Amajyepfo: Babangamiwe no kutagira ibitabo byakwifashishwa mu kwigisha amateka y’igihugu.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri baravuga ko ibigo bayoboye bitagira ibitabo bibafasha kwigisha amateka y’igihugu, bagasaba ko babihabwa. Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu ivuga ko ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, hari itsinda riri gushaka umuti w’iki kibazo.

kwamamaza

Isomo ry’amateka ni rimwe mu yo abanyeshuri bo mu Rwanda biga ndetse mu bihe byo hambere ryagiye rigaragazwa nk’iryigishwa mu buryo bugoretse ku nyungu za bamwe bari bagamijwe kubiba urwango mu banyarwanda.

Nubwo bimeze biryo ariko, kugeza ubu abarimu barimo abo mu mu Ntara y’Amajyepfo baravuga ko nta bitabo bafite bibafasha kwiga no kwigisha amateka y’igihugu nyayo.

Kirumugabo Jean de Dieu; umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kavumu Catholique riherereye mu Karere ka Nyanza, yabwiye Isango Star ko “ uyu munsi iyo urebye mu bigo by’amashuli usanga ibitabo by’amateka bihari bidahagije. Ibitabo bya mbere byari ibigoreka amateka kandi ibyo ntibyakomeza gukoreshwa mu burezi. Ariko uyu munsi amateka arimo kwigishwa mu bigo by’amashuli usanga ibitabo bikiri bikeya.”

 Mukakigeli Marie Grace; ushinzwe amasomo ku ishuli rya G.S Karambi ryo mu karere ka Ruhango, yunze murye ati: “Ntabwo ibitabo by’amateka bihagije, mbese twirwanaho.”

Kirumugabo yongeraho ko “ mugihe byakunda ko ibyo bitabo byaboneka kuko n’ibindi nk’iby’imibare, icyongereza.. nabyo biramutse bikozwe kuburyo buri kigo cyose kibona ibyo bitabo kandi bihagije byarushaho gufasha abarimu kugira ngo bategure neza amasomo kandi bigishe uko bikwiye.”

 Ku ruhande rwa Dr. Bizimana Jean Damascene; Minisitiri w’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, avuga ko ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi hari itsinda riri gushakira umuti iki kibazo.

Ati: “Icyambere twakwishimira y’uko amashuli yose afite imfashanyigisho zijyanye n’amateka y’u Rwanda. Ariko turemera ko koko hari ibice bimwe by’amateka yigishwa biri mu mfashanyigisho bikwiye kuvugururwa hongerwamo ibibura ariko no gukosora ahashobora kuba hagaragara amakosa.”

 Yongeraho ko “ ni ikibazo dukurikirana kandi inzego zifatanyije, yaba minisiteri y’Uburezi, ibinyujije muri REB na Minisiteri  y’ Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu ndetse n’impuguke zigenga, abarimu ba kaminuza. Hari itsinda ririho risuzuma izo mfashanyigisho uko ziteye: kuva mu mashuli abanza, muyisumbuye….”

 Ku ruhande rw’abarimu bavuga ko mu gihe cyose ibyo bitabo byaboneka byabafasha mu myigishirize yabo bityo abo barera bagakura baratojwe amateka atagoretse, ejo hazaza  hakarushaho kuba heza.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.

 Sep 28, 2022 - 13:51