Russie : sitation ya Polisi yibasiwe n'igitero cya Drone cyo muri Ukraine.

Station ya Polisi yo mu Burusiya yibasiwe n'igitero cy' indege zitagira abapilote [drones] zo muri Ukraine cyangiza ibikoresho bitandukanye. Iyi station iherereye hafi y'umupaka uhuza iki gihugu na Ukraine.

kwamamaza

Polisi yibasiwe n'indege zitagira abapilote iherereye mu gace gahana imbibi na Ukraine. Amakuru atangazwa n'ubutegetsi bwo mu Burusiya avuga ko uretse ibintu bitandukanye byo muri iyo station byangiritse, nta muntu n'umwe wahasize ubuzima.

Polisi yavuze ko hangiritse amadirishya, ndetse n'igisenge cy'inyubako.

Ibitero bikomeje kwiyongera.

Ibi bitero by’indege zitagira abapilote byibasiye akarere k'Uburusiya ndetse n’igice cya Crimée cyigaruriwe mu mwaka w' 2014 byiyongereye mu byumweru bishize, bitewe n’igitero cya Leta ya Kiev cyo kwisubiza ibice byafashwe n'Uburusiya cyatangiye mu ntangiriro za Kamena (06).

Ku cyumweru, mu gitondo, Uburusiya bwatangaje ko bwahagaritse ibitero bibiri bitandukanye by’indege zitagira abapilote [drones] zo muri Ukraine, kimwe kikaba cyibasiye umujyi wa Crimée wigaruriwe, mugihe ikindi  cyari cyoherejwe muri Moscou.

Ibitero byagabwe i Moscou no mu nkengero zayo  , ni ukuvuga muri kilometero 500 uvuye ku mupaka na Ukraine bikomeje kuba bike kuva Uburusiya bwagaba igitero muri Ukraine, muri Gashyantare (02), 2022.

 Mu mezi ashize ariko, ibitero byinshi by’indege zitagira abapilote byibasiye umurwa mukuru w’Uburusiya, Moscou, harimo n’igitero cyagabwe ku biro bya perezida Putin muri Gicurasi (05) ishize.

 Jul 31, 2023 - 11:22