
Amakuru yaranze umwaka wa 2025 mu burezi
Dec 28, 2025 - 08:43
Umwaka wa 2025 waranzwe n'amakuru menshi agiye atandukanye Isango Star twabagejejeho, tugiye kubagezaho amwe mu makuru y'ingenzi yaranze uyu mwaka dusoje wa 2025 mu burezi.
kwamamaza
NESA yafunze bimwe mu bigo by’amashuri kubera kutuzuza ibisabwa
Nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyari cyafunze bimwe mu bigo by’amashuri kubera kutuzuza ibisabwa, mu kwezi kwa mbere uyu mwaka bamwe mu babyeyi babirereragaho binubiye uyu mwanzuro bagaragaza ko aho abana babo boherejwe kwiga ari kure cyane ku buryo bayobewe aho kubohereza.
Icyo gihe, Dr. Bahati Bernard, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), yabwiye Isango Star ko ababyeyi batishimiye aho abana babo boherejwe bafite uburenganzira bwo kubajyana ahandi bashaka ariko amashuri yafunzwe atazafungurwa mu gihe ibyo yafungiwe bitarakosoka.

Yagize ati “bimwe muri ibyo bibazo twasanze mu mashuri biracyahari, icyatumye ahagarikwa gukora kigihari tuzayemerera gukora aruko bamaze kubikosora, nta mwana n’umwe tutigeze dushakira undi mwanya, icyakora hari umubyeyi ushobora kuvuga ati ntabwo nshaka kumutwara yo ahubwo ndamutwara ahandi, ibyo ni uburenganzira bwe, nibajyane abana ku mashuri yandi twabashakiye ariko ni n’uburenganzira bwabo ku wumva yamujyana kurindi shuri”.
Mu mashuri 60 yafunzwe, 42 ni ay’inshuke andi 9 akaba afite ibyiciro by’inshuke n’iby’abanza mu gihe hari andi 9 yari afite icyiciro cy’abanza gusa.
Abarezi bagaragaje ko hakenewe umuforomo wo kuvura abanyeshuri mu buryo bwihuse
Hari bamwe mu barezi mu bigo by’amashuri bitandukanye bagaragaje ko hakenewe umuforomo wo kuvura abanyeshuri mu buryo bwihuse kuko hari urwara mu buryo butunguranye akabura umwitaho bikamuviramo kuremba.
Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko umwaka washize wasize hashyizweho uburyo bushya buzafasha kuzamura ireme ry’uburezi no gukemura bimwe mu bibazo nk’ibyo.
Yagize ati “uyu mwaka usanze hashize igihe gito hasohotse sitati yihariye igenga abakozi bose mu mashuri yo mu burezi bw’ibanze, iyi sitati izadufasha mu nshingano dusangiye yo kuzamura ireme ry’uburezi kandi iteza imbere umwuga w’ubwarimu, bimwe mubyo twavuga kuri iyi sitati ikaba aruko iyi sitati igenga abakozi bose ari abarimu n’abakozi b’indi mirimo ku mashuri”.
”Ibi bizatuma imikorere irushaho kunoga kandi abakozi barusheho gusenyera umugozi umwe bityo n’umusaruro wiyongere, muri iyi sitati itwemerera ko imyanya y’imirimo ku mashuri yakongerwa, urugero, umuyobozi wungirije, umucungamutungo, umujyanama mu myigire n’imitekerereze, umuforomo n’abandi. Ibi bizatuma tubona imbaraga zikenewe kugirango amashuri arusheho kwigisha no kwiga neza”.
Uyu mwaka hakozwe ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza umwaka 2024/2025
Tariki 30 Kamena 2025, Abanyeshuri barenga ibihumbi 220 bazindukiye kuri site zitandukanye mu gihugu hose gutangira ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza y'umwaka 2024/2025.
Ministiri w’uburezi Joseph Nsengimana yavuze ko abanyeshuri bateguwe neza ndetse ko hari icyizere ko bazatsinda kurusha uko byari biri.
Yagize ati “twagiye dukorana n’amashuri kugirango habe porogaramu zituma bashobora kwitegura neza gukora ibizamini, muri aya mezi ashize iyo porogarame yarakozwe, bazatsinda neza kurusha uko batsindaga”.
Mu banyeshuri bakoze bizamani harimo n’abafite ubumuga butandukanye, Minisitiri Nsengimana yavuze ko bashyiriweho uburyo buborohereza kubyitwaramo neza.
Yagize ati “ibikoresho birahari, abana bafite ubumuga nabo bagomba kwiga, nabo n’abana nk’abandi, REB yagiye ishyiraho porogarame zijyanye nuko abana bafite ubumuga bashobora gufashwa kugirango bige bamenye kandi bashobore no gutsinda”.

Abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza bangana n’ibihumbi 220,840 mu gihugu hose, barimo abakobwa ibihumbi 120,635 n’abahungu ibihumbi 100,205. Muri bo kandi harimo abafite ubumuga 642.
Ministeri y’Uburezi yatangaje ko hari impinduka nshya mu burezi
Tariki 21/07/ 2025 Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko hari impinduka nshya mu burezi zigiye gushyirwa mu bikorwa by’umwihariko mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.
Minisitiri Nsengimana yagize ati “impinduka impamvu ziba mu burezi nuko uba ugomba kujyana n’igihe, ugomba kureba ibyo ukora ukareba niba biri gutanga umusaruro, ukareba niba hari ukuntu byarushaho gutanga umusaruro wagira icyo ubona ukabishyira mu bikorwa kugirango umusaruro utubuke”.
Bamwe mu babyeyi n’abanyeshuri bagaragaje impugenge ku mavugurura agenda akorwa mu burezi bagasaba ko hashyirwaho sisiteme ihamye, idahindagurika.
Inzobere mu burezi zavuze ko kuba hagaragara amavugurura mu burezi ntakibazo mu gihe ari ay’igihe kirekire kandi akazamura n’ireme ry’uburezi.
Impinduka zakozwe mu burezi harimo kuba amasomo azajya atangira saa mbiri za mu gitondo zashingiwe cyane cyane ku busabe bw’abarimu.
Kaminuza ya Mount Kigali yashyize ku isoko ry’umurimo abasaga 1200
Kaminuza ya Mount Kigali yashyize ku isoko ry’umurimo abasaga 1200 basoje amasomo y’icyiciro cya 2 n’icya 3 cya Kaminuza mu mashami atandukanye, Umuyobozi Mukuru w‘iyi kaminuza, Dr. Martin Kimemia yasabye aba basoje kugira uruhare mu guhanga imirimo kuko ari cyo bategerejweho cyane.
Aba banyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza ya Mount Kigali bakiranye yombi impanuro bahawe ndetse bavuga ko bajyanye umukoro wo kuba indashyikirwa kuko ubumenyi bahakuye bubibemerera.
Abanyeshuri basoje amasomo muri Mount Kenya University ishami rya Kigali ni 1,282 muri bo 207 basoje mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s degree), naho 1,075 bari mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza (bachelor's degree) ndetse n’abandi bane bo mu cyiciro cyisumbuye (Postgraduate Diploma).
Hari amasomo abanyeshuri batsinze ku kigero cyo hasi harimo imibare n’ubugenge
Ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza n’amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri 2024/2025 hagaragajwe ko hari amasomo abanyeshuri batsinze ku kigero cyo hasi harimo imibare n’ubugenge yaba ari ku basoje amashuri abanza n’amashuri y’icyiciro rusange.
Ministiri w’uburezi Joseph Nsengimana yavuze ko hazashyirwa imbaraga mu kwigisha abanyeshuri aya masomo hazamurwa uburyo biga n ‘uburyo batsinda.
Yagize ati “ku byerekeye imibare n’ubugenge mu mashuri yisumbuye umwaka wa Gatandatu imibare abana 27% nibo batsinze imibare mu bugenge abatsinze mu mashuri y’isumbuye mu mwaka wa Gatatu ni 27,55% nibo batsinze, ibyo twabonye bigaragaza ko tugomba gushyiramo imbaraga nyinshi kugirango tuzamure uburyo abana biga aya masomo kandi n’uburyo batsinda aya masomo”.
Amasomo abanyeshuri batsinze neza mu mashuri abanza ni ikinyarwanda cyaje imbere ku kigero cya 98% icyongereza 72%, ubumenyi n’ikoranabuhanga batsinze ku kigero cya 71%, ni mugihe mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye batsinze ubugenge ku kigero cya 27.5%, imibare ku kigero cya 45.8%.
Intara y’Iburasirazuba niyo yaje ku isonga mu gutsindisha byumwihariko akarere ka Kirehe.
Muri 2025 amanota y’ibizamini yashyizwe ku 100
Minisitiri w’uburezi Joseph Nsengimana, yavuze ko nyuma yo kumva ubusabe bw’ababyeyi basabaga koroherezwa kubona amanota abana babo babonye mu bizamini bya leta kuri buri somo, kuri ubu yashyizwe ku 100.
Ku ruhande rw’abanyeshuri nabo bemeje ko gushyira amanota kuri 30 byabagoraga kubyumva ariko bakaba bashimira leta iba yabashije kumva ibitekerezo by’abaturage kandi ikabishyira mu bikorwa.
Abatsinzwe ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye bagiriwe inama yo gusibira
Mu bakandida ibihumbi 106.418 biyandikishije gukora ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye, ababashije kubikora ni ibihumbi 106.079, muri bo ababashije gutsinda [ni ukuvuga abagize byibura 50%] bagera kuri 89% bisobanuye ko ababitsinzwe bari 11%.
Ministiri w’uburezi Bwana Joseph Nsengimana, yavuze ko abo batsinzwe bagiriwe inama yo gusubira aho bigaga bakaba basibira nabo bakabona diplome nk’abandi.

Yagize ati “abana batashoboye gutsinda uyu mwaka bashobora gusibira bagasubira ku ishuri aho bigaga nabyo biremewe hanyuma bagafashwa kugirango nabo bashobore gutsinda bakomeze amashuri yabo”.
Kagemana Jean Rambert, na Muganza Samantha ni bamwe mubarushije abandi amanota baragaje ko ari ibitangaza guhiga abandi mu gihugu hose mu manota y’ibizamini mu manota yatangajwe.
MINEDUC yatangaje ko Abakobwa batsinze ku kigero cya 85.5%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 93.5%.
Akarere ka Kayonza kaje ku mwanya wa mbere mu gutsindisha ku kigero cya 96.9%, Kirehe ikurikiraho na 95.6%, naho Rulindo iza ku mwanya wa gatatu na 94.9%. Uturere twaje ku myanya y’inyuma ni Kamonyi, Nyarugenge na Gatsibo.
Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yasabye abasoje muri Kaminuza y’u Rwanda kwirinda ingeso mbi
Tariki ya 17/10/2025 Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, mu butumwa yahaye abanyeshuri 9526 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda, yabasabye kuzakoresha ubumenyi bahavanye mu kubaka igihugu no kwirinda ingeso mbi zirimo ubusinzi n’ibindi.
Yagize ati “uyu munsi muhesheje ishema ababyeyi n’imiryango yanyu kandi mwanahesheje ishema igihugu cyanyu cyabahaye amahirwe atumye mugera kuri uyu munsi akanyamuneza kagaragara ku maso y’ababyeyi banyu ni ikimenyetso cy’uko bataruhiye ubusa, tubashimiye ibyo bakoze byose mukaba mugeze kuri uyu munsi kandi dufatanyije nabo kubifuriza ishya n’ihirwe mu buzima bwo hanze y’ishuri no mu mirimo itandukanye muzakora”.

“Turashima ubuyobozi n’abarimu ba kaminuza y’u Rwanda ku musanzu ukomeye bakomeje gutanga mu kurerera u Rwanda, umusaruro twishimira uyu munsi ntiwari kugerwaho iyo badakorana umurava n’ubwitange akazi kabo ko gutanga ubumenyi”.
“Guverinoma y’u Rwanda ibahora hafi kandi ndabizeza ko izakomeza kubashyigikira no gukora ibishoboka byose kugirango inshingano ikomeye mufite yo kurerera igihugu mukomeze kuyuzuza uko bikwiye”.
Yakomeje agira ati “Banyeshuri mwahawe impamyabumenyi muzirikane ko ari mwe mbaraga z’igihugu, ubumenyi mukuye muri kaminuza y’u Rwanda mugomba kubukoresha mu gufatanya n’abandi banyarwanda musigasira ibyiza twagezeho muharanira kubyongera, kugirango ibi mubigereho murasabwa gukomeza kurangwa n’indangaciro nziza zibereye umunyarwanda, tukaba tubitezeho kuba urubyiruko rukunda igihugu, rukunda umurimo kandi duharanira kuwunoza, mwirinde imyitwarire idakwiye ndetse n’ingeso mbi zose zirimo ubusinzi, ubunebwe, kwiyandarika n’ibindi kuko bishobora gutuma mutagera kunzozi zanyu”.
Mu banyeshuri 9526 bahawe impamyabumenyi higanjemo abasoje icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, bangana na 8462 bize muri koleji 7 za kaminuza y’u Rwanda. Abasoje icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza bari 697 mu gihe abahawe impamyabumenyi z'Ikirenga, PHD, bari 35.
Mu basoje amasomo 9526, barimo ab'igitsinagore 4204 n'ab'igitsinagabo 5322.
Mu mujyi wa Kigali hafunguwe ishami rishya rya kaminuza Gatulika y’u Rwanda.
Mu mujyi wa Kigali hafunguwe ishami rishya rya Kaminuza Gatulika y’u Rwanda, Musenyeri Ntagungira Jean Bosco wa Diyosezi ya Butare akaba n’umuyobozi w’ikirenga wa Kaminuza Gatolika y’u Rwanda yasobanuye ko byari muri gahunda y’iyi kaminuza yo kwegereza abanyarwanda bose amasomo ajyana n’indangagaciro iyi kaminuza itanga.
Abanyeshuri batangiye kwiga muri iri shami rya kaminuza gatulika y’u Rwanda i Kigali bavuze ko byabafashije kuko harimo abaturukaga mu bice bya kure kuburyo kugera mu ntara y’amajyepfo ahari andi amashami y’iyi kaminuza bitari kuborohera.
Abarimu basabwe ubufatanye bw'inzego zitandukanye mu gutuma Mwarimu abasha gukora umurimo we neza
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu, wabereye mu karere ka Kirehe Minisitiri w'uburezi Nsengimana Joseph yashimye umusanzu ukomeye w'abarimu mu iterambere ry'uburezi, asaba ubufatanye bw'inzego zitandukanye mu gutuma Mwarimu abasha gukora umurimo we neza kugira ngo akomeze gutanga umusaruro.
Yagize ati “ubufatanye ni ngombwa kugirango tuzamure ireme ry’uburezi”.
Muri uyu muhango kandi hagaragajwe icyuho kiri hagati y'abagore n'abagabo muri uyu mwuga kuko abagore bari ku gipimo cya 26%.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


