Amajyepfo: abanyapolitike basabwe gukorera ubuvugizi ibibazo birimo ibiciro by’ibiribwa ku isoko

Abaturage barasaba abanyapolitiki kubakorera ubuvugizi ku bibazo birimo iby'izamuka ry'ibiciro ku isoko, ubwishingizi bwa moto bwazamutse n'ibindi bibabangamiye. Ibi byagarutsweho, ubwo ishyaka rya Green Party, muri iyi Ntara ryakoreshaga amatora y'abazarihagararira mu matora 'abagize inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite.

kwamamaza

Imitwe ya Politiki yemewe mu rwanda hirya no mu gihugu, ikomeje ibikorwa by'amatora yo gushaka abazayigararira mu matora y'umukuru w'igihugu n'ay'abadepite ategenyijwe uyu mwaka.

Muri iyi Ntara y'Amajyepfo ishyaka rya Green Party niryo ryari rigezweho aho, abarwanashyaka baryo mu turere umunani tugize iyi Ntara bitoreye 16 bazabahagararira.

Icyakora ngo kugirango iterambere n'imibere y'abaturage birusheho kuba byiza, RUTEBUKA Anastase avuga ko hari ibyo abanyapolitiki basabwa.

Ati: “dukeneye ko mwatuvuganira ku giciro cy’ibiribwa biri hanze aha! Ikiro cy’ibishyimbo twajyaga tukigura amafaranga 300 none kigeze muri 600F! Tukaba dukeneye kudushakira amazi meza.”

Mugenzi we, Iradukunda Jean Pierre, yagize ati: “icyo dusabye ni kimwe ni uko bagerageza uburyo bwose abaturage bakabaho bishimye, nta kindi. Kuko ibiciro nibiramuka bigabanutse ku masoko bizatuma abatrage babona uburyo bahaha ndetse ntabwo bazaremererwa n’ubuzima bwa buri munsi. Dushaka yuko ibiti byiyongera n’ahantu haboneka ibiza tugashaka uburyo tubirwanya.”

Iruhande rw’ibi, abaturage banagaragaza ko abanyapolitiki bakwiye kwita ku birimo umushahara wa muganga ukwiye kongerwa, icy'ubwishingizi bwa moto bwazamutse cyane, n'ibindi....

Dr. Frank HABINEZA; uyobora ishyaka rya Green Party, uzanahagararira iri shyaka mu matora y'umukuru w'igihugu, asobanura icyo bazakora kuri uyu mukoro bahawe n'abaturage, yagize ati: “turacyafite imibare igaragaza ko abanyarwanda barenze 40% bakiri mu murongo w’ubukene. Yanagaragaje ko 90% by’ubukire bw’igihugu buri mu maboko y’abantu 10%. Haracyari intambwe ikomeye cyane kugira ngo abanyarwanda bazamuke.”

“ ndumva tuzashyira imbaraga mu kugabanya ibibazo bijyanye n’ubushomeri, cyane cyane mu rubyiruko kuko imibare y’abari mu bushomeri ngira ngo irenze 23%, ndetse duteze imbere ubuhinzi ariko dushyize imbere icyo twita umutekano w’ibiribwa. Ikijyanye n’umushahara wa muganga nacyo twagishyize muri manifest yacu kuko amakuru agaragaza ko abaganga benshi iyo bamaze kwiga...bahita baguma hanze cyangwa bakajya hanze.”

“ ibijyanye n’ibiribwa, ibiciro twabigarutseho ndetse n’igihe minisitiri w’intebe aza mu nteko twabigarutseho ko bigomba kugabanyuka kuko nubwo wavuga ngo abantu barinjiza ariko ibiciro biracyari hejuru...ni ibintu byi kwigaho cyane.”

Avuga ko ku kibazo cy’ubwishingizi bwa moto, Dr. Habineza avuga ko “ nabyo tuzongera tubyigeho, hari n’ibyo bari batugejejeho bati ese baragufashe mu muhanda, moto barayifunze, ese moto iba yakoze ikihe cyaha? Nihabeho igihano ariko ikinyabiziga ntikigomba kugira igihano.”

Mu Matora y'abazarihagararira mu Nteko ishingamategeko, ishyaka rya Green Party riri gukoresha mu gukomeza gushyigira guteza imbere umugore n'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye, abagore bari kuba bangana 50% aho kuba 30%.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.

 Mar 12, 2024 - 14:31