Amajyepfo: Abari urubyiruko mu 1994 barasaba ababyiruka gushungura

Abari urubyiruko ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yakorwaga ariko ntibayijandikemo, barasaba ababyiruka muri iki gihe kujya bashungura ibyo babwira, bakitandukanya n’ikibi kuko nta nyungu yacyo kandi bigira n’ingaruka k’uwagikoze.

kwamamaza

HAKIZIMANA Theoneste utuye mu ntara y’Amajyepfo, muri 1994, ubwo jenoside yakorewe abatutsi yakorwaga, yari afite imyaka 20. Iki cyari ikigero kiza cy’urubyiruko rwashishikarizwaga kuyikora binyuze kuri Radiyo ndetse no mu mbwirwaruhame z’abayobozi.

We na bagenzi be banganaga batyo icyo gihe bo muri iyi Ntara batumviye izo nama mbi, bavuga ko bitari byoroshye ariko ngo babishobozwa n’uko bari bariyubatsemo ko nta cyiza cy’ikibi.

Ati: “icyo gihe hariho abayobozi, abaselire, conseye…nibo babikanguriraga abantu. Njyewe , mu gihe cya jenoside narimfite imyaka 20, nari umusore wagombaga kwitabira nkijandika muri ubwo bwicanyi. Nanze kubyitabira kubera ko nabonaga ari ukwica inzirakarengane.”

Undi ati: “ Jenoside iba nari mfite imyaka 17 , njyewe nari impumyi mbega!bukeye tugeze mu rugo nibwo twabonye abantu baje birukanka bambaye amashara, batwika, tukumva ngo barica abatutsi.”

“twebwe byatewe nuko iwacu badufashe bakatubwira bati ‘nimwicare mu rugo’. Ntabwo bigeze batubwira ngo tujye muri ibyo ngibyo.

Ababaye ababyeyi basaba ababyiruka mur’iki gihe kujya bashungura ibyo babwirwa kandi bakagira indangagaciro yo kwitandukanya n’ikibi, bakimakaza urukundo.

Ati: “ndagira umwana ngo akundane n’uwo ariwe wese, akitandukanya n’umuntu ngo avuge ngo kanaka ni iki n’iki. niyo nama wagira umwana, ukamubwira uti kunda mugenzi wawe, ntimwirobanure…mu by’amoko mbega.”

Undi ati: “ babanza kwirinda amacakubiri, bakrindi kuvuga ngo dore kanaka ni ubwoko ubu n’ubu.”

“nagira inama urubyiruko yo gushyira hamwe, bakumva neza amabwiriza y’igihugu. ababyeyi nabo bakaganiriza neza abana amateka y’igihugu, bakabaganiriza ibya kera kugira ngo nabo babyumve, be kuzabyubakiraho ngo ba Data nab a Maman bari bameze gutya muri iki gihe iki n’iki.”

Hon depite Bakeshimana Chantal avuga ko icyo urubyiruko rukwiye gukora muri iki gihe ari kubungabunga amateka y’igihugu no kwitandukanya n’ushaka kuyagoreka.

Ati: “ nongera kwibutsa ko urubyiruko rufite inshingano zikomeye zo kubungabunga amateka y’igihugu cyacu, no kwirinda uwo ariwe wese wayagoreka: yaba ari undi muntu cyangwa se ikindi gihugu. Ni ukubwira urubyiruko ko abanyarwanda muri rusange, nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kugoreka amateka y’igihugu cyacu cyangwa se kuyavuga uko atari kurusha abanyarwanda bayabayemo.”

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakoree abatutsi, abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo basabye urubyiruko kwitabira ibikorwa byo kwibuka, no guharanira kumenya amateka igihugu cyanyuzemo bikazarufasha kubaka u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo

 Apr 12, 2024 - 16:38