AMAJYEPFO: Abiba insinga z’amashanyarazi bagiye kujya baburanishirizwa mu ruhame

Guverineri w’intara y’Amajyepfo yatangaje ko hafashwe ingamba zikomeye ku bujura bw’insinga z’amashanyarazi. Avuga ko izo ngamba zirimo kuba abazafatwa bazajya baburanishirizwa mu ruhame rw’aho bazibiye. Ninyuma yaho mur’iyi ntara hakomeje kuvugwa ubu bujura bugateza ibura ry’umuriro w’amashanyarazirya hato na hato.

kwamamaza

Mu ntara y’Amajyepfo, ibice cyane cyane iby’imijyi y’uturere bimaze kumenyerwa ko mu mpera z’icyumweru umuriro w’amashanyarazi ubura igice kinini cy’umunsi.

 Ni ikibazo ubuyobozi buvuga ko gihangayikishije kandi kidakwiye kubaho mu cyerekezo u Rwanda rurimo cyo kugeza amashanyarazi hose kandi kuri bose.

Zimwe mu mpamvu zitera ibura ry’umuriro w’amashyanyarazi zirimo ubujura bw’insinga z’amashanyarazi bikekwa ko bikorwa n’ababifiteho ubumenyi nk’uko Kayitesi Alice; Guverineri w’iyi ntara abisobanura.

Yagize ati: “icyo tubona ni uko amashanyarazi yakwibwa n’umuntu utayazi. Ntabwo ari umuturage usanzwe wakurira ipoto, ahubwo aba afite aho ahuriye n’ibyo bintu cyangwa se n’ubumenyi muri ibyo bintu.”

Yongeraho ko hari ikiri gukorwa kugira ngo ikibazo gikemuke, ati: “icyo turi gushyiramo imbaraga ku bufatanye n’inzego z’ubugenzacyaha ndetse n’iz’umutekano dufatanya ni ugushaka abantu bose bari mur’ibyo bikorwa, kandi hari abakekwa benshi bamaze gufatwa hategerejwe inzego z’ubutabera. “

Guverineri Kayitesi anavuga ko zimwe mu ngamba zafashwe kuri iki kibazo zirimo gukurikirana mu nkiko abakekwaho icyo cyaha, ndetse bakanaburanishirizwa mu ruhame.

Ati: “Rero turacyakurikirana kugira ngo abakekwa bose bafatwe ndetse n’ibinashoboka tuzasabe n’inzego z’ubutabera ko imanza zabo zajya kubera aho ibyo byaba baba babikoreye kugira ngo  bibe byabera n’abandi isomo.”

“ ariko no kurushaho kubwira abaturage bacu ko barushaho kuba maso.”

Imibare ihuruka ya REG igaragaza ko mu Ntara y’Amajyepfo, kugeza mu 2023, abafatabuguzi bafite umuriro w’amashanyarazi banganaga na 70.5% mu Ntara yose.

@Rukundo Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.

 Jul 28, 2023 - 12:31