Rwanda rukongera bwa bushobozi bwo kwigira, mu kongera bwa bushobozi bwo kwigira nayo mafaranga rubonye rubashe kuba rwayashora mu bindi bikorwa bizamura aho imisoro ituruka, ruzashora imari mu mihanda, mu bikorwaremezo bituma babandi bakoraga imirimo haboneka amafaranga menshi yiyongera igihugu cyashora kugirango gishobore gukomeza gutera imbere”.
Iri zamuka ry’imisoro kandi ngo ritegerejweho gutuma ibikorerwa mu Rwanda bizamura agaciro bikanabona abaguzi ugereranyije n’ibituruka hanze, byasobanuwe na Prudence Sebahizi Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda.
Ati “iyi misoro yashyizweho hari ibintu 2 tugomba kuyireberaho, hari imisoro yashyizwe ku bicuruzwa bitumizwa hanze ariko twari dusanzwe tunabifite muri gahunda ya made in Rwanda dusanzwe tubikora mu Rwanda, iyo umusoro utumye igicuruzwa gituruka hanze kizamura agaciro umuguzi azabona akamaro ko kugura ibikorerwa mu gihugu”.
Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya ba Banki Nkuru y'u Rwanda
Tariki ya 25 Gashyantare 2025, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya ba Banki Nkuru y'u Rwanda, aho Soraya Hakuziyaremye yagizwe Guverineri na ho Dr. Justin Nsengiyumva agirwa Guverineri wungirije.
Izi mpinduka zaje nyuma y'uko John Rwangombwa wayoboraga iyi banki yari asoje manda ze ebyiri kuko umuntu uri muri izi nshingano aba afite manda y’imyaka itandatu, yongerwa inshuro imwe.

Soraya Hakuziyaremye akaba ari we mugore wa mbere mu mateka y’u Rwanda uyoboye BNR. Muri 2021 ni bwo yari yagizwe Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, avuye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yari yashyizweho ku wa 18 Ukwakira 2018.
Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Guverineri wungirije wa Banki y’u Rwanda, we yari asanzwe ari umujyanama mukuru mu by’Ubukungu mu biro by’ikigo Rail and Road cya Guverinoma y’u Bwongereza, akaba kandi yarabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi muri 2008, mbere yaho yari yarabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda kuva 2005-2008.
U Rwanda rwakiriye inama y'ikoranabuhanga mu by'imari (Inclusive FinTech Forum)
Mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka kandi, u Rwanda rwakiriye Inama y'Ikoranabuhanga mu by'Imari (Inclusive FinTech Forum), inama yari igamije kwiga ku iterambere ry'urwego rw'imari n'imitangire ya serivisi zifashishije ikoranabuhanga yitabiriwe n'abasaga 3000 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abashoramari na ba rwiyemezamirimo mu rwego rw'imari muri Afurika.
Atangiza kumugaragaro iyi nama, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ba rwiyemezamirimo bakwiye gutekereza byagutse mu cyerekezo gikwiye ndetse ko abaturage bakiri bato ari gihamya ko Afurika ishobora guhangana n’Isi ndetse ikihangira ibishya.
Perezida Kagame kandi yanavuze ko mu myaka ishize, ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga byikubye gatatu kandi ibi bigo byahinduye urwego rw’imari by’umwihariko binyuze mu kohererezanya amafaranga kuri telefoni.
Umusaruro mbumbe w'u Rwanda mu gihembwe cya 3 cy'umwaka w'2025 wazamutseho 11.8%
Imibare mishya y'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare (NISR) yagaragaje ko umusaruro mbumbe w'u Rwanda mu gihembwe cya 3 cy'umwaka w'2025 wazamutseho 11.8% kuko wageze kuri miliyali 5,525 z'amafranga y'u Rwanda uvuye kuri miliyali 4,659 wariho mu gihembwe cya 3 cy'umwaka w'2024.
Ni izamuka riri hejuru ugereranyije n’ibindi bihembwe byabanje by’uyu mwaka wa 2025, kuko umusaruro mbumbe wavuye kuri 7.8% wariho mu gihimbwe cya 2 na 6.5% mu gihembwe cya 1 cya 2025.
Ivan Murenzi, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, yagaragaje inkingi zatumye habaho iri zamuka.

Yagize ati “ubuhinzi tubona ko hari uruhare rw’ibihingwa byoherezwa mu mahanga byagize ubwiyongere bwa 35% naho ibihingwa ngandurarugo byagize kwiyongera kwa 4%, ubwiyongere bw’ibihingwa byoherezwa mu mahanga habayeho kwiyongera k’umusaruro ku ikawa kwa 32%, ku cyayi hiyongereyeho 100%, mu nganda hari ibikorwa by’ingenzi byatanze uruhare rwa 17%, aribyo amabuye y’agaciro bwazamutse kuri 14%, umusaruro ku by’ubwubatsi wiyongereye 20%, umusaruro w’inganda wingoreye kuri 14%”.
Ku rundi ruhande, urwego rw’inganda ngo nirwo rwazamutse cyane, nk’uko Ivan Murenzi yabigarutseho.
Serivise zagize uruhare rwa 57%, ubuhinzi bugira uruhare rwa 15% mu gihe umusaruro w’inganda wagize uruhare rwa 22%, naho umusaruro wavuye mu misoro ni 6%.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Peteroli, Mine na Gaze, bwanyomoje amakuru ashinja u Rwanda kwiba amabuye y’agaciro muri RDC
Nyuma y’uko hari hashize iminsi hari abashinja u Rwanda kwiba amabuye y’agaciro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ubuyobozi bw’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Peteroli, Mine na Gaze, bwanyomoje aya makuru, butangaza ko ari ibinyoma bifite inyungu za politiki.
Sengumuremyi Donat, Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubucukuzi mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe Peteroli Gaze na Mine, yavuze ko bitewe n’imiterere y’akarere u Rwanda ruherereyemo, rufite amabuye y’agaciro ahagije cyo kimwe n’ibindi bihugu birukikije.

Tariki 2 Ukuboza 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, kizwi nka ‘Rwanda Mining Week’, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, ari inkingi ikomeye ifatiye runini igihugu n’abagituye.
Muri 2024, urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwinjije miliyari 1.7 z’Amadolari ya Amerika, ndetse intego y’Igihugu ni uko muri 2029 ruzaba rwinjiza miliyari 2,17 z’Amadolari ya Amerika. Kugeza ubu, urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rutanga akazi ku barenga ibihumbi 92, rukaba rugira uruhare rwa 3% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu.
Kugeza ubu mu Rwanda hari ahantu 52 harimo gukorwaho ubushakashatsi, ku bijyanye n’amabuye ya lithium, beryllium, zahabu n’andi, muri gahunda y’Igihugu yo gushakisha ahantu hari amabuye y’agaciro hifashishijwe ikoranabuhanga.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ko mu mwaka wa 2025/2026, u Rwanda ruzakoresha ingengo y’imari ya miliyari 7.032,5 Frw
Tariki ya 25/06/2025, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ko mu mwaka wa 2025/2026, u Rwanda ruzakoresha ingengo y’imari ya miliyari 7.032,5 Frw aho yiyongereyeho miliyari 1.216,1 Frw ugereranyije na miliyari 5.816,4 Frw yo mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2024/25.
Ni amafaranga biteganyijwe ko miliyari 4.105,2 Frw azakomoka imbere mu gihugu harimo miliyari 3.628 Frw akomoka ku misoro na miliyari 477,2 azava mu bindi bitari imisoro, arimo ajyanye n’inkunga z’amahanga angana na miliyari 585,2 Frw, inguzanyo z’imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 190,3Frw naho akomoka ku nguzanyo z’amahanga azagera kuri miliyari 2151,9Frw.
Muri rusange amafaranga azava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 91,7% by’ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026 bishimangira ukwihaza kw’igihugu mu ngengo y’imari yacyo.
Ku bijyanye n’uko amafaranga ateganyijwe gukoreshwa, agera kuri miliyari 4.352,9 Frw azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe naho miliyari 2679,6 Frw azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta.

Mu bijyanye n’uburyo ingengo y’imari izakoreshwa muri uyu mwaka wa 2025/2026, yasaranganyijwe hashingiwe ku nkingi eshatu za gahunda ya Kabiri ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere NST2.
Inkingi yo kwihutisha ubukungu yagenewe 4.417,2Frw bingana na 62.8% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2025/2026, iy’imiyoborere myiza yagenewe miliyari 1.088,4 Frw bingana na 15.5%, mu gihe guteza imbere imibereho myiza byagenewe miliyari 1.526,9 Frw bingana na 21.7%.
Ku wa 18 Kamena 2025, ubwo Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo bya Leta, yatangiraga gusuzuma umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Kabera Godefrey, yatangaje ko kuba u Rwanda rugeze ku kigero cya 91,7% rwihaza mu ngengo y’imari ari intambwe ishimishije.
Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Uwamariya Odette, yagaragaje ko bimwe mu bitaritaweho muri iyi ngengo y’imari bizakomeza kwitabwaho no ku gihe cyo kuyivugurura cyangwa mu gihe giciriritse.
Biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku rugero rwa 7,1% mu 2025, bukazazamuka ku rugero rwa 7,5% mu 2026 na 7,4% mu 2027.
Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 28/11/2025, yemeje Iteka rya Perezida rikuraho inoti zishaje
Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 28/11/2025 , yemeje Iteka rya Perezida rikuraho inoti zishaje za 500 Frw, inoti za 1000Frw, inoti za 2000Frw n’inoti za 5000Frw, ndetse yemeza umushinga w’itegeko rigenga Banki Nkuru y’u Rwanda, inashyira mu myanya abayobozi batandukanye muri Minisiteri n’ibigo bya Leta bitandukanye.

Ni inama yemeje ko inoti zahagaritswe ari iza 500Frw zakozwe muri 2004 na 2013, iza 1000Frw zakozwe mu 2004 na 2015, iza 2000Frw zakozwe mu 2007 n’iza 5000Frw zakozwe mu 2004 na 2009. Igihe ntarengwa cy’inoti zishaje kuba zitagikoreshwa ni amezi 12, nyuma y’iki gihe, inoti zakuweho ntizizongera kugira agaciro mu Rwanda.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


