Kudasobanukirwa amahame y’uburinganire n’ubwuzuzanye bikomeje gutera agasigane hagati y’umugabo n’umugore!

Bamwe mu baturage baravuga ko kudasobanukirwa amahame y’uburinganire n’ubwuzuzanye bikomeje gutuma hakiri agasigane hagati y’umugabo n’umugore mu kuzuza inshingano z’urugo zigamije iterambere ry’umuryango.

kwamamaza

Uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore ni ingingo itavugwaho rumwe n’abantu benshi. Usanga  buri wese ubajije ayisobanura uko abyumva, uko abishaka cyangwa se uko yifuza ko byamera.

Mu kiganiro Umunyamakuru w’Isango Star yagiranye n’abaturage batandukanye kur’iyi ngingo, bamwe bagaragaza uburyo harimo icyuho cyo kudasobanukirwa neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore ndetse bikomeje gukurura agasigane hagati yabo.

Umwe yagize ati: “agasigane gakomeje kugaragaramo ni uko umugore yahawe ijambo noneho akagira ngo ahawe byose.”

Undi ati: “ ni kamere-muntu! Ni ukuvuga ngo imyumvire mfite ni iyanjye ku giti cyanjye. Igitekerezo mfite si icyo uriya mwana yagira, cyangwa se imyumvire nagira si iyo uriya yagira! Ni ukudasobanukirwa n’ubwuzuzanye.”

“ muri iki gihe, urebye ahanini harimo no guta umuco, ugasanga umuntu yakuriye ahantu wenda nta muco yatojwe ugaragara, bibaye ngombwa ko abona uwo babana noneho ugasanga ya mico ntihuye , nihahandi rero havamo agasigane.” 

Mukantabana Crescence ni umuyobozi w’umuryango Reseaux de development des femmes pauvres, uharanira uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo , kongerera ubushobozi umugore ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu. Avuga ko ibyo biterwa n’imyumvire kuko uburenganzira, amahirwe angana ndetse n’ubufatanye aribyo byitwa uburinganire n’ubwuzuzanye kandi ari byo byakagombye kuba bigaragara hagati y’umugore n’umugabo.

Ati: “Ntabwo umuntu yabitandukanya n’imyumvire ariko mu magambo makeya ni uburenganzira bungana, ni amahirwe angana hagati y’umugore n’umugabo. Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo ni ubufatanye, n’ubwumvikane.”

“Cyane cyane biri mu kugabana imirimo no gufata ibyemezo niho mbona harimo ibibazo kuko umugabo aravuga ngo ntabwo babahaye uburenganzira ngo mumvane ku nshingano, ariko nta wamukuye ku nshingano.”

Kuri iyi ngingo, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame nawe yabigarutseho ku wa mbere w’icyumweru gishize, ubwo yafunguraga k’umugaragaro inama mpuzamahanga yiga kw’iterambere ry’umugore yiswe ‘Women Deliver’.

Yavuze ko hari byinshi bikwiriye gukorwa muri politike, imibereho ndetse n’ubukungu mu guhindura imyumvire mibi ikigaragara mu kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ku isi hose.  

Ati: “Haracyari byinshi byo gukorwa mu gukemura imyumvire ibogamye ku ihame ry’uburinganire ikomeje kugaragara muri politiki zacu, imibereho y’abaturage ndetse no mu bukungu.”

“twese dusangiye inshingano zo kugira ibyo duhindura kuri iyi mitekerereze mibi.”

Igitekerezo cy'uburinganire cyavutse nyuma ya  jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, aho Leta yiyemeje kubungabunga uburenganzira bungana bw’abagore n'abagabo bitabangamiye amahame y'uburinganire no kuzuzanya mu iterambere ry'igihugu.

@Eric Kwizera/ Isango Star -  Kigali

 Jul 24, 2023 - 11:25