Perezida wa Ukraine yamaganye ibyo kudafata icyemezo kwa NATO biitera imbaraga Uburusiya.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yamaganye ibyo kudafata icyemezo kwa NATO n’intege nke zayo zo kutakira Ukraine. Avuga koibyo bitera imbaraga Uburusiya zo gukomeza ibikorwa byayo by’iterabwoba ku gihugu cye. Ibi yabitangaje kur’uyu wa kabiri, ubwo yari mu nzira yitabira inama ya NATO yaberaga I Vilnius muri Lithuania.

kwamamaza

Yifashishije urubuga rwa Twitter, Volodymyr Zelensky yagize ati: "Birasa nkaho nta bushake bwo guha Ukraine ubutumire muri NATO cyangwa kuyigira umunyamuryango."

Yanenze kuba igihugu cye kitari ku ngengabihe yo kwinjira, avuga ko ibyo biha urwaho Uburusiya maze bikabutiza umurindi wo gukomeza ibikorwa byabwo by’iterabwoba kuri Ukraine.

Ati: "Kudafata icyemezo ni intege nke".

Nimugihe Ukraine ishobora kuzakira ubutumire  bwo kwinjira muri OTAN igihe yaba ishoje intambara ihanganyemo n’Uburusiya. Ku munsi wa mbere w’inama ya NATO, Alexander De Croo; Minisitiri w’Ububiligi, avuga ko ibyo ari byo bigomba gukurikiwizwa mu rwego rwo kwirinda kwinjira mu ntambara n’Uburusiya nk’igihugu gifite ibitwaro bikomeye birimo ibya kirimbuzi.

Mbere yuko inama itangira, Umukuru wa Guverinoma y’Ububiligi yabwiye itangazamakuru ko Abakuru b'ibihugu na za guverinoma y'ibihugu 31 bigize uyu muryango batangaza kur’iki gicamunsi itangazo ririmo kuba Ukraine yakwinjira muri NATO igihe ibihugu byose binyamuryango byaaba bibyemeza ndetse n’ibyasabwe byose byuzuye.

Ibisabwa kubahirizwa na leta ya Kiev ntibisobanurwa neza ibyo aribyo muri iyo nyandiko, ariko yakozweho ibiganiro bitandukanye mu gihe kirekire hagati y’abafatangabikorwa bose, mugihe biteganyijwe ko ku wa gatatu, ibihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu 7 bikize ku isi [ G7] (Ubudage, Canada, Amerika, Ubufaransa, Ubutaliyani, Ubuyapani, Ubwongereza) bizatanga itangazo rigaruka k’uruhare rwabyo mu bijyanye n’umutekano muri Ukraine, nk’uko bitangazwa na Chancelier w’Ubudage,  Olaf Scholz.

 Jul 11, 2023 - 14:34