Barasaba ko ururimi rw’amarenga rwakwigihwa mu mashuli.

Ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda [NUDOR] rirasaba ko ururimi rw’amarenga rwakongerwa mu ndimi zivugwa mu Rwanda. Bavuga ko byaba byiza rwigishwijwe no mu mashuri kimwe n’andi masomo. Minisiteri y’uburezi ishima igiterekezo ariko ikavuga  nta kintu gifatika bafite cyo guheraho barwemeza ndetse ko n’ingengabihe yarwo mu mashuri itaraboneka.

kwamamaza

Eugene TWAGIRIMANA; umuhuzabikorwa by’ubuvugizi n’ubushakashatsi mw’ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda, NUDOR, avuga ko bifuza ko ururimi rw’amarenga rwakwigishwa mu mashuri kugirango buri muntu wese arugireho amakuru.

Avuga ko ibyo byakorohereza abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kubona serivisi zitandukanye bakenera.

Ati: “ibyo twifuza ni uko ururimi rw’amarenga rwemerwa mu buryo buri officielle nk’ururimi rushobora gukoreshwa mu Rwanda kimwe n’izindi. Ibyo bizashyiraho intambwe ku buryo tuvuga tuti ururimi rw’amarenga rubashije kwigwa nibura muri secondaire [ayisumbuye] wasanga nibura buri muntu afite iyo notion ku buryo muri serivise atanga ashobora guhura n’umuntu utumva atanavuga bakabasha kuganira.”

Ku ruhande rw’abaturage, nabo bemeza ko byatanga umusaruro mwiza muri sosiyete, cyane ko bajya bagorwa no kuvugana n’abafite ubu bumuga.

Bavuga ko ururimi rw’abarenga ruramutse rw’igishwa mu mashuri byaba igisubizo cyiza ku mpande zombi.

Umwe ati: “urumva ntabwo wajya guhaha ngo usange umuntu atavuga ngo ubone uko muhaha. Habaye hari ishuli ryigisha amarenga, abantu bajya bajya kurwiga kugira ngo usanze aruvuga nawe uruzi byajya bifasha cyane.”

“bihereye mu mashuli abanza byaba ari byiza cyane kuko byafasha.”

Umwe ati: “iyo muhuye ugasanga nyine afite ubwo bumuga bwo kutavuga ariko akoresha amarenga, iyo uzi dukeya muratuganira nyine mugaciringa. Iyo ugeze aho wowe utumva ariko we agishaka kukuvugisha uba ubona bibangamye. Ariko urumva twarabyize, tubizi, byaba byumvikana nyine wamuha serivise kandi akagenda anyuzwe.”

KOBUSINGYE Mary; ushinzwe uburezi bwihariye n’ubudaheza muri minisiteri y’uburezi, avuga ko nubwo cyaba ari igikorwa cyiza ariko kugeza ubu badafite ibikenewe byose baheraho bemeza ingengabihe y’ururimi rw’amarenga mu mashuri .

Ati: “ni ikintu gikenewe… ariko nanone dufite iki cyitangiriro uyu munsi tuvuga ngo A,B,C. Nabwo kandi ntabwo uwo munsi ngo ingengabihe urahita uyishyiraho. Ugomba kubanza gutekereza gukora ingengabihe yarwo kuko ntayihari.”

“Ese uyu munsi turusohoye, abashinzwe ingengabihe tubabwiye dore ng’uru ukwezi gutaha turarushaka, twaba tuzi ko biteguye kurukora, abfite amafaranga, n’ibiki byose bibafasha kugira ngo bakore ingengabihe?”

Mu minsi ishize, nibwo umuryango w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basobanuriye bamwe mu baturage byinshi ku nkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga. Nimugihe  hategerejwe ko inama y’abaminisitiri izemeza iyi nkoranyamagambo.

@Eric KWIZERA/ Isango Star-Kigali.

 Oct 16, 2023 - 19:29