Amakuru yaranze umwaka wa 2025 ku buzima n’imibereho.

Muri uyu mwaka wa 2025 waranzwe n'amakuru menshi atandukanye yagarukaga ku buzima n’imibereho, tugiye kubagezaho ay'ingenzi Isango Star yabagejejeho muri uyu mwaka.

kwamamaza

Abaturage batewe ubwona n’imbogo zatorotse parike

Mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru nyuma yuko imbogo zitorotse parike zikaza mu baturage hakaraswamo 2, hari abavugaga ko batewe ubwoba nuko hari izindi zishobora kuba zibarimo bagasaba ko zashakishwa zigasubizwa mu mashyamba.

Nsengimana Claudien, Umuyobozi w’akarere ka Musanze yemeje ko izari zageze mu baturage kuzisubizayo byagoranye hagafatwa umwanzuro wo kuzirasa.

Yagize ati “kubera ko zari zamaze kugera hanze mu ngo z’abaturage hagati babona ko bitari koroha ko zishobora kugira abo zangiza cyangwa se abo zica hafatwa umwanzuro ko bazirasa, haramutse hari izindi igikurikiraho nukureba ahari icyuho cy’aho zanyura abarinzi bahita bahareba hagasanwa ntizibe zakongera kubona aho zinyura”.

Ubuyobozi bw’akarere kandi bwasabye abaturage ko bakomeza guhana amakuru niba hari n’izikibarimo zigafatwa.

Musanze umuryango w’abantu 8 wamaze iminsi 7 urara mu ihema

Tukiri mu karere ka Musanze kandi hari umuryango w’abantu 8 wamaze iminsi 7 urara mu ihema ku muhanda mu kagari ka Cyabararika watabarizwaga n’abahisi n’abagenzi kuko hari harimo n’abana bato.

Abaturanyi nabo bahamyaga ko ari akarengane abagize uyu muryango bakorewe.

Umwe yagize ati “umurenge n’akagari barabibona ariko ubona hari ikintu kibyihishe inyuma kuko na banyiri ubutaka nabo bivugira ko batanze miliyoni zirenze 5 kugirango batsindire iyi nzu, bo ubwabo bajya mu kabari bakabyigamba”.   

Nsengimana Claudien, Umuyobozi bw’akarere ka Musanze yavuze ko barimo bavugana n’Umuvunyi kuri aka karengane bari no gusuzuma icyo uyu muryango waba ufashijwe mu by'ibanze.

Ati “turabikurikirana nk’ubuyobozi tumenye ngo uyu munsi uwo muryango ni ntaho nikora, dukurikirane amakuru mu isibo ye, mu mudugudu we tumenye ngo nyuma y’ibi nubwo umuturage yahuye n’ibibazo nk’ibi harakorwa iki, nicyo njyiye gusaba umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenga wa Muhoza”.

Kicukiro: Abaturiye ruhurura iherereye mudugudu wa Byimana babangamiwe nayo

Mu yandi makuru,  abaturiye ruhurura iherereye mudugudu wa Byimana mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro batakaga bagaragaza ko babangamiwe nayo kuko uko igenda yaguka mubugari no mubujyakuzimu arinako ikomeza gutwara ubuzima bw'abantu abandi bakayikomerekeramo.

Kuri iki kibazo cy’iyi ruhurura ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwahumurizaga abaturage ko iki kibazo bakizi kandi ko iyi ruhurura ari imwe mu zari zigiye kubakwa mu gihe nkiki, byavuzwe na Emma Claudine Ntirenganya umuvugizi w’umujyi wa Kigali.

Yagize ati “nibyo koko iyi ruhurura yo mu murenge wa Byimana mu murenge wa Gikondo iri muri ruhurura zihangayikishije, icyo twabwira abaturage ba hano mu murenge wa Byimana nuko iyi ruhurura iri mu zindi turimo tugerageza gushakira uburyo bushoboka bwose kugirango izakorwe mu gihe cya vuba, ikindi nuko izi ruhurura cyane cyane izi zisa naho zikabije cyane ntabwo bikunda kuzikora mu gihe cy’imvura kuko byazisenya, ruhurura iyo itarakorwa iraguka, ikindi iyo abantu bari kwimurwa mu manegeka ntabwo bahabwa ingurane”.

Nubwo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwagaragaza ko aba baturage batuye mu manegeka mubigaragarira amaso aha hantu ntabwo ari mu manegeka kuko ari mu miturire.

Umujyi wa Kigali wagaragazaga ko hari ruhurura 8 zihangayikishije cyane kurusha izindi zagombaga kubakwa mugihe cyavuba n’iyi yo mu murenge wa Kigarama iri muri izo.

Kicukiro: Abangiririjwe imyaka n’ikorwa ry’ikiraro ntibahabwe ingurane

Nyuma y’uko twari twarabagejejeho inkuru y’abaturage batuye mu murenge wa Gatenga umudugudu wa Bigo, mu karere ka Kicukiro bari bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ibiraro byatwawe n’imvura abana bakabura uko bajya ku ishuri n’abantu bakagwamo.

Ku rundi ruhande ariko hari abavugaga ko nubwo iki kiraro cyubatswe ariko ngo bangiririjwe imyaka ntibahabwe ingurane imirimo ikaba yarasojwe batishyuwe batazi n’aho kubariza ariko n’abandi bakavuga ko ikibazo gikomeye ari ruhurura iterwa n’amazi aturuka ku irebero itubakwa mu buryo burambye ikomeza gutwara ubutaka bwabo.

Umujyi wa Kigali watangiye gutuza abari bafite ibibanza by’ahubatse icyiciro cya 2 cy’umudugudu w’icyitegererezo.

Muri uyu mwaka kandi mu kwezi kwa Gatanu, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangiye gutuza abari bafite ibibanza by’ahubatse icyiciro cya 2 cy’umudugudu w’icyitegererezo wa Mpazi uherereye mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge, kuko umushinga wo kubaka uwo mudugudu wari umaze kugera ku musozo.

Bamwe mu bambere bamaze guhabwa ayo mazu bavugaga ko ari ibyo kwishimira kuko ayo mazu afite itandukaniro n’ayo bari batuyemo bashingiye ku miterere yayo ariko basabaga ko hanozwa vuba ibijyanye n’ibyangombwa by’ubutaka byabo kugirango bumve bafite ukwishyira ukizana kuri ayo mazu batujwemo.

Ku ikubitiro hatujwe imiryango 172 yamaze kwerekwa imiryango n’amazu izaturamo, irimo 111 yari ituye ahubatswe uwo mudugudu, 7 yari ituye ahubatswe agakiriro, 20 yari ituye ahubatswe isoko ry’uwo mudugudu na 34 yagwiriwe n’umuhanda mushya wubakwagwa mu Cyahafi.

Emma Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’umujyi wa Kigali yavuze ko abo batujwe muri iki cyiciro batujwe hakurikijwe igenagaciro ry’aho bari batuye mbere ariko ibikorwa byo gutuza abandi bigikomeje.

Bamwe mu miryango yahawe amazu muri iki cyiciro cya mbere bashimaga iyi gahunda ariko bagasaba ko ibyangombwa by’ubutaka by’aya mazu babihabwa vuba kuko bituma bishyira bakizana bakizera ko iyi mitungo ari iyabo ndetse bakayibyaza umusaruro biteza imbere.

Emma Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’umujyi wa Kigali, yavuze ko ibyo bizarebwaho vuba kugirango abo babone uburenganzira busesuye ku mazu yabo bidatinze.

Ku ikubitiro huzuye amazu 688 mashya aza asanga 105 yari ahari akaba yose yarabaye 793 agize uwo mushinga wo kubaka uwo mudugudu ndetse n’umujyi wa Kigali wavugaga ko ari igikorwa kizakomereza n’ahandi.

Hafunzwe inganda enye zakoraga mu buryo butemewe

Andi makuru yagarutsweho mu mibereho myizi ni aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko binyuze muri ’Operation Usalama’ ku bufatanye n’inzego zirimo ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA), hafunzwe inganda enye zakoraga mu buryo butemewe ndetse ibyo zakoraga bikangizwa.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko hafashwe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge n’ibitemewe bifite agaciro ka miliyoni 106.728.473 Frw, ndetse hafungwa inganda enye na farumasi umunani.

Bamwe mu bacuruzi bari bafite ibicuruzwa baranguye ariko bigakurwa ku isoko batakaga igihimbo kandi bakavuga ko badafite uwo bishyuza.

Ni mu gihe abaturage bo bavugaga ko bari baratinze gufunga zimwe muri izo nganda abandi bakavuga ko batari babimenye kuburyo bamwe bari bakigura ibyo bicuruzwa.

ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda we yagiriye inama abanyarwanda kujya kwisuzumisha bakareba niba nta burwayi bakuye ku binyobwa banyweye bitujuje ubuziranenge.

Abafite izi nganda zikora ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bamwe barafunzwe bakurikiranweho ibyaha birimo guha umuntu ikintu gishobora kumwica cyangwa gushegesha ubuzima bwe,  gihanwa n’ingingo 115 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange baramutse babihamijwe n’urukiko bakatirwa igifungo cy’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kugera kuri 500.

Hamwe n’icyaha cyo guhimba no guhindura inyandiko gihanwa n’ingingo 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, baramutse babihamijwe n’urukiko bakatirwa igifungo cy’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2 kugera kuri miliyoni 3.

Gicumbi: Abatishoboye bo mu mu murenge wa Manyagiro bishatsemo ubushobozi bafatanya na leta bava ahabashyira ubuzima mu kaga

Mu karere ka Gicumbi mu kwezi kwa 10 Abatishoboye bo mu mumurenge wa Manyagiro bishatsemo ubushobozi bafatanya na leta ngo bave ahabashyira mu kaga ikabatuza mu mudugudu wa Taba bavugaga ko inzu bahawe zituzuye zari zigiye kubagwaho.

Rambert Rwitare, Umuyobozi w’umurenge wa Manyagiro yavugaga ko iki kibazo batakizi ariko ko ubushobozi ngo buramutse bubonetse bazazibubakira neza.

Yagize ati “ntabwo icyo kibazo tukizi kuko buri mwaka tureba abaturage bafite amazu ameze nabi kurusha abandi tukagenda tububakira”.

Ababyeyi bashimye icyumba cy’umubyeyi cyashyizwe ahategerwa imodoka rusange

Dusoza inkuru zagarutse ku mibereho myiza muri 2025, mu gihe ababyeyi bafite abana bato bahuraga n’ikibazo cyo kubona ahantu hatekanye ho konkereza abana cyangwa kubakorera isuku, bigatuma hari abankereza ku muhanda cyangwa ahandi hahurira abantu benshi, hari ababyeyi bashimiye icyumba cy’umubyeyi cyashyizwe ahategerwa imodoka rusange Kacyiru, bagasaba ko iyi gahunda yagezwa ahantu hose hahurira abantu benshi.

Umujyi wa Kigali watangaje ko iki gikorwa cyari cyatangiye ari nk’igerageza ariko nyuma yo kubona babyishimiye ngo bigiye kugezwa n’ahandi hari kubakwa ibikorwaremezo rusange ariko n’abandi bubaka ibikorwa remezo bakibuka gushyiraho icyumba cy’umubyeyi n’umwana.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) cyavuze ko hari gahunda yo gukuraho inzitizi zibangamira umubyeyi ukeneye konsa kandi hari abikorera batangiye iyi gahunda mu gufasha ababyeyi nkuko byavuzwe na Ntimugura Yves ushinzwe ubukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi n’igwingira ku bana bato muri NCDA.

Yagize ati “twagiye tubona abikorera batandukanye bagenda bashyigikira ababyeyi cyane cyane batanga icyumba cyo nkonkerezamo aho bakorera no guha umwanya ababyeyi wo kujya konsa abana mu gihe baba batabazanye, dufite intego yo kugirango haganirwe ku byuho bishobora kuzitira ababyeyi bigatuma batonsa neza, tunashishikarize abantu bose kugira uruhare, yaba abakoresha nabo bumve ko mu gihe umubyeyi ari mu kazi yonsa bishobora gutuma yica akazi atagakora neza”.

Kuri ubu ahubatse icyumba cy’umubyeyi kimwe kiri Kacyiru ahategerwa imodoka rusange gikorerwamo ibikorwa byo konsa, kugaburira umwana cyangwa gusimbuza impapuro z’isuku z’abana, ndetse no kuruhukiramo ku babyeyi bafite abana bato, byose bikaba bikorwa mu buryo bwubahiriza isuku n’umutekano w’abana.

UBUZIMA                

Hari ingamba zafashwe mu kurwanya indwara y’ibibembe ikigaragara mu Rwanda

Tugeze mu gice cy’ubuzima aho nkuko biri muri gahunda y’u Rwanda yo kurandura indwara zititaweho uko bikwiye muri 2030, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyavugaga ko hari ingamba zafashwe mu kurwanya indwara y’ibibembe ikigaragara mu Rwanda.

Akarere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba ni kamwe mu turere dukunda kurangwamo n’indwara y’ibibembe, ku buryo ikigo nderabuzama cya Nzangwa, mu myaka 10 ishize abarwayi bahivurije ari 29, mu gihe abandi 5 bari barimo gukurikiranwa.

Rukundo Pierre Celestin,  umuforomo kuri iki kigo yagarutse ku bitera iyi ndwara n’ibimenyetso byayo.

Yagize ati “ni indwara yandurira mu mwuka, iza ari utubara duto tukabanza tukaba nk’amaribori abandi tukabanza kumera nk’ise”.

Abarwayi bari ku miti bavuze ko bafata imiti ivura ibibembe neza ariko ari imiti ica intege cyane mu gihe batabonye ibyo kurya bihagije ariko batayihagarika kubera ingaruka ibibembe bigira ingaruka ku buzima.

Ikigo cy’igihu gishinzwe ubuzima RBC cyavuze ko mu mwaka wa 2023-2024 abantu bagaragaweho n’indwara y’ibibembe ari 37.

Nshimiyimana Kizito, Umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC mu ishami rishinzwe kurwanya indwara z’ubuhumekero yagarutse ku hantu ikunze kugaragara mu Rwanda agatanga n’inama yo kwihutira kwivuza.

Yagize ati “ahantu dufite uyu mukandara ni u Burundi, Tanzania ndetse na Congo niho dusanga iyi ndwara yiganje, uturere twegereye harimo akarere ka Bugesera, Gisagara na Rusizi niho indwara ikunze kwiganza. Ingamba dufite ni ugusuzuma hakiri kare, gufata imiti hakiri kare bikarinda ubumuga”.   

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS kugirango rigaragaze ko igihugu cyageze ku kugabanya indwara, hagombye kugaragara nibura munsi y’umurwayi umwe buri mwaka  byibura mu baturage ibihumbi icumi. U Rwanda rukaba rugeze ku gipimo cya 0.02 mu mwaka.

Akarere ka Gasabo byagaragajwe ko ariko ka mbere mu Rwanda kibasiwe na malaria.

Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw'iminsi 14 yo kurwanya malaria akarere Gasabo byagaragajwe ko ariko ka mbere mu Rwanda kibasiwe na malaria kurusha utundi.

Abatuye mu bice bitandukanye byako bavugaga ko kuba nta nzitiramibu bagihabwa kandi ku isoko zikaba zihenze biri mu byatuma malaria yiyongera.

Abajyanama b’ubuzima mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gasabo bo bavugaga ko ibishanga biri muri aka karere nta miti igiterwamo ndetse n’inzitiramibu zahawe abaturage zashaje bagasaba leta kongera ingufu mu gukemura iki kibazo.

Umuyobozi nshingwabikorwa w'akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard, yavuze ko mu bukangurambaga bw'iminsi 14 yo kurwanya malaria hazibandwa gutanga inzitaramibu harebwa no gupima malaria, ndetse hanarebwa uko aka karere katakomeza kwigarurirwa n'iyi ndwara.

Usibye akarere ka Gasabo n’utundi tugize umujyi wa Kigali aritwo Nyarugenge na Kicukiro turi mu turere 5 twa mbere mu Rwanda twibasiwe na malaria. Ubu bukangurambaga bugenda bukorwa mu turere dutandukanye bukaba bwitezweho kurandura malaria mu gihe ingamba zigenda zishyirwaho zaba zubahirijwe uko bikwiye.

Indwara zirimo Kanseri no kuyungurura amaraso ku barwayi b’impyiko ziyongereye ku zisanzwe zishingirwa na mituweli.

Muntangiriro z’uyu mwaka nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko indwara zigera kuri 14 zirimo iza Kanseri  no kuyungurura amaraso kubarwayi b’impyiko ziyongereye ku zisanzwe zishingirwa n’ubwishingizi bwa mituweli, icyo gihe bavugaga ko bitarenze ukwezi kwa Kamena 2025, zose zizaba zivurirwa kuri Mituweli.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yagize ati “ku rutonde rwa serivise zatangagwa kuri mituweli hiyongereyemo ibijyanye no gusuzuma no kuvura indwara ya kanseri, insimburangingo n’inyunganirangingo bitabaga kuri mituweli, ibijyanye no kuyungurura no gusimbuza impyiko, kubaga umutwe w’igufwa ryo mu kaguru, hari ukubaga umutima, urutonde rw’imiti itabaga kuri mituweli yiyongereyeho izafasha abanyamuryango ba mituweli kubona ubuvuzi bwose butangirwa mu Rwanda kandi bakabubona butagoranye”.

Iyi myanzuro yemejwe n’inama y’Abaminisitiri yo kuwa 17 Mutarama 2025, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatumye abari batakaje icyireze cyo kubaho kubera uburwayi bwatumye bamwe n’imiryango ibajugunya bongera kumva icyanga cy’ubuzima.

Izi serivise zishingirwa na Mituweli zirimo kuyungurura no gusimbuza impyiko, si abarwayi cyangwa imiryango yabo gusa byari bibereye umutwaro kuko n’abaganga bavuga ko bishimiye kongera kubona abakiriya babo boroherwa.

Ibi byakozwe hagamijwe kwita kumuturage kugirango ataremererwa n’uruhare rwe atanga, uruhare rwunganira mituweli rw’ubushobozi, hari abafatanyabikorwa n’inzego zitandukanye mu Rwanda zagiye zitanga ubushobozi kugira ngo izi serivisi zitangwe. Ibiciro bishya kandi bigendana n’ubwishingizi abivuza bakoresha, ibiciro bya serivisi z’ubuzima bizajya bivugururwa buri myaka ibiri.

Ministeri y’ubuzima yagiriye inama ababyeyi kutohereza abana ku ishuri mu gihe barwaye ibicurane.

Mu kwezi kwa 11 ubwo abantu benshi bari barwaye indwara y’ibicurane Ministeri y’ubuzima yagiriye inama ababyeyi kutohereza abana ku ishuri mu gihe barwaye ibicurane kuko abana bashobora kwanduzanya virusi itera ibicurane nkuko byavuzwe na Dr. Sabin Nsanzimana Ministiri w’ubuzima.

Yagize ati “abana cyane cyane mu mashuri nibo bandura cyane kuko baba bakina begeranye ni naho turi kubona abaremba, turasaba ababyeyi bafite abana barwaye ibicurane ko bareka bagakira mbere yo kubohereza ku ishuri kuko iyo agiye ku ishuri akongeza abandi benshi bikaba byavamo n’abaremba, mu bitaro hiyongereyeho 20% by’abajyaga mu bitaro ndetse turateganya ko mu kwezi kwa 12 bishobora kuzamukaho, buriwese ni ukubigiramo uruhare kugirango ibi bicurane by’iki gihe duhangane nabyo mbere yuko imvura igabanuka”.

Ku ruhande rw’ababyeyi ntibabyumvaga kimwe kuko hari abavugaga kohereza umwana ku ishuri ntakibazo abandi bakavuga ko baba batazi niba bakwanduzanya ibicurane.

Ministeri y’ubuzima yagiriye inama abantu kutumva ibihuha by’abavuga ko ibicurane biriho ari covid cyangwa ikindi cyorezo kidasanzwe kuko ibicurane bisanzwe biza mu gihe cy’imvura.

Hatangajwe urukingo rushya rwa Virusi itera SIDA

Mu rwego rwo kugera ku ntego ya 2030 yo kurandura Virusi itera SIDA burundu, ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima (WHO) na Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda, batangaje ko hari urukingo rushya ruteganyijwe gushyirwa hanze, rushobora kuzarinda uwarufashe kwandura Sida.

Dr. Sabin Nsanzimana, Ministri w’ubuzima, yavuze ko mu gukomeza guhangana n’icyorezo cya sida hagiye guzatangizwa ikoreshwa ry’imiti binyuze mu rushinge.

Meg Doherty, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Sida, mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, yavuze ko uru rushinge ruje ari igisubizo mu rugendo rwo kugera ku ntego isi yihaye, ndetse rushobora gutangira gukoreshwa mu mwaka wa 2026.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yagaragazaga ko buri mwaka mu Rwanda abantu 3200 bandura virusi itera sida, mu gihe abagera kuri 2600 bahitanwa nayo.

Abanduye virusi itera sida bemeje ko kunywa imiti neza bituma umuntu akomeza kubaho neza.

Dusoreze kuri iyi nkuru, ubwo isi yose yizihizaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida abanduye virusi itera sida bemeje ko kunywa imiti neza no kubahiriza amabwiriza ya muganga bituma umuntu akomeza kubaho kandi neza.

Uhagarariye urugaga nyarwanda rw'abafite virusi itera Sida RRP+ , Muneza Sylivie, we yavuze ko kuba bahagarara imbere y'abantu bagatanga ubuhamya ari uburyo bwiza bwo kurinda abandi kwandura.

Umuyobozi wungirije w'ikigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC, Jeanne Umuhire, yagaragaje ko u Rwanda rugeze aheza kubera ubufatanye bw'inzego zose harimo abafite virusi itera Sida.

U Rwanda rufite ubudasa muri gahunda yo kurwanya Sida kuko rwamaze kurenga intego ya OMS aho buri wese agira uruhare ndetse no guhanga udushya mu kurandura virusi itera Sida.

Mu Rwanda abafite virusi itera Sida bangana na n'ibihumbi 234593 hakifuzwa ko muri 2030 nta kato n’ubudaheranwa bizaba bigihari. Ikindi kandi cyo kwishimira nuko abafite virusi itera sida 98% bafata imiti neza banagabanyije virusi mu maraso naho umugore utwite kugeza umwana agize imyaka 2, abantu 99% nta virusi baba bafite.

 Dec 26, 2025 - 11:41