Uburusiya burashinja Amerika gutegeka Ukraine kugaba igitero kuri Putin.

Umutekano wakajijwe ku ngoro ya Perezida w'Uburusiya, Kremlin, nyuma y'uko butangaje ko hari igitero cy'indege ebyiri zitagira abapilote zari zigamiriye kwica Perezida Putin. Uburusiya bwashinje Leta zunze ubumwe z'Amerika gutegeka Ukraine kugaba icyo gitero. Icyakora Ukraine na Amerika bamaganye iby'icyo gitero.

kwamamaza

Dmitri Peskov; Umuvugizi wa Kremlin, yatangaje ko " imbaraga za Leta ya Kiev na Washington zo kuburizamo inshingano zose [ mu gitero giherutse] birababaje cyane. Umwanzuro ujyanye n'igitero icyo ari cyo cyose ntabwo wafashwe na Kiev, ariko ni Washington. Kiev yakoze ibyo yategetswe."

Perezidansi y'Uburusiya yashinje Leta zunze ubumwe za Amerika guha itegeko ryo kugaba kuri Kremlin igitero cy'indege zitagira abapilote cyakozwe na Ukraine.

Leta ya Moscou ivuga ko yabonye Ayo makuru ariko Leta ya Kiev ibyamaganira kure.

 Nyuma y'amasaha make Uburusiya bushinje Leta zunze ubumwe za Amerika kugira uruhare mu gitero cyagabwe ku biro bya Perezida Putin, Amerika ibitegetse Ukraine, Amerika yabyamaganiye kure.

Yavuze ko ibyo Uburusiya bivuga ari ibinyoma, nta ruhare yigeze ibigiramo.

Kuva igitero Uburusiya bivuga ko bwagabweho kugatatu w'iki cyumweru, iki gihugu cyahise gikaza umutekano, nk'uko bitangazwa n'umuvugizi was Putin, Dmitri Peskov.

Yemeje ko kuwa kane Perezida Putin yakoreye muri Kremlin, Aho yarafite ibiganiro by'ingenzi hamwe na Minisitiri ishinzwe iterambere ry'ubukungu.

Kuva Uburusiya bwagaba igitero muri Ukraine muri Gashyantare (02) 2022, nibwo bwa mbere ibiro bya perezidansi y'Uburusiya bigabweho igitero. Ni impamvu ukomeye yatumye yafatwa Ingamba zo kuhakaza umutekano.

Uburusiya bivuga ko bwakajije umutekano mu rwego rwo kunoza imitegurire y'imyiyerekano ya gisilikare iteganyijwe KU ya 9 Gicurasi (05), ubwo Uburusiya buba bwishimira instinzi yabwo ku Budage bw'Abanazi mu 1945.

 May 5, 2023 - 08:33