Amajyepfo: Leta irasabwa guha abikorera inyubako zayo zidakorerwamo zabaye amatongo.

Bamwe mu baturage barasaba Leta guha abikorera inzu zayo zidakorerwamo, zahindutse zahindutse amatongo kugira ngo bazibyaze umusaruro aho gukomeza kwangirika. Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo buvuga ko izo nyubako zabaruwe ariko hakiri gushakwa uko zabyazwa umusaruro.

kwamamaza

Mu turere umunani tugize Intara y'Amajyepfo, iyo utugezemo ugenda ubona zimwe mu nyubako za Leta zitabyazwa umusaruro uko bikwiye.

Zimwe muri izo nzu usanga zigoswe n'ibihuru, Abaturage bavuga ko izo nzu zagakwiye kuba zibyazwa umusaruro.

Mu kiganiro bamwe bagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star ukorera muri iyi ntara, batanze ingero ku nzu za Leta zigaragara mu mujyi wa Huye ziganjemo iza Kaminuza y'u Rwanda.

Umwe yagize ati: “nk’iri hano ku iposita muri rond point ya faucon, irakoze, imeze neza nk’ubu ishobora kuzongera igasaza nta kintu ikorewemo, rero biba biteza igihombo.”

Undi ati: “ni nyinshi cyane, ariko zari zikenewe kuvugururwa cyangwa bakaziha abazikoresha.”

“ inyinshi ni iza kaminuza. Baranazivuguruye tugira ngo bagiye kuziha abantu bazikoreremo ariko ntizikora, usanga zifunze igihe cyose. Ziteje akavuye kuko iyaba bazikoreragamo byibuze , cyangwa wenda bakaziha abantu bakishyura amafaranga makeya.”

“ reka birabangama cyane! hirya no hino usanga hariho amazu atarimo abantu, yarasakambutse, araho gusa ntacyo akoze, nta kuziha abacuruzi ngo bazikoreremo cyangwa abatagira aho baba [abakene]ngo bazibemo! Izo nzu zimaze iki?”

Kayitesi Alice; Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo, avuga ko izi nyubako zitabyazwa umusaruro zabaruwe kugira ngo hashakwe uko zawubyazwa. Ariko ubu biyemeje kuba bazikorera amasuku.

Yagize ati:“dufite inyubako za leta zidakoreshwa, haracyashakishwa uburyo izo nyubako zabyazwa umusaruro. Murabizi ibyagiye mu mutungo rusange w’igihugu ntabwo bikivugwa ngo ni iby’Akarere, ni procedure ikoreshwa mu kureba izo leta ishobora gukomeza gukoresha, kureba izo leta ishobora kuba yakwikuraho ikaziha abashoramari bakazibyaza umusaruro ndetse no kureba izakoreshwa mu bindi bikorwa.”

“ Gusa icyo numva twakora aha ngaha kirushijeho ni uko gukorerwa isuku byo ni ngombwa. Ishobora kudakorerwa isuku iterwa irangi, ariko nta nubwo hakwiriye kujya ibihuru byatuma havamo n’inzoka zikaba zajya abantu. Icyo nicyo abantu barebaho kurushaho.”

Mu bugenzuzi bwakozwe n'urwego rw'umuvunyi n'ikigo gishinzwe guteza imbere imiturire, bwagaragaje ko mu Rwanda hose leta ihafite inyubako 49 937 zirimo 1 040 zitabyazwa umusaruro uko bikwiye. Nimugihe izisaga 1/3 cyazo kingana n’inyubako 301 zitabyazwa umusaruro ziri mu Ntara y'Amajyepfo.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.

 Sep 7, 2023 - 17:44