
Amakuru yaranze umwaka wa 2025 mu mutekano n’ubutabera
Dec 31, 2025 - 11:21
Umwaka wa 2025 waranzwe n'amakuru atandukanye, zimwe mu nkuru twabagejejeho hari izibanze ku mutekano n'ubutabera, turibanda ku zavuzwe ku Rwanda.
kwamamaza
Perezida Kagame yavuze ko yatanze igitekerezo ko ibihugu bituranyi byakorana mu kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye taliki 09 Mutarama, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko mu mwaka wa 2019 yatanze igitekerezo ko ibihugu bituranyi byakorana mu kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC ikomeje kuba umutwaro ku mutekano w’akarere ariko Ubuyobozi bwa RDC bwima u Rwanda ubwo burenganzira.
Yagize ati “mubyukuri mu myaka 30 ishize iyo haza kubaho ubushake bwo kumva neza ikibazo ndetse n’ibisubizo bishoboka bitanasabye ko ari impuguke ahubwo byonyine umuntu wemera gukemura ibibazo ndetse no gutuma abantu babona amahoro, iki kibazo si ingorabahizi cyakemurwa, cyakabaye cyaranakemutse kera cyane ariko ntiwakirangiza binyuze munzitwazo cyangwa mu kugikiniraho”.
“Icya mbere ese FDLR iri muri iki kibazo cyangwa oya? Abantu bazi amateka ya FDLR cyangwa oya? Kubera iki FDLR yaba ikibazo gikomeye yewe cyo kuganiraho, kuki cyaba ikibazo kinini kitakemuka, aba bantu twarababwiye duhereye kuri leta ya Congo ubwayo na mbere y’ubutegetsi buriho, twanegereye ubutegetsi buriho turabubwira tuti dukemure iki kibazo tuzabafasha uko mubyifuza kandi tuzaba duhari n’ibikenewe kugirango turwanye iyi FDLR tuyisenye ariko barabyanze”.

“Nabahaye n’inama nti murabona ko Uganda ifite ikibazo cya ADF muri Congo, u Rwanda rufite FDLR muri Congo n’u Burindi bukagira abandi bavuga ko babangamiye igihugu muri Congo, mbaha igitekerezo ko twese twakorana tukavanaho ibyo bibazo bibangamiye umutekano ariko icyo bakoze bemereye Uganda yohereza ingabo zo kurwanya ADF bemerera u Burundi kujya muri RDC kurwanya umutwe bavuga ko barwanya ariko ku Rwanda barabyanga, babyanze kubera bo ubwabo cyangwa ku gitekerezo bahawe n’undi muntu? Ibyo bifite igisobanuro, ntabwo bashakaga ko ikibazo cya FDLR gikemuka, ibi byanabaye mbere yuko ikibazo cya M23 kibaho”.
Mu Rwanda hasojwe inama rusange y’abakuru ba Polisi z’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba
Mu mpera za Mutarama uyu mwaka mu Rwanda hasojwe inama rusange y’abakuru ba Polisi z’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba (EAPCCO) yari imaze iminsi ibera mu Rwanda.
Edouard Ngirente, wari Ministiri w’Intebe w’u Rwanda icyo gihe yasabye abayitabiriye gukoresha ubumenyi bahakuye, bahangana n’ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kugaragara mu karere.
Yagize ati “turazirikana cyane imikorere hagati y’inzego zishyiraho zikanakurikirana iyubahirizwa ry’amategeko, ndabasaba gushyira imbere ubufatanye mu kubungabunga umutekano w’abaturage bacu n’ibyabo, uyu munsi gufatanya no gushyigikirana birakenewe cyane ndetse ni ngombwa kurusha uko bisanzwe, nshimangira ibyo mwungukiye muri iyi nama ndabashishikariza gushyira imbaraga mu kujyanisha ingamba z’umutekano n’igihe cy’ikoranabuhanga”.

“Ni ngombwa ko abayobozi ba Polisi bazakomeza guhangana n’ibibazo bidutungura by’umwihariko ibigendanye n’inshingano zabo, ibi birasaba gushora mu mahugurwa yabo ndetse n’iterambere ryabo kugirango wizere ko biteguye icyo aricyo cyose cyabatungura, ndahamagarira buri wese kuvugurura imikorere byumwihariko yambukiranya imipaka mu kubaka ahazaza hafite umutekano ushikamye ku baturage mukorera”.
Ni inama yitabiriwe n’abayobozi ba Polisi, ba Misitiri bafite Polisi mu nshingano zabo baturutse mu bihugu binyamuryango byose bya EAC, havuyemo Repubulika ya Demokarasi ya Congo itaritabiriye, mu gihe yari ikomeje guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwayo.
U Rwanda rwakiriye Inama ngarukamwaka ya gatatu y’Urukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACJ)
Taliki 18 Gashyantare, ku nshuro ya mbere, U Rwanda rwakiriye inama ngarukamwaka ya gatatu y’Urukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACJ).
Ni inama yabimburiye ibindi bikorwa byari biteganyijwe harimo no gutanga ubutabera ku manza ziburanishirizwa mu Rwanda.
Muri iyi nama, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye abitabiriye ko bagomba guharanira ko ubutabera bushyikirizwa abo bugenewe mu buryo buboneye ndetse butabogamye.
Brig Gen Ronald Rwivanga, yashimangiye ko umutekano w’u Rwanda ari nta makemwa
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yashimangiye ko umutekano w’u Rwanda ari nta makemwa, ko imbibi z’igihugu zirinzwe neza kandi ko n’ahaturukaga abawuhungabanya, umuti w’icyo kibazo watangiye kuboneka.
Yabigarutseho mu kiganiro cyagarutse ku butumwa bw’Ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique yaba ingabo ziri mu butumwa bwa Loni, MINUSCA n’iziri mu butumwa bushingiye ku masezerano y’ibihugu byombi.

Yagize ati “nabizeza ko umutekano mu Rwanda ariwose, imipaka irarinzwe neza cyane, ikibazo aho cyari kiri cyarakemutse, aho M23 yafashe, kuva igihe yahafashe ntabwo turongera kugira ikibazo ku mupaka wacu, bivuze ngo umutekano urahari, ingabo zacu aho ziri hose zirimo gukora akazi nkuko bikwiye, zirarinda ubusugire bw’igihugu, imipaka y’igihugu, akazi karakomeza nkuko bisanzwe”.
RDF na UPDF bahuriye mu nama y’abayobozi b’ingabo
Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) zahuriye mu nama ya kane y’abayobozi b’ingabo zikorera hafi y’imipaka mu Mujyi wa Mbarara, muri Uganda.
Amakuru yatanzwe n’urubuga rwa RDF yavugaga ko iyi nama yari igamije gusuzuma uko umutekano uhagaze, gukemura ibibazo n’ibyuho byagira ingaruka ku mipaka hagamijwe kubungabunga umutekano ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda.
Abitabiriye iyi nama yamaze iminsi 3, harimo abayobozi ba diviziyo za RDF boherejwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda bayobowe na Brig Gen Pascal Muhizi, umuyobozi wa Diviziyo ya 5 ya RDF hamwe n’abayobozi ba Diviziyo ya 2 y’Ingabo za UPDF zirwanira ku butaka zari ziyobowe na Maj Gen Paul Muhanguzi.

Iyi nama yitabiriwe kandi n’abashinzwe ibibazo bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda.
Muri iyi nama, izo ntumwa zombi zasuzumye intambwe imaze guterwa mu nama zabanjirije iyi mu gukemura ibibazo byambukiranya imipaka bitemewe n’ibindi byashoboraga guhungabanya umutekano muri icyo gihe.
Perezida Kagame w’u Rwanda yashimangiye ko igihe ari iki ngo Afrika yibonemo ibisubizo by’ibibazo ku mutekano wayo
Mu nama mpuzamahanga ku mutekano wa Afrika ya (ISCA) yateraniye i Kigali muri Gicurasi uyu mwaka , Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yashimangiye ko igihe ari iki ngo Afrika yibonemo ibisubizo by’ibibazo ku mutekano wayo, kuko uyu mugabane wamaze igihe kinini urambirije ku mahanga ariko ntibyagira icyo bitanga.

Yagize ati “mu gihe kinini gishize umutekano wacu wagiye ufatwa nk’umutwaro wo kwikorerwa n’abandi, ibi ntacyo byatanze haba kuri Afrika cyangwa ku isi muri rusange, ntabwo twahora twinubira kwinjirirwa n’amahanga nyamara aritwe dutuma biba, ubusugire si ukurinda imipaka gusa ahubwo ni ugufata inshingano ku mutekano wacu nk’ibihugu no gukorera hamwe nk’umugabane, urufunguzo rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano biri mu bushobozi bwacu bwo kwishakamo ibisubizo”.
Perezida w’urukiko rw’ikirenga rwa Gambia Hassan Bubacar Jallow yagiriye uruzinduko mu Rwanda
Mu ruzinduko rw’iminsi 4 Hassan Bubacar Jallow Perezida w’urukiko rw’ikirenga rwa Gambia yagiriye mu Rwanda rwari rukubiyemo urugendoshuri no guteza imbere imikoranire y’u Rwanda na Gambia mu butabera, yashimye imikorere y’ubutabera bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko ari ahantu amahanga akwiye gufatiraho ikitegererezo.
Yagize ati “nari maze imyaka 9 ntagera mu Rwanda gusa kuva nagaruka nabonye impinduka zitangaje z’iki gihugu, ndatekereza ko kuri twese u Rwanda ari icyitegererezo, icyitegererezo no mu iterambere nk’igihugu cyashibutse mu ivu nyuma ya Jenoside kigakomeza gutera imbere mu kunga ubumwe n’ubuyobozi bureba ahazaza nibyo u Rwanda rugaragaza kandi twareberaho”.
Perezida w’urukiko rw’ikirenga Domitilla Mukantaganzwa yatangiye gahunda yo gusura inkiko n’abakozi bazo
Taliki 30 Gicurasi, Perezida w’urukiko rw’ikirenga Domitilla Mukantaganzwa yatangiye gahunda yo gusura inkiko n’abakozi bazo, bamugezaho ibibazo bitandukanye biri mu nkiko bigashakirwa ibisubizo. Ni igikorwa yatangiriye ku nkiko zo mu mujyi wa Kigali.
Icyiciro cya nyuma cy’ingabo z’umuryango SADC cyatashye giciye mu Rwanda
Taliki 28 Kamena, icyiciro cya nyuma cy’ingabo z’umuryango SADC wari warohereje kurwanya umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatashye giciye mu Rwanda. Abasirikare 576 ni bo batashye muri icyo gitondo.
SADC yari isoje gucyura Ingabo zayo, nyuma y’uko yari yatangiye iki gikorwa ku wa 29 Mata uyu mwaka ubwo yatangiraga gucyura ibikoresho by’izi ngabo na bamwe mu basirikare.
Mu mpera za 2023 ni bwo uyu muryango wari wohereje muri RDC ingabo, gusa muri Mutarama uyu mwaka zatsinzwe na M23 bari bahanganye nyuma yo kuzambura Umujyi wa Goma.

Afurika y’Epfo ni yo yari ifite ingabo nyinshi muri RDC dore ko yari ihafite izirenga 2,000; mu gihe Malawi na Tanzania bombi bari bahafite izibarirwa mu 1,000.
Mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, muri Nyakanga abarimo Abagenzacyaha, Abasirikare, Abapolisi nabo mu rwego rw’igihugu rw’igorora 115 basoje amahugurwa yari amaze amezi atandatu bakarishya ubumenyi mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC).
Ni amahugurwa y’ibanze y’ubugenzacyaha icyiciro cya Munane, aho basabwe gukora bya kinyamwuga no kurangwa n’ubunyangamugayo aho bari bagiye gukorera.
Francois Gasana ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yagejejwe mu Rwanda
Taliki 08 Kanama, Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, bwatangaje ko bwakiriye Umunyarwanda ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside, Francois Gasana uzwi ku izina rya Franky Dusabe, woherejwe n’Ubwami bwa Norvege.
Mu 2007 Francois Gasana yahamijwe icyaha cya Jenoside akatirwa igifungo cy’imyaka 19 n’urukiko rwa gacaca rwa Nyange.
Francois Gasana, yavutse mu 1972, avukira mu Kagari ka Bitabage, Umurenge wa Ndaro, Akarere ka Ngororero, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gasana yabaga mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Ngororero, mu Murenge wa Ndaro. Yari umunyeshuri mu ishuri ryisumbuye rya Save.
Gasana yoherejwe n’Ubwami bwa Norvège nyuma y’imyaka irenga ibiri afatiwe mu Mujyi wa Oslo mu Kwakira(10) 2022.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashimye ubuyobozi bw’Ubucamanza bw’Ubwami bwa Norvege kubwo kohereza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batorotse ubutabera n’ubufatanye bukomeje muri urwo rwego.
Mu Rwanda hatangijwe Umwaka w’Ubucamanza wa 2025/2026
Tariki 1 Nzeri 2025, hatangijwe Umwaka w’Ubucamanza wa 2025/2026, aho Urwego rw’Ubucamanza rwagaragaje ibyo rwagezeho mu wa 2024/25, ibibazo rwahuye na byo n’ingamba rwateganyaga kugira ngo hamwe n’izindi nzego ziri mu runana rw’ubutabera rushobore gutanga ubutabera bunoze, bwihuse kandi bubereye Abanyarwanda n’abaturarwanda bose.

Hon. Mukantaganzwa Domitille Perezida w’urukiko rw’ikirenga yavuze ko bishimira kuba umubare w’imanza zaciwe wariyongereye kandi ubuhuza n’ibijyanye no kwemera icyaha bikaba byarafashije mu gutuma imanza zicibwa ari nyinshi mu mwaka 2024/2025, nubwo hari izasigaye mu nkiko zabaye ibirarane, bitewe n’imyumvire y’abagana inkiko batemeraga cyangwa ngo banyurwe n’imyanzuro y’inkiko.
Yagize ati “iyo hateranyijwe imanza zaburanishijwe mu mizi, izaburanishijwe ku ifungwa n’ifungura by’agateganyo, n’izakemukiye mu buhuza no mubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha zose hamwe ziba imanza ibihumbi 124,204, nubwo urwego rw’ubucamanza rwakoze ibishoboka ngo ruce umubare munini w’imanza umwaka w’ubucamanza wa 2024/25 warangiye usize mu nkiko imanza ibihumbi 58323 zitaburanishijwe zirimo imanza ibihumbi 26862 zabaye ibirarane.”
“Uyu mubare munini w’imanza mu nkiko utuma burigihe habaho ibirarane uterwa ahanini n’imyumvire ikiri hasi y’abagana inkiko n’abanyarwanda muri rusange ku ikemurwa ry’ibibazo mu bwumvikane kuko benshi bumva ko ibibazo byabo bigomba gukemurwa biciye mu iburanisha ry’urubanza hakaboneka utsinda n’utsindwa kimwe no kutemera no kutanyurwa ibyemezo by’inkiko bituma ababuranyi biyemeza kuburana rwandanze bakarangiza intera zose z’iburanisha”.
“Muri uyu mwaka w’ubucamanza dutangiye urwego rw’ubucamanza ruzashyira imbaraga mu gushishikariza ababuranyi gukemura ibibazo mu bwumvikane byumwihariko mu manza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, hazashyirwa imbaraga mu gukoresha inzira y’ubuhuza, mu manza z’inshinjabyaha hazashyirwa imbaraga mu gukoresha ubuhuza ku wakoze icyaha n’uwagikorewe, n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, ubu buryo bushingiye kuri politike yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko yemejwe na guverinoma y’u Rwanda ku itariki ya 8 Nzeri 2022”.
Abasirikare bakuru 17 bo mu bihugu 6 byo muri Africa y’Iburasirazuba bakoreye amahugurwa mu Rwanda
Muri Kanama uyu mwaka kandi mu karere Musanze, Abasirikare bakuru 17 bo mu bihugu 6 byo muri Africa y’Iburasirazuba, babarizwa mu ngabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye, batangiye amahugurwa yamaze ibyumweru bibiri, yitezweho kugira abasirikare bashoboye kandi bahugura abandi mu bihugu baturutsemo.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga wayatangije ayo mahugurwa ku mugaragaro, yavuze ko kubaka umutekano w’igihe kirambye mu kurinda umutekano w’abasivile bizagerwaho bigizezwemo uruhare na buri wese.

Yagize ati “abasirikare turi guhura dutegura ejo hazaza tuzagera ku ntego bigizwemo uruhare n’ubufatanye bwa buri wese hashingiwe ku bizava muri aya mahugurwa y’ingenzi, ni iby’agaciro kandi bishimangira ubufatanye bwacu mu kurinda no kurengera abasivile mu gihe cy’intambara, ndizera kandi ko aya mahugurwa azatuma mwaguka mu bitekerezo musangire n’intego nyamukuru hagamijwe kurengera abasivile, bizadufasha gusangira inshingano zo kugarura amahoro n’umutekano mu karere ndetse no kuri uyu mugabane”.
Polisi y’u Rwanda yerekanye abasore 3 bafashwe amashusho batema umugore wari utashye iwe
Muri Nzeri uyu mwaka Polisi y’u Rwanda yerekanye abasore 3 bafashwe amashusho batema umugore wari utashye iwe, mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Rwampara mu mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko aba basore bakoreye “ubugizi bwa nabi bukabije” umugore witambukiraga bityo ko Polisi iri maso, kandi ngo ihari ku bw’Abanyarwanda bose.
Hinjijwe aba Ofisiye bashya mu ngabo z'u Rwanda
Taliki 3/10/2025 i Gako mu Karere ka Bugesera mu ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda, habereye umuhango wo kwinjiza aba Ofisiye bashya mu ngabo z'u Rwanda, aho ba ofisiye 1029 ari bo bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant, barimo 42 bize mu mashuri ya gisirikare hanze y'u Rwanda bagize icyiciro cya 12 cy’abahuguriwe mu ishuri rya Gisirikare rya Gako.
Aba bamaze igihe bahabwa amasomo n'imyitozo bya gisirikare azabafasha kunoza inshingano zabo zo kurinda abaturage n’ubusugire bw’Igihugu.
Brian Kagame, umuhungu wa Perezida Kagame nawe akaba ari mu ba Ofisiye bato binjiye mu ngabo z’u Rwanda akaba yari yarasoje amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Sandhurst Military Academy mu Bwongereza.

Mu ijambo rya Perezida Paul Kagame yashimye abashyitsi bitabiriye umuhango, avuga ko yishimiye kuba ari kumwe nabo ashimira abatoje, anashimira ibihugu by’inshuti bafatanije mu mahugurwa bahaye aba ba ofisiye, ababwira ko bafite inshingano zo kurinda u Rwanda n’abanyarwanda kandi ko bagomba kubyuzuza uko bikwiye.
Yabasabye kandi ko igihugu kitazavogerwa n’abatagikunda n’abatagishaka kandi bo bahari kuko u Rwanda rushaka amahoro rwari rwarabuze igihe kinini, abibutsa ko bagomba kwirinda ingeso mbi zirimo ubusinzi zatuma batuzuza inshingano zabo uko bikwiye.
Inkingi y'umutekano yongeye kuza imbere n'amanota
Mu mpera z’ukwa 10, ku nshuro ya 12, urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bugaragaza ibipimo by'imiyiborere mu Rwanda. Inkingi y'umutekano yongeye kuza imbere n'amanota 90.02%, inkingi y'imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza niyo ikurikira n'amanota 86.31%.
N’ubwo mu mibare izi nkingi zagaragazaga kugabanuka mu manota ugereranyije n’umwaka wari wabanje w’2024, RGB yavuze ko ahubwo zazamutse kuko icyahindutse ari ibipimo byifashishijwe.
Kigali hatangijwe inama ya 19 y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare yo muri Afurika
Ku wa 10 Ugushyingo, mu Mujyi wa Kigali hatangijwe Inama ya 19 y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare yo muri Afurika, yari ibereye bwa mbere mu Rwanda. Iyi nama y’iminsi itatu yitabiriwe n'abo mu rwego rushinzwe umutekano n'amahoro mu muryango wa Afurika yunze ubumwe, inzobere mu bya gisirikare, abafatanyabikorwa mu bya gisirikare, n'abahanga mu by'umutekano w'Akarere bo mu bihugu 23.
Ni ihuriro ngarukamwaka ryashyizweho hagamijwe guteza imbere ubumenyi, amahugurwa, n’iterambere ry’umwuga w’abasirikare. Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti "Ejo hazaza h'amahugurwa n'amasomo ya gisirikare muri Afurika, Gukuraho icyuho cy'ikoranabuhanga."
Iyi nama ya 19 yitabiriwe n’abo mu bihugu birimo Cameroun, Misiri, Guinea, Libya, Mauritania, Maroc, Namibia, Nigeria, Sierra Leone, Malawi, Kenya, Ghana, Tanzania, Botswana, Burundi, Algeria, Zimbabwe, Togo, Uganda, Zambia, Centrafrique, Somalia n'u Rwanda.
Inama iherukaga yarabereye mu mujyi wa Tripoli muri Libya mu Gushyingo 2024.
Mageragere Hatangirijwe ku mugaragaro igikorwa cy’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha
Taliki ya 13 z’ukwa 11, mu igororero rya Nyarugenge riherereye mu murenge wa Mageragere, hatangirijwe ku mugaragaro igikorwa cy’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (ibizwi nka plea Bargaining)
Abemeye ibyaha bakoze bakanemera kwishyura ibyangiritse mu ikorwa ryabyo bavuze ko ubu buryo bwabafashije kumvikana n’abo bahemukiye ndetse ko barimo basoza ibihano bahawe, bitegura gusubira mu miryango yabo.
Hari abaturage bagaragaje ko abanyamahanga baba mu Rwanda babateza umutekano muke
Muri uyu mwaka wa 2025, hari bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali bagaragaje ko abanyamahanga baba mu Rwanda babateza umutekano muke, aho usanga bamwe bakubita abamotari cyangwa bakarwana n’abandi baturage iyo habayeho kutumvikana.
Polisi y’u Rwanda yavuze ko abanyamahanga bakora ibyaha mu Rwanda bahanwa nk’abandi bose hakurikijwe ibyaha byakozwe.
Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye ku musanzu wabo mu iterambere ry’igihugu
Ubwo yatangizaga Inama Nkuru ya 17 y’Umuryango FPR – Inkotanyi tariki 19 ukuboza, Perezida Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye ku musanzu wabo mu iterambere ry’igihugu, avuga by’umwihariko abashinzwe inzego z’umutekano hamwe n’abaturage bakomeje kubumbatira ubumwe. Ashimangira ko ingabo u Rwanda rufite uyu munsi ari ingabo yahoze iteka yifuza.

Yagize ati “inzego z’umutekano, (……) aba bantu ibyo bakorera igihugu cyacu twese sinavuga ko mfite byinshi birenze ibyo bakora mbasaba barabyujuje, izi ngabo zacu ni ingabo nahoze iteka nifuza”.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


