Amajyepfo:kudahabwa imibare yavuye mu bushakashatsi bidindiza igenamigambi

Abayobozi bo mu nzego z’ibanze, barimo ab’uturere n’abashinzwe igenamigambi, baravuga ko babangamiwe no kudahabwa ku gihe, imibare iba yavuye mu bushakashatsi kandi bidindiza igenamigambi bakora n’icyerekezo cy’igihugu. Icyakora Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kivugako kigiye kunoza uburyo inzego z’ubuyobozi zibonamo amakuru n’imibare.

kwamamaza

Buri myaka 10 mu Rwanda hakorwa ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rikagaragaza imibare y’ifatizo mu bipimo bitandukanye by’imibereho y’abanyarwanda. Haba kandi n’ubundi bushakashatsi bukorwa buri mwaka bigizwemo uruhare n’ikigo kibishinzwe.

Gusa abayobozi bo mu nzego z’ibanze bo mu Majyepfo barimo ab’uturere, n’abashinzwe igenamigambi, bavuga ko iyo mibare yakabagiriye umumaro mu gufasha umuturage kuva ku rwego rumwe ajya ku rundi.

Ariko bavuga ko babangamiwe n’uko ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kitayibahera igihe, bikadindiza igenamigambi kuko gitegereza kuyibaha mu myaka 10. Nimugihe bakora batazi imibare y’aho bashyira imbaraga.

Umwe yabwiye Isango Star ko “muri iki gihe tutagendeye ku mibare ntacyo tuba dukora. Ariko hari ibyo dusaba NISR, iyo urebye imyaka 10 ni myinshi cyane  ukatuzanira data uba warataye igihe kinini. Nk’ufite imyaka 55, uzayizana yaragiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ntacyo agikora, bivuze ngo azayibona gusa aria ho atembera, yararangije n’akazi.”

“ twifuzaga ko hajyaho uburyo zimwe muri data zaza buri mwaka. Nibinashoboka, natwe dushyiremo amafaranga ariko statistic [NISR] ibifite mu nshingano ibalancinge iyo mibare iyiduhe, turebe aho tuvuye, turebe aho tugeze n’aho dufite progress muri pillars zose.”

“ icya kabiri ni uko local government  nk’uturere ni imibare tujya gukoresha. Iyo udafite iyo ku mirenge, iyo udafite iyo ku kagali, iyo udafite iyo ku midugudu, ntacyo ugiye gukora n’ubundi.”

Undi muyobozi bashinzwe igenamigambi yunze murya migenzi we, ati: “ nk’ nkatwe dukora igenamigambi, tujya tugira tujya tugira ikibazo muri Planning cyo kubona imibare. Byakabaye byiza dufite database ihuza amakuru aturuka mu bigo bitandukanye kugira ngo bibashe kudufasha. Urugero: nk’umukozi mu karere akaba abasha kubona umubare w’ingo zibona amazi meza, umubare w’ingo zifite amashanyarazi, umubare w’abana bari muri primaire n’abakabaye barimo….”

Icyakora HABARUGIRA Venant; Umuyobozi w’ishami rishinzwe amabarura mu kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, avuga ko hari hasanzweho uburyo inzego z’ubuyobozi zibonamo amakuru y’imibare runaka bukeneye.

Gusa avuga ko bagiye kubunoza kugirango igenamigambi ryifuzwa rikorwe uko bikwiye.

Ati: “iyo ukeneye imibare y’abanyeshuli ushobora kuyobona unyuze muri MINEDUC kuko isanzwe ifite uburyo ikusanya ibijyanye n’abanyeshuli. Iby’ubuzima nabyo birashoboka. Ayo makuru rero aboneka ku buryo buhoraho kandi buhendutse ku gihugu. Niho rero nka Statistics twumva hagomba gushyirwamo ingufu kugira ngo tubashe gusubiza buri mwaka ku wundi amakuru akenewe.”

“ numva rero gukoresha ubwo buryo bizadufasha kugira ngo inzego zibanze n’ubundi zibone amakuru akenewe, zimenye aho igihugu kigeze ariko bigafasha no mu igenamigambi ryaho twifuza kugera nk’igihugu.”

Kugeza ubu, Intara y’Amajyepfo ituwe n’abasaga miliyoni 3, nk’uko ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire riheruka gukorwa muri Kanama (08) 2022 ribigaragaza.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Intara y’Amajyepfo.

 Jan 12, 2024 - 12:54