
Amajyepfo: Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba gukurirwaho imbogamizi
Dec 5, 2024 - 14:00
Abafite ubumuga bwo kutabona baravuga ko bagihura n'imbogamizi mu myigire yabo zirimo kutabona biboroheye inkoni y'umweru n'ibikoresho byo mu ishuri. Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu ivuga ko hari ibyakozwe mu bufatanye bw'inzego zitandukanye, kandi bizakomeza kongerwa.
kwamamaza
Ubusanzwe mu Ntara y'Amajyepfo mu turere twa Nyanza, Huye na Nyaruguru ni hamwe mu hari ibigo by'amashuri byigamo abafite ubumuga burimo n'ubwo kutabona.
Niyonzima Jean de Dieu ni umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona kandi ku rwego rw'igihugu yabaye uwa gatanu mu bizamini bisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye uyu mwaka. Avuga ko bagenzi be bahura n'imbogamizi mu myigire, n'iz'ibikoresho.
Ati:”imbogamizi ya mbere ni ukuba hari amashuli makeya y’abantu bafite ubumuga bwo kutabona cyangwa n’abafite ubumuga muri rusange. Indi mbogamizi ni ibikoresho bikeya bihigari nk’inkoni zisanzwe zidufasha kugenda ntabwo ziraba nyinshi ku buryo buri wese yabibona.”
“Indi mbogamizi ni ikibazo cy’ibitabo tugihura nacyo kuko ibitabo biracyari bikeya usanga ibiri printed ku rwego rw’igihugu biracyari bikeya noneho ibyo turi kubona bafata nbya bindi bisanzwe bakabishyira mu nyandiko yacu ugasanga biratwara umwanya muremure cyane.”
Mugenzi we, Ishimwe Pamella Isa yongeraho ko “ziriya nkoni zihenda cyane kuko kuzibona ntabwo biba byoroshye. Hari akamashini tujya dukoresha kitwa Orbit reader 20 kadufasha kuba twabika ibitabo byinshi ku ma SD card nuko tukabasha kubisoma mu nyandiko ya burayi. Ariko nanone icyo gikoresho hari igihe gipfa kandi kugikora ni ibintu bihenze cyane.”

Barasaba ko inzego bireba kubafasha bagakurirwaho izi mbogamizi bagihura nazo.
Ishimwe ati: “icyifuzo cyacu ni uko bashaka buryo ki no mu Rwanda izo nkoni zajya zihakorerwa aho kugira ngo zivanywe hanze. Bajya badufasha kubona izo orbit, kubona ibitabo printed muri bulayi nkatwe tutabona.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Kayisire Marie Solange, avuga ko abafite ubumuga nta mpungenge bakwiye kugira kuko leta y'u Rwanda hari ibyo yakoze mu bufatanye bw'inzego zitandukanye, kandi bizakomeza no kongerwa.
Ati: “hashyizwe imbaraga mu gufasha abantu bafite ubumuga kubona insimburangingo n’inyunganirangingo. Ibyo byose tuzabikomeza dufatanyije n’abafatanyabikorwa dufite. Tuzakomeza no guteza imbere imibereho myiza y’abafite ubumuga, cyane cyane abafite ubushobpozi buke cyangwa batabasha gukora kugira ngo bitabweho mu buryo bw’umwihariko.”
“ ku bufatanye na Mineduc, Leta y’u Rwanda yakomeje guhugura abarimu ku burezi bw’abantu bafite ubumuga, ururimi rw’amarenga kandi hashyizweho amashuli afite ibikoresho bifasha abantu bafite ubumuga bwihariye kwiga kandi urugendo ruracyakomeje. Dufatanyije twese ntakizatunanira.”
Leta y'u Rwanda igaragaza ko mu myaka 5 iri imbere serivisi z'ubuzima bw'abafite ubumuga zizakomeza gutezwa imbere. Ibyo bikazakorwa binyuze mu kwita no kuvuza abana bavukana ubumuga, ndetse no gutezwa imbere uburezi budaheza, n'ubwihariye.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


