Amajyepfo: Abayobozi b’amashuli yagizweho ingaruka n’ibiza barasaba ubufasha.

Bamwe mu bagizweho ingaruka n'ibiza by'imvura barimo n'abayobozi b'ibigo by'amashuri barasaba guhabwa ubufasha bwo gusana inyubako kugirango ubuzima bwongere bukomeze, ndetse n’abanyeshuri nabo bakomeze amasomo nta mbogamizi.

kwamamaza

Muri iki gihe cy'umuhindo, mu Ntara y'Amajyepfo ni hamwe mu hari kugwa imvura nyinshi ivanzemo n'umuyaga. Imvura nk’iyi kandi niyo iteza ibiza bisenya inzu z'abaturage, ibigo by'amashuri ndetse bikanatwara ubuzima bw'abantu. 

Urugero nk'imvura yaguye mu mugoroba wo ku ya 27 Nzeri (09) 2023, mu Karere ka Huye, yarivanze n'umuyaga yuzuye umugezi wa mwogo wangiza imyaka y'abaturage, isenya urusengero rwa ADEPR, aho Paruwasi ya Cyarwa ikorera mu Murenge wa Tumba, ndetse n'inzu y'umuturage.

Abaturage baganiriye n’Umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “urumva niba imvura iguye ndi ku buriri mpita mbyuka ndaza ndeba hano muri sallon. Uko mu cyumba hari hameze harangaye niko naha habaye, mbese amazi yabaye menshi muri sallon.”

Iyi mvura ivanze n'umuyanga mwinshi yasenye kandi n'ishuri ry'inshuke mu rwuge rw'amashuri rwa Butare Catholique, ndetse n'igice cy'isomero ry'ibitabo, gusa abana bo bari batashye.

Mu Karere ka Nyamagebe, ibiza nk’ibi byateye imyuzure mu migezi, binahitana ubuzima bw'Umwana w'imyaka itandatu wari uvuye kwiga.

Nimugihe mu nkambi y'impunzi ya Mugombwa iherereye mu karere ka Gisagara, iyi mvura yari irimo inkuba yakubise abantu barindwi ariko ntiyabahitana.

Muri rusange, abagizwiho ingaruka n'ibi biza basaba ubufasha bwo kongera kwiyubaka.

Umwe ati: “ urabona ko amabati yarikunje kandi yanangiritse! Njyewe ubu nasaba isakaro!”

Undi ati: “ nitwa Dani Byiringiro; umuyobozi wa groupe scolaire Butare Gatholique. Kugira ngo ibikorwa bisubire uko byari bimeze turasaba ubufasha, birumvikana ni ubutabazi bwo gutuma ishuli risanwa kuburyo bwihuse kugira ngo abana kwiga nkuko byari bisanzwe.”

“kugeza ubu nubwo twaboneyeho kwiga habayeho kwirwanaho bidasanzwe, hari serivise zimwe na zimwe twahagaritse kugira ngo byibuze abana be kwirirwa hanze. Nk’ibyumba bakoreshagamo laboratwari, ibyo gukoreramo za experments zinyuranye, smart classrooms, … twabaye nk’ababihagaritse.”

KANKESHA Annonciata; Umuyobozi ushinzwe imibereho y'abaturage mu karere ka Huye, avuga ko batangiye ibarura ry'ibyangijwe kugira ngo ibisanwa bisanwe ubuzima bukomeze.

 Ati: “abashinzwe ubwubatsi mu karere bamaze gusuzuma ibikorwa bigomba gukorwa, birimo birategurwa kuburyo tuvuga tuti ese abana bimutse turafata igihe cyo kubasha gusana kugira ngo hatagira n’ibikomeza kwangirika.”

 Mu buryo bwo gutanga inama, Kankeshayagize ati:“ icya mbere ni ugusakara inzu mu buryo bukomeye kandi bakayizirika kugira ngo umuyaga mwisnhi urimo ugaragara utajyana insenge. Icya kabiri ni uguca imirwanyasuri kuko harimo haragaragara amazi menshi atwara ubutaka n’ibihingwa byahinzwe. Icya gatatu ni ugucukura ibinogo by’amazi, kutugama munsi y’ibiti, gucomokora ibintu byose bicometse mu mazu igihe imvura irimo igwa.”

Yasabye abayobozi bw’ibigo by’amashuli kudatuma abanyeshuli bataha igihe imvura igwa cyangwa ikubye. Ati: “ kwigisha abana, abayobozi b’ibigo by’amashuli n’abarimu kudacura abana imvura ikubye cyangwa irimo igw. Ntigahire umwana utwarirwa ubuzima n’umugezi.”

Gusa ubwo twateguraga iyi nkuru, ibikorwa byo kubarura ibyangijwe n'ibi biza byari bigikomeje kugira ngo harebwe uko bisanwa.

By'umwihariko kuri G.S Butare Catholique, abakozi b'ikigo cy'igihugu gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri (NESA) bahageze bareba icyakorwa ngo amasomo akomeze nta nkomyi.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.

 Sep 29, 2023 - 20:01