Ubwongereza bwahamagaje uhagarariye Ubushinwa i Manchester

Uhagarariye Ubushinwa mu Bwongereza yahamagajwe na Leta ya Londres kur’uyu wa kabiri, ku ya 18 Ukrakira 2022, nyuma yaho abarwanashyaka bashyigikiye demokarasi bakomoka muri Hong Kong bigaragambirije imbere ya Ambassade y’Ubushinwa I Manchester.

kwamamaza

Jesse Norman, umunyamabanga muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga yabwiye intego ishingamategeko y’Ubwongereza ko Minisiteri w’umubanyi n’amahanga yahamagaje ushinzwe ibikorwa bwa leta muri Ambasade y’Ubushinwa i Londres kugira ngo yisobanure ku bihangayikishije guverinoma y’Ubwongereza bijyanye n’icyo kibazo ndetse anatange ubusobanuro ku bikorwa by’abakozi b’iyi Ambassade.”

 Ibi yabitangaje nyuma yaho ku wa mbere polisi y’Ubwongereza itangije iperereza ku kibazo cyabaye ku cyumweru imbere ya Ambassade y’Ubushinwa I Manchester [mu majyaruguru y’Ubwongereza], aho abanya-Hong kong bashyigikiye demokarasi bigaragambirije imbere y’inyubako iyi ambassade ikoreramo, bivugwa ko uwitwa Bob]yakubiswe nyuma yo gusohorwa mu nyubako iyi ambasade ikoreramo.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga yerekana abagabo bangiza ibyari byitwajwe n’abigaragambya, bahise binjira aho Ambassade ikorera.Mu masegonda akurikira, hakirikiyeho urugomo rukomeye, umugabo umwe mubigaragambyaga akubitirwa bikomeye imbere y’amarembo y’Ambasade.

 AFP ivuga ko polisi yahise ihagera ndetse ihita ihosha ayo makimbirane. Polisi yatangaje ko “Kugeza ubu iperereza rirakomeje kugira ngo hasobanurwe uko ibintu bimeze.” 

Iki kibazo cyabaye ku cyumweru, ku munsi witangizwa ry’inama ya kongere y’ishyaka rya gikomunisiti i Beijing, igomba gusiga Perezida Xi Jinping ahawe manda ya gatatu.

 Oct 18, 2022 - 15:28